Ku itariki ya 11 Mata, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye yaguye gitumo umugore witwa Uwimana Alphonsine atetse Kanyanga ihita imuta muri yombi ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma. Uwimana akaba yarafatiwe mu kagari ka Matyazo Umurenge wa Ngoma.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Andre Hakizimana yavuze ko kugirango uyu mugore afatwe ari abaturage batanze amakuru.
Yavuze ati:”Mu by’ukuri hari abanyarwanda b’inyangamugayo bamaze kumva ububi bw’ibiyobyabwenge, umwe muri bo niwe wamaze kubona Uwimana atetse iyi kanyanga ahita ahamagara Polisi arayibimenyesha, natwe tujyayo tuhageze dusanga amaze guteka litiro 5 zayo, tunamusangana litiro 300 za Muliture yifashishaga mu kuyiteka. Nibwo twahise tumufata”.
Yashimiye uyu muturage watanze amakuru, anasaba abaturage bose gutanga amakuru y’aho bakeka hakorerwa za kanyanga cyangwa ibindi biyobyabwenge hakiri kare kugira ngo habeho kurinda no kurwanya ikwirakwizwa ryabyo mu baturage.
CIP Hakizimana yasabye kandi abanywa ibiyobyabwenge kubireka kuko nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha binyuranye nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abana ku ngufu n’ibindi.
Yagize ati: “Nta mpamvu yo gukora ibinyuranyije n’amategeko no kwishyirira ubuzima mu kaga kandi hari ibintu byinshi byemewe n’amategeko umuntu yacuruza cyangwa akanywa kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima by’uwabinyoye.”
Yashisikarije abaturage gukomeza gukora bakarwanya ubukene aho gushakira amakiriro mu bintu byangiza ubuzima bwabo.
Polisi yo mu karere ka Nyagatare ya yafatatiye mu rugo rw’umukecuru witwa Makundi Evanisi w’imyaka 75 amakarito 6 y’inzoga zitemewe mu Rwanda za Zebra waragi, mu gihe Polisi yo mu karere ka Rwamagana yanafatanye uwitwa Rebero Joseph w’imyaka 36 udupfunyika 110 tw’urumogi ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kigabiro.
Ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese unywa cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).