Umuhanzi Teta Diana, bakwizaga amakuru y’ibihuha ko yahunze igihugu yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Birangwa” (Video), indirimbo yahimbiye se umubyara witabye Imana Teta akiri muto.
Amashusho y’iyo ndirimbo yakorewe mu Rwanda no mu Bubiligi, yashyizwe hanze ku wa mbere tariki ya 01 Gicurasi 2017.
Teta Diana avuga ko yifuza ko buri wese wareba iyo ndirimbo yayiha igisobanuro kimunyuze bitewe n’ibyo imwibutsa.
Agira ati “Numvaga buri muntu namureka akayumva akanayireba, akayisobanurira uko abyumva bitewe n’icyo yamwibutsa. Icyo navuga ni uko ari video yansabye ingufu nyinshi.”
Umuhanzi Teta Diana
Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu Rwanda no mu Bubiligi ariko ayo mu Rwanda yafashwe Teta adahari.
Ati “Yafashwe ndi i Burayi. Amashusho yo mu Rwanda yafashwe k’ubufatanye n’umusore witwa Fabrice Musafiri nshimira cyane by’umwihariko kuko inyandiko ngenderwaho mu gukora video, kuyisobanura kuri telefoni cyangwa e-mail ntibyari byoroshye.”
Akomeza avuga iyo nyandiko ngenderwaho mu gukora iyo video (script) ari we ubwe wayiyandikiye abifashijwemo n’itsinda rigizwe n’Umufaransa witwa Sylvestre Stalin hamwe n’Umunyahongiriya witwa Zoilly Molnar.
Ati “Kari akazi katoroshye gusobanura kiriya Kinyarwanda cyose ngo bacyumve bahuze amashusho n’amagambo nk’uko nabyifuzaga, ariko twabigezeho.”
Ni amashusho agaragaramo abana bakiri bato nyuma bakaza kongera kugaragara barakuze basigaye bakora akazi kanyuranye kandi kababeshejeho.
Reba video ya “Birangwa”.