Mu mabwiriza mashya yasohotse mu igazeti idasanzwe yo ku wa 02 Kamena 2017, yatangaje amabwirza ahindura kandi yuzuza ‘Amabwiriza N0 01/2017 yo ku wa 04/04/2017 ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora agenga itora rya Perezida wa Repubulika mu 2017’.
Ku ngingo zari zateje impaka, muri aya mabwiriza ibijyanye n’ikoreshwa ry’imbuga nkoranyamaga byahawe rugari gusa habuzwa ko hagira umukandida uziyamamaza akoresheje konti z’ikigo cya leta cyangwa ibindi bigamije inyungu rusange.
Ingingo ya Karindwi muri aya mabwiriza mashya igira iti “ Ingingo ya 38 y’Amabwiriza n0 01/2017 yo ku wa 04/04/2017 ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora agenga itora rya Perezida wa Repubulika mu 2017 ihinduwe kandi yujujwe mu buryo bukurikira:Kwiyamamaza no kwamamaza hakoreshejwe ikorabuhanga biremewe.”
“Icyakora, birabujijwe kwiyamamaza cyangwa kwamamaza hakoreshejwe imbugankoranyambaga za Leta n’iz’ibindi bigo bigamije inyungu rusange.”
Aya mabwiriza agena kandi bimwe mu bikorwa bibujijwe mu gihe cyo kwiyamamaza cyangwa kwamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu aho agira ati “Birabujijwe mu gihe cyo kwiyamamaza cyangwa kwamamaza: gukoresha umutungo wa Leta aho waba uri hose, mu buryo bunyuranyije n’amategeko; gutuka cyangwa gusebya undi mukandida, mu buryo ubwo ari bwo bwose; gutanga impano, ruswa cyangwa kwakira ruswa.”
Akomeza agira ati “gushingira ku bwoko, ku isano-muzi, ku karere, ku idini no ku bundi buryo bwose bushingiye ku ivangura n’amacakubiri; gukora cyangwa kuvuga icyahungabanya amahoro, ubumwe n’umutekano rusange by’Abanyarwanda; kwiyamamaza mu gihe kitagenwe n’amategeko n’amabwiriza agenga amatora.”
Ibi bikorwa byiyongeraho ibindi birimo nko guca, kwangiza, gusibanganya ifoto y’undi mukandida n’ikindi cyose kimwamamaza; kwiyamamariza ahantu hatamenyeshejwe ubuyobozi nk’uko biteganywa n’amategeko n’amabwiriza; guhamagarira abaturage gukora igikorwa icyo ari cyo cyose n’imyifatire yose byatuma amatora atagenda neza.
Abayobozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora