Akarere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo ni ko kazatangiriramo ibikorwa byo kwiyamamaza k’umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame usanzwe ari na Perezida wa Repubulika.
Ni igikorwa kizatangira tariki ya 14 Nyakanga 2017, ingengabihe y’amatora igaragaza ko kizasozwa ku ya 3 Nyakanga, ni ukuvuga umunsi amatora mu azaba yasorejweho mu mahanga.
Mu kiganiro Umuryango FPR Inkotanyi wa giranye n’abanyamakuru ku bijyanye n’imyiteguro y’icyo gikorwa cyo kwiyamamaza ku wa Gatatu tariki ya 12 Nyakanga, Umunyamabanga Mukuru wayo, Francois Ngarambe yavuze ko nta mwihariko uhari wo guhera muri ako karere, uretse ko bahisemo guhera mu Ntara y’Amajyepfo.
Ati “ Gutangirira mu Ruhango nta kihariye ni uko twakundaga gutangirira i Kigali cyangwa tugatangirira mu Majyarugur, ni uko twavuze ngo duhindure dutangirire mu Majyepfo, igihe tuzasoreza tuzabagezaho hageze…..”
Ku bijyanye n’aho iki gikorwa kizasozerezwa ntabwo yahatangaje kuko ngo hari igihe hashobora guhinduka, ariko ngo bazahatangariza itangazamakuru kare kugirango ryitegure.
Muri aka karere niho hari hatuye umuryango wa Perezida Kagame mbere yo guhunga berekeza muri Uganda Abatutsi barimo batotezwa n’ubutegetsi bwariho . Bakaba bari batuye ku musozi wa Buhoro, uri ni mu mudugudu wa Nyagatovu, Akagari ka Buhoro, Umurenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango,hahoze ari muri komini Tambwe.
Mu yandi magambo gutangira aho umukandida wa FPR Inkotanyi akomoka bishobora kuzatiza umurindi ibikorwa by’amatora, Umuryango FPR Inkotanyi uzaba uhanganyemo n’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda n’umukandida waryo Dr Frank Habineza, ndetse na Mpayimana Philippe, Umukandida wigenga.
Perezida Kagame kuri Komisiyo y’Amatora
Ngarambe yibukije Abanyarwanda ko kuzitabira iki gikorwa aho bazaganira n’umukandida wa FPR Inkotanyi baganira ku byakorwa muri manda itaha, aho ashima ibyakozwe muri iyi ishize kandi byinshi, kuko ngo n’ibitaragezweho atari uko byananiranye ahubwo ari uko hari ibikiri mu nzira bigikorwa kandi n’ibindi bisaba igihe kirekire.
Francois Ngarambe mu kiganiro n’Abanyamakuru
Ibikorwa byo kwiyamamaza bizabera hirya no hino mu turere tw’u Rwanda, ku buryo hari n’aho umukandida wa FPR Inkotanyi ashobora kuzajya habiri mu karere kamwe bitewe n’imiterere yako ariko bikazasozwa bigeze mu uturere twose tw’ u Rwanda.
Ibikorwa byo kwamamaza kandi ngo bizabera mu nzego zitandukanye ku buryo no ku rwego rw’urugo bizahabera kugeza no ku urugo rwa buri munyarwanda .
Abajijwe niba ntawe ushobora kubwyitwaza akaba yatobera FPR, Ngarambe yavuze ko no mu bihe byashize byagiye bikorwa gutyo kandi ko nta kibazo nk’icyo bigeze bahura nacyo, mu gihe ariko hari uwatatira agatandukira ngo yakubitwa icyuhagiro.
Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]
Perezida Kagame aherutse gutangaza ku mateka yaranze ubuto bwe kuva afite imyaka ine y’amavuko agatangira ubuzima bw’ubuhunzi, aho ashima uruhare rw’umubyeyi we uherutse kwitaba Imana ndetse n’uwari umwamikazi w’u Rwanda, Rosalie Gicanda.
Ubuhamya bwa Perezida Kagame bugaragara mu nimero 2944 ya Jeune Afrique yasohotse ku wa 11 Kamena, yiswe amabanga y’ubuto [Secrets de Jeunesse] bw’abakuru b’ibihugu batandukanye barimo Ali Bongo Ondimba, Umwami Mohammed VI wa Maroc, Alpha Condé n’abandi.
Perezida Kagame yasobanuye uburyo yarokotse ibikorwa bitandukanye byahigaga abatutsi kuva mu ntangiriro za 1960. Ntiyibagirwa uruhare rwa Rosalie Gicanda wari nyinawabo akaba n’Umwamikazi wa Mutara Rudahigwa muri uku kurokoka kwe.
Ku wa 23 Ukwakira 1957 nibwo Perezida Kagame yavukiye mu Majyepfo y’u Rwanda ahari hazwi nka Tambwe (ubu ni mu Karere ka Ruhango). Mu 1961 mbere gato y’uko u Rwanda rubona ubwigenge afite imyaka ine, abahutu bari batuye kuri uwo musozi bashyigikiwe n’ubuyobozi, bigabije aho umuryango we wari utuye batwika inzu zaho ndetse bagirira nabi abatutsi.
Icyo gihe umubyeyi we yahise atangira kumutegura kugira ngo babe bahunga. Perezida Kagame avuga ibyo yibuka ku mubyeyi we Asteria Rutagambwa muri icyo gihe yagize ati “Yadusabye kuva mu nzu kuko atashakaga ko badusangamo ngo batwiciremo”.
Muri icyo gihe ngo nibwo hahise haza imodoka, umushoferi wayo ashyikiriza umubyeyi wa Perezida Kagame ibaruwa ivuga ko atumwe n’umwamikazi wari utuye i Nyanza mu rugendo rw’iminota nka 45 uvuye aho bo bari batuye. Uwo mushoferi ngo Rosalie Gicanda yari amusabye kubatwara muri ibyo bihe by’amakuba akabimura.
Perezida Paul Kagame n’abantu bari baturanye ngo bahise binjira muri iyo modoka mu gihe igihiriri cy’ababahigaga cyaturukaga ku wundi musozi, kigahita cyirara mu byo bari batunze.
Icyo gihe ngo babashije kurokoka basanga umwamikazi i bwami i Nyanza, mbere y’uko bafata inzira bakerekeza mu Mutara (mu Ntara y’Uburasirazuba) aho naho ubwicanyi bwabasanze bagakomeza bahungira muri Uganda.
Umwamikazi Rosalie Gicanda wagize uruhare mu gukiza ubuzima bwa Perezida Kagame muri icyo gihe ku wa 20 Mata mu minsi ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yiciwe i Butare mu Ntara y’Amajyepfo.
Ubwo ku wa 26 Ugushyingo 2015 Asteria Rutagambwa, Umubyeyi wa Perezida Paul Kagame yashyingurwaga nyuma yo kwitaba Imana azize uburwayi ku wa 22 Ugushyingo 2015 ; Umukuru w’Igihugu yakomoje ku butwari bwamuranze.
Mu ijambo rye asezera ku mubyeyi we, Perezida Kagame yasobanuye ko kuba yarabuze Papa we akiri muto, Asteria Rutagambwa yamubereye nka se na nyina icya rimwe yitanga kugira ngo abana be babeho neza.
Perezida Kagame yavuze ko yarwaniye ishyaka abana be cyane mu 1959, dore ko se yahunze akabasigarana, aba ari we ubahungisha bajya muri Uganda aho bavuye bajya i Burundi bakamarayo imyaka itandatu.