Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo ya 116 rivuga ko Minisitiri w’Intebe atoranywa, ashyirwaho kandi avanwaho na Perezida wa Repubulika. Abandi bagize Guverinoma bashyirwaho na Perezida wa Repubulika amaze kugisha inama Minisitiri w’Intebe. Minisitiri w’Intebe ashyirwaho bitarenze iminsi cumi n’itanu (15) nyuma y’irahira rya Perezida wa Repubulika. Abandi bagize Guverinoma bashyirwaho bitarenze iminsi cumi n’itanu (15) nyuma y’ishyirwaho rya Minisitiri w’Intebe.
Ibi bisobanuye ko iminsi 15 nyuma y’irahira rya Perezida Kagame ryabaye ku wa 18 Kanama, ni ukuvuga ku itariki ya 02 Nzeri, Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma nshya azaba yamaze kumenyekana hanyuma indi minsi 15 nayo igashira tuzi abaminisitiri bayigize.
Kugeza ubu nta n’umwe mu ba Minisitiri bari muri guverinoma icyuye igihe waguhamiriza ko yizeye neza ko azagaruka muri guverinoma nshya, kuri bose ubwoba ni bwose, amakuru twamenye aravuga ko bamwe muri bo bari kurara kuri Whatsapp babazanya ni nde ufite amahirwe yo kugaruka muri Guverinoma abandi batangiye gutekereza ku yindi mishinga cyangwa ahandi bazajya gusaba akazi mu gihe imbehe yaba yiyubitswe.
Abarokore bari mu masengesho yo kwiyiriza, basaba Imana ko yabahishurira niba izakomeza kubarambikaho ibiganza. Abandi bari mu bahanuzi ngo barebe niba hari icyo babahanurira ubwo abo bamaze kumenya ibyabo, abatuzura umwuka rero bo, igitima kiradiha!
Ibimenyetso biraca amarenga ku mpinduka zikomeye muri Guverinoma
Urebye ibintu neza, Guverinoma nshya ya Kagame izabona umugabo isibe undi kandi umunebwe n’ujenjetse ntazayica iryera.
Ibi umuntu yabipimira ku minsi 21 ya Perezida Kagame ubwo yazengurukaga igihugu cyose yiyamamariza kongera kuyobora u Rwanda mu matora aherutse gutsindira ku bwiganze.
Imvugo ye yumvikanishije ko imyaka irindwi iri imbere ari iyo guteza imbere u Rwanda, rukaba nk’ibindi bihugu bimaze kugira aho bigera mu ruhando mpuzamahanga.
Ahantu hose 32 yiyamamarije kuva ku itariki 14 Nyakanga kugeza ku ya 02 Kanama, yumvikanye avuga ko ntacyo ibindi bihugu byagezeho u Rwanda rutageraho, ariko icyo bisaba ari ugukora, ubufatanye bw’abayobozi n’abaturage no kugira intumbero yo kumva ko buri kintu cyose gishoboka mu gihe hari ubushake.
Ku bayobozi rero, reka imitima yabo idihe ni mu gihe kuko niba hari ibyo batujuje mu myaka ishize baribaza uko bizagenda. Nawe se niba Umukuru w’Igihugu ageze i Rusizi akavuga ati sinshaka kongera kumva ikibazo cya Hotel yanze kuzura, bwaki mu bana, imirire mibi, kwicwa n’indwara zitacyica abantu ahandi n’ibindi, ubwo wowe ubifite mu nshingano wagoheka? Umunsi w’amanota ugeze waba utuje wicaye mu myanya w’imbere?
Tariki ya 23 Nyakanga 2017, Perezida Kagame yabwiye abaturage ko hari ibyo akarere ka Ngoma katagezeho kandi byari bikwiye kuba byarakozwe ariko ko mu gihe atowe, azabibaza abayobozi bazaba bagiyeho.
Ati “Nanjye ndi mu bibaramo ko dufite ibyo tugomba kuba dufite tutakoze. Turaza kubikora rero. Aba bayobozi dukorana, nimurangiza kuduha icyizere cyanyu itariki enye kanama, uzaba yakomeje, [abaturage bakoma amashyi, abandi bati ni wowe] ariko ndavuga no muri abo bayobozi, ndumva nzatangiriraho mbibabaza uko twabigenza kugira ngo iyo sura ihinduke kuko izagomba guhinduka byanze bikunze.”
Ibi byo ubwabyo birashimangira ko nta kabuza hari impinduka zigomba kuzaba muri Guverinoma kugira ngo iterambere ry’igihugu n’abaturage muri rusange ribashe kubageraho nkuko baba barabyemerewe.
Ikindi kandi mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na RBA mbere gato y’amatora, yavuze ko ataranyurwa n’imikorere y’abayobozi bo mu nzego bwite za leta aho rimwe na rimwe hari imyitwarire yabo ijya imutera uburakari.
Yagize ati “Hari ikintu ntarumva neza. Mwicaye n’abantu mwaganiriye, mwavuze dukore iki, gushaka umuti w’iki kibazo. Mwanabiganiriye mwese murasa n’ababyumvikanaho. Ndetse bimwe byabavuyemo baravuga ngo dukore dutya kandi kubera impamvu, kubera ko babyumva.
Hashira amezi atatu cyangwa atandatu, hari ubwo nsubira inyuma gushaka kumenya aho tugeze ukabaza ba bandi mwari kumwe ukagira ngo ntiyari ahari, ukabona arabyibutse ati harya! N’undi nawe akabaza undi ati harya ugasanga ati naribagiwe cyangwa se narabikoraga ngezaho mpura n’ikibazo arangije aricecekera ntiyanavuga.”
Ubu aba bibagirwa umutima wabo uratuje? Si aha gusa kandi Kagame yaciye amarenga y’uko hari abayobozi batuzuza inshingano zabo kuko ejo bundi aha muri Youth Connekt mu kiganiro yari ahuriyemo na Jack Ma, yateye urwenya avuga ko hari ubwo ajya atekereza kuba nka Minisiteri runaka yajya mu maboko y’abikorera ku giti cyabo kuko abona ba Minisitiri baziyobora batubahiriza inshingano zabo uko bikwiye.
Abagize Guverinoma icyuye igihe