• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Rutsiro na Karongi : Abanyamuryango ba FPR basaga ibihumbi 600, bakiriye Umukandida wabo Paul Kagame

Rutsiro na Karongi : Abanyamuryango ba FPR basaga ibihumbi 600, bakiriye Umukandida wabo Paul Kagame

Ubwanditsi 27 Jul 2017 Mu Rwanda

Kuri uyu wa kane tarikiya ya 27 Nyakaganga , Umukandida wa FPR- Inkotanyi Paul Kagame yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Rutsiro na [ Rubengera ] mu Karere ka Karongi

Mu masaha ya mu gitondo Paul Kagame yabanje kwiyamamariza mu Murenge wa Mushubati, Umudugudu wa Kabiraho mu Karere ka Rutsiro. Ahari imbaga y’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi basaga ibihumbi 300, baturutse mu mirenge itandukanye igize akarere ka Rutsiro.

Ababanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ngo nkuko batojwe kubyuka kare bajya kumurimo, ni nako byagiye bigaragara aho Paul Kagame, amaze kwiyamamariza hose wasangaga, bazindutse saa kumi nimwe yageraga abambere bageze kuri site. Ibi rero ninako byagenze muri Rutsiro na Karongi.

Bararata ibigwi Paul Kagame

Aba nyarutsiro kuri ubu barabyinira kurukoma kubera ubuyobozi bwiza bwa FPR na Perezida Kagame wabakuye mu bwigunge abubakira umuhanda wa Kivu Belt, uva Rubavu-Pfunda-Rutsiro-Rubengera-Karongi-Nyamasheke- k’ubufatanye na Banki nyafrika itsuramajyambere [BAD]. akabubakira n’inganda 19 za Kawa.

-7372.jpg

-7377.jpg

-7379.jpg

-7380.jpg

Barashima cyane Paul Kagame

Rutsiro yari yarasubijwe inyuma n’Ubuyobozi bubi

Kwiga byari ikibazo nkuko umutangabuhamya Jean de Dieu yabivuze, ubu akaba amaze kuminuza abifashijwemo n’umuryango FPR-Inkotanyi. Mu 1994, Rutsiro yaje gusenywa n’ubuyobozi bubi bwariho aho hishwe abatutsi benshi bahavaga bagahungira kuri Paruwasi ya Nyange yayoborwaga na Padiri mukuru wa Paruwasi ya Nyange , Athanase SEROMBA waje gusenya kiriziya yari yarahungiyemo Abatutsi benshi baturukaga muri utu duce, iyo kiriziya ayigusha hejuru y’intama z’imana yari abereye umushumba nk’umusaserodoti, ari nako abajandarume ba Habyarimana barohagamo za grenade.

Padiri Seromba Athanase yaje gufatwa afungirwa Arusha – Tanzania mu rukiko mpuzamahanga rwari rwarashyiriwe ho u Rwanda, yaje guhamwa ni icyaha cya Jenoside akatirwa gufungwa burundu, akaba afungiye muri Repubulika ya Bene.

Abandi basenye Rutsiro barimo Barinabe wari ushinzwe CDR mu gace Congo Nil, nyuma waje gufatanya na Agnes Ntamabyariro uvuka muri Gitesi, akaba ” PL Power ” uyu Ntamabyariro yaje koreka imbaga muri utu turere afatanije na Mugenzi Justin, bombi baje guhabwa imyanya ikomeye muri Leta yiyise iyabatabazi, nyuma baje guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko mu bujurire Mugenzi aza gufungurwa ntaho Ntamabyariro yakatiwe gufungwa burundu akaba afungiye mu Rwanda.

Rutsiro Paul Kagame yagize ati : “Ejo hari uwatubwiye ngo nta ntambara yadutera ubwoba. Icyo tuvuga rero ni intambara, ni urugamba rw’ibikorwa byubaka igihugu, ni urugamba rwubaka ubukungu, rukubaka iterambere twifuza kugeraho mu myaka iri imbere.”

“Murabona rero ko u Rwanda dufite urubyiruko runini cyane, mu banyarwanda bose uko tungana bose mu gihugu uko tungana hano, birenga 70% ni urubyiruko.

Ndanarubona hano. Urubyiruko rero nirwo mbaraga z’igihugu, turashaka rero urwo rubyiruko ko tururera neza, turwubakira amashuri yigisha neza, turwubakire uburyo bwo kuruha ubuzima bwiza hanyuma izo mbaraga zigakomeza gukoreshwa twubaka igihugu cyacu.

Ati : Iyo wumvise ibyo umwe muri mwe Jean de Dieu Maniraguha yatubwiye, urugendo rwe, amashuri ye, aho ageze, nawe ni nka bya bindi ,ibyiza biracyari imbere. Kandi ni umwe muri mwe watanzweho urugero, tuzi ko hari n’abandi benshi muri mwe bameze nkawe, tuzabafasha, turifuza ko mugera ku mahirwe. “

-7371.jpg

-7373.jpg

Karongi :

Muri Karongo Paul Kagame Yagarutse kumateka yoretse u Rwanda. Ati : “Byari nko kutubwira ngo iyi mishanana abategarugori bacu bambara ko nta kirimo muyijugunye mwambare … hasi hasigare ubusa, ibigezweho by’amajyambere…ariko ubu Abanyarwanda bumvise ko igihugu ari icyabo, umushanana wabo ni umwambaro ushobora kwambarwa aho ariho hose.

-7381.jpg

-7382.jpg

-7383.jpg

N’abo bose birirwa bagenda muri iyi mihanda ndetse bakaza na hano kureba ko Abanyarwanda baba baje bitabiriye n’aha ngaha bazanywe ku gahato, bafatiweho imbunda? Baraza bababona ntibabyumve.

U Rwanda rushya, u Rwanda rwacu, u Rwanda rurimo ubuyobozi Abanyarwanda bose bisangaho nta nenge rufite. Rero, Banyakarongi buri wese asubije amaso inyuma ndetse agatekereza aho tuvuye n’aho tugeze, sinzi ko hari ugushidikanya ko tumaze gutera imbere muri byinshi. Duteye imbere mu mutekano, mu bumwe, mu muco, no gukora tukiteza imbere.”

Aha kabiri, ni Abanyarwanda bose kubanza kumva no kugira igihugu icyabo. Uru Rwanda n’amateka yarwo yose aho ava akagera harimo ndetse n’adashimishije ntabwo Umunyarwanda, ntabwo twese hamwe twigeze twumva ko iki gihugu ari icyacu, […]

Abanyarwanda bumvishwa ko igihugu atari icyabo ahubwo ko ari icy’abandi baturuka hanze baje kukiyobora ku buryo bazaga bakabwira umuntu icyo agomba gukora n’icyo atagomba gukora…kera mbere y’ubukoloni […] ntabwo hashize imyaka myinshi igihugu cyongeye kuba icy’Abanyarwanda…ntabwo navuga ko birenze imyaka 23.

Ubundi cyari icy’abagiraneza baza bakadusigira, bakadukuburira, barangiza bakatwigisha demokarasi yabo ko ariyo yose, ko ariwo mwambaro tugomba kwambara, ntabwo aribyo. Hari umwambaro w’Abanyarwanda.” NIWO DUSHAKA.

-7376.jpg

-7375.jpg

-7374.jpg

BURASA J G

2017-07-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Danny Vumbi yashyize hanze indirimbo yahimbiye umugore we ikaba imaze imyaka 10 ayihimbye

Danny Vumbi yashyize hanze indirimbo yahimbiye umugore we ikaba imaze imyaka 10 ayihimbye

Ubwanditsi 27 Mar 2021
Amafoto – Gasogi United yabimburiye andi makipe gukoresha ikizamini cy’ubuzima abakinnyi izakoresha mu mwaka utaha w’imikino, yahereye ku mukinnyi wo muri Centre Africa

Amafoto – Gasogi United yabimburiye andi makipe gukoresha ikizamini cy’ubuzima abakinnyi izakoresha mu mwaka utaha w’imikino, yahereye ku mukinnyi wo muri Centre Africa

Ubwanditsi 02 Jul 2021
Uwahoze ari Visi Meya wa Musanze yangiwe kuburana yidegembya nubwo umugore yamusabiye imbabazi

Uwahoze ari Visi Meya wa Musanze yangiwe kuburana yidegembya nubwo umugore yamusabiye imbabazi

Ubwanditsi 12 Sep 2019
“Ujye wibuka guha agaciro urukundo uhabwa n’Igihugu” – Jeannette Kagame

“Ujye wibuka guha agaciro urukundo uhabwa n’Igihugu” – Jeannette Kagame

Ubwanditsi 31 Oct 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyamakuru muzirinde gupfa nk’imbwa –Minisitiri Kaboneka
Mu Rwanda

Abanyamakuru muzirinde gupfa nk’imbwa –Minisitiri Kaboneka

Ubwanditsi 27 Apr 2017
Inzira Bad Rama yanyuzemo akaba umukire akaba asoje ari umusazi
Amakuru

Inzira Bad Rama yanyuzemo akaba umukire akaba asoje ari umusazi

RUSHYASHYA 24 Feb 2026
Rurambikanye hagati Kayumba  n’umugore we Rosette
ITOHOZA

Rurambikanye hagati Kayumba n’umugore we Rosette

Ubwanditsi 11 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru