Umukandida Frank Habineza watanzwe na Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) yatangiriye ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Rusizi, yiyamamariza imbere y’abaturage batarenze 200 kandi biganjemo abana benshi.
Frank Habineza yiyamamaza
Abaturage ntibizihiwe ngo baririmbe, wasangaga abazanye na Habineza n’abarwanashyaka ba DGPR baba muri Rusizi ari bo bazamura amaboko bashimangira ko bazamutora.
Naho Mpayimana Philippe, yageze mu mujyi wa Nyamata saa yine nyamara gahunda yari yatanze yavugaga ko ahagera saa mbiri za mugitondo.
Mpayimana wari wambaye ikositimu y’umukara n’ishati y’umweru anambaye inkweto y’umakara yagaragaye I Nyamata agenda n’amaguru ari kumwe n’abamushyigikiye.
Amakuru yaturutse Bugesera aravuga ko aho Mpayimamana yimamarije hari abantu hafi 50 bari biganjemo abanyozi n’abamotari.
Abanyonzi n’abamotari nibo bakiriye Mpayimana i Bugesera
Aba baturage yababwiye imigabo n’imigambi ye mu by’ubukungu, imibereho, hanyuma abaturage bamubaza ibibazo kubyo yari amaze kuvuga.
Mpayimana agenda n’amaguru mu mujyi wa Nyamata/Bugesera
Iminota 40 niyo yamaze kuri iki kibuga ahita akomereza urugendo rwe I Gashora ari naho yagombaga gukomereza ibikorwa bye byo kwiyamamaza mbere ya Saa sita, akaza gusoreza ku Ruhuha na Busoro, hose mu karere ka Bugesera.
Ubwanditsi