RNC ibice byombi , icya Rudasingwa Theogene ni cya Kayumba Nyamwasa bimaze igihe mubikorwa bipfobya bikanahakana Jeoside yakorewe Abatutsi.
Kayumba Nyamwasa umwe mubari abasilikare bakuru ba RPF bahagaritse Jenoside niwe uri inyuma y’ibinyoma byose bicurwa n’abapfobya Jenoside bavugako Indege ya Habyarimana ariyo yabaye nyirabayazana yo kwica Abatutsi bari mu gihugu, ikirenze ibyo ariko n’uko Kayumba yihanukira agashinja ubuyobozi bw’ingabo za RPF nawe yarimo kuba ngo zaragize uruhare mu ihanurwa ry’indege yari itawaye Perezida Habyarimana.
Murwego rwo gushaka kwigarurira igice kimwe cy’Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu, New –RNC ya Rudasingwa Theogene, Joseph Ngarambe na Jonathan Musonera, bongeye gutoneka abanyarwanda n’ abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bashinja bamwe mu bayobozi bakuru mu Ngabo z’Igihugu zahagaritse Jenoside, kugira uruhare mu iyicwa ry’Abahutu baguye mu ntambara ndetse no mu mashyamba ya Congo, babyita Jenodide y’Abahutu.
Ku wa 14 Nzeli 2016 i Washington D.C., USA, niho New- RNC igice kiyomoye kuri Kayumba kigeretseho urutsyo kishinja ubwicanyi bw’Abahutu kuko mu rutonde rw’abahoze ari Ingabo za RPF-Inkotanyi, mu itangazo basohoye, numero ya 2 bashyizemo, Lt. General Kayumba Nyamwasa : Umuhuzabikorwa wa mbere w’Ihuriro nyarwanda (Rwanda National Congress ) na ho numero ya 12 bamugira Major Theogene Rudasingwa wahoze ari Secretaire General wa RPF.
Bavuga ko kuva muri 1994, u Rwanda ndetse n’amahanga bashyize imbaraga nyinshi mu kwemeza, kwegeranya ibimenyetso, kwibuka ndetse no gushyikiriza ubutabera abakoze jenoside yibasiye Abatutsi.
Ngo ariko ikibabaje n’ubwo ibimenyetso bizwi n’imiryango mpuzamahanga ndetse n’abacitse ku icumu, ntihigeze na rimwe habaho kwemeza ku mugaragaro ko ihonyabwoko ryibasiye Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu rifite ibimenyetso byose bya jenoside ushingiye ku masezerano mpuzamahanga yo muri 1948 ku nyito ya jenoside (Genocide Convention of 1948).
Rudasingwa Theogene, wahoze muri RPF, Umututsi upfobya Jenoside
Ibintu nkibi bikorwa mu nyungu z’abiyita abanyapolitiki babaye muri RPF-Inkotanyi, birengagiza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, yemewe n’Isi yose ndetse ikanemerwa n’umuryango mpuzamahanga Loni, iki n’ikimenyetso cyerekana indanini no guhemuka,kuri Rudasingwa na bagenzi be bahisemo inzira y’ikinyoma none bakaba bageze naho batandukira bakemeza ko habayeho Jenoside y’Abahutu ikozwe na RPF.
Urebye uko Jonoside yakorewe Abatutsi yateguwe n’ ubukana yakoranywe n’intagondwa z’Abahutu bari baritoje bihagije ubwicanyi bugamije kugundira ubutegetsi bw’agatsiko bw’uwari Perezida Habyarimana Juvenal, usanga Politiki nk’iyi y’ikonyoma ya New-RNC na RNC ishaje, ntakindi bigamije atari ugupfobya no guhakana Jenoside, kubera inyungu zabo zigamije kubona imisanzu y’impunzi z’Abahutu bakizerera bahunga ibyaha basize bakoze mu Rwanda 1994, ayo maraso y’Abatutsi akaba akibazungurutsa Uburayi, Amerika, Canada, Azia, Afrika n’ahandi.. nko mu mashyamba ya Congo, aho usanga bagitsimbaraye ku ngoma yahirimye.
Joseph Ngarambe, wahose mu Ishyaka PSD, wagize uruhare mu rupfu rwa Bucyana wa CDR, rwabereye i Butare.
Icyatangaje abantu n’ukuntu Musonera Jonathani aherutse kwemerera imbere y’imbaga y’Abahtu b’intagondwa i Bruxelle mu Bubiligi ko yatozaga ubwicanyi igisilikare yarimo kishe abahutu, ariko akikuraho icyaha, nubwo atabashije gusobanura ibyo avuga niba ari ubwicanyi busanzwe cyangwase niba ari jenoside yakorewe Abahutu nkuko bagenzi be babivuga. Rudasingwa we avuga ko ari jenoside akanemeza ko afite ibimenyetso simusiga bigaragaza ngo nta gushidikanya na mba, ko abantu bo mu bwoko bw’Abahutu bishwe ku bwinshi byagambiriwe.
Aha twakwibutsa ko igihe impunzi z’abicanyi zari zigizwe n’Interahamwe n’Ingabo zatsinzwe Ex.FAR, bari bamaze kwica Abatutsi mu Rwanda, bagahungira muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, bongeye kwisuganya mu nkambi ya za Tingitingi, Mugunga, Katare n’ahandi… bagamije kugaba igitero mu Rwanda kuko bari bahunganye intwaro zose za Habyarimana, byabaye ngombwa ko Ingabo za RPF-Inkotanyi zibakurikira muri Congo, zigamije kubambura intwaro no kuburizamo igitero cyategurirwaga muri izo nkambi z’impunzi.
Nyuma y’uko izo nkambi zigotwa n’ingabo z’Inkotanyi bamwe mu mpunzi bemeye kugaruka mu Rwanda, abandi bakomeza mu mashyamba yaza Walikare abandi bakomeza Congo Brazaville n’Angola muri uko guhunga nibwo haguye Abahutu benshi baguye mu masasu, abandi bicwa na Corela naza Macinya kubera ibikaju n’amazi mabi banywaga ndetse hari n’abicwaga n’inzara , bivugwa ko abasaga ibihumbi magana atatu bashobora kuba baraguye muri ayo mashyamba ya Congo. Ibi rero ntaho bihuriye na Jenoside y’Abahutu New-RNC ivuga.
Hari naho bavuga mu itangazo ngo : ” Ihuriro rishya rirahamagarira Abanyarwanda bose gushinyiriza bakagira ubushake n’ubutwari bwo kwemera no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi n’iyakorewe Abahutu”.
Ibi nabyo nikimwe mu bimenyetso bigaragaza ko New-RNC iri muri ya gahunda ya « Double Genocide « , Iyi ikaba ariyo ntwaro y’abapfobya bagahakana Jonoside y’Abatutsi. Ni gahunda ndende y’imiryango muzamahanga ikorana n’abahekuye u Rwanda bibumbiye mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, yo gushaka guhishira ukuri bakoresheje bamwe mu banyabinyoma b’ibasambo babaye muri RPF, bahisemo inzira yo guhemukira Igihugu n’imiryango yabo, ubu bakaba barahisemo inzira yo gusebya igihugu, kurya amaraso y’Abatutsi no gushyira ibyaha bya Jenoside kungabo zayihagaritse.
Musonera Jonathan, Umucikacumu upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iyi n’imigambi mibi ya Rudasingwa Theogene nabo bafatanyije guhemuka kimwe n’abandi bose barwanya ubuyobozi buriho mu Rwanda, bashukwa n’abazungu cyane cyane Abafaransa bagize uruhare muri Jenoside y’Abatutsi, akaba ari nabo bari gutera inkunga bene aba banyapolitiki n’abatangabuhamya b’ibinyoma ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana bagamije gukingira ikibaba abicanyi bahekuye u Rwanda.
Ngiyo gahunda ndende y’abarwanya Leta y’u Rwanda na Perezida Kagame, gahunda bashyize imbere muri iki gihe bagamije gusabota icyunamo n’ amatora y’umukuru w’igihugu ategurwa mu mwaka wa 2017. Ngabo rero abari mu Misa yo “Kwibuka Bose”_Bruxelles kuya 09/04 /2017, yari igamije gupfobya Jonoside y’Abatutsi.
Micombero JM wari mu missa yo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Ibi bikaba bigaragarira buri wese ko nta Opposition iriho, abanyarwanda bose bakaba bakwiye gukurikira Politiki nziza ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kandi ko ashobora kongera kugirirwa ikizere n’abanyarwanda bose bakamuhundagazaho amajwi nkuko babimusabye akabibemerera.
Guhisha ukuri, kurya amaraso y’Abatutsi, kugereka icyaha ku Ntwali z’u Rwanda zitanze zikabohara u Rwanda, zigahagarika Jenoside, zigakiza abantu, amahanga yose arebera, ni umuvumo kuri Rudasingwa na bagenzi be kandi aba bantu ntibizabagwa amahoro, ndabarahiye.
Umwanditsi wacu Cyiza Davidson