• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»SHOWBIZ»ShaddyBoo yinjiye mu bantu 5 bagizwe ibimenyabose n’amagambo bavuze agatizwa umurindi n’imbuga nkoranyambaga kubera ijambo ‘Odeur ya Ocean’

ShaddyBoo yinjiye mu bantu 5 bagizwe ibimenyabose n’amagambo bavuze agatizwa umurindi n’imbuga nkoranyambaga kubera ijambo ‘Odeur ya Ocean’

Ubwanditsi 31 Aug 2017 SHOWBIZ

Muri iyi minsi mu Rwanda ugira gutya ukabona izina ry’umuntu ritumbagiye rikamamara ku rwego rw’igihugu akenshi bigizwemo uruhare n’imbuga nkoranyambaga. Abamenyekana gutya, akenshi usanga bashikamiye amagambo baherutse gutangaza mu ruhame bagahita baba iciro ry’imigani muri rubanda.

-7811.jpg

Ibi byakunze kubaho no kuva cyera gusa aho bitandukaniye ni uko muri iyi minsi ijambo umuntu atangaje rishobora gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga mu gihe gito rikaba riramamaye bikarangira na nyiri kurivuga rimusize ari icyamamare. Ni muri urwo rwego twabakusanyirije batanu baheruka kuvugwa cyane muri iki cyiciro cy’abagizwe ibyamamare n’ibyo batangaje bigatizwa umurindi n’imbuga nkoranyambaga.Turagaruka ku bantu bamamaye muri ubu buryo mu myaka micye itambutse.

5. Myasiro

-7812.jpg

Myasiro Jean Marie Vianney ni umukinnyi mpuzamahanga w’u Rwanda mu kwiruka. Ubwo yirukaga mu irushanwa ry’abatarengeje imyaka 20 ryabereye muri Pologne yegerewe n’umunyamakuru umwe amubaza mu cyongereza nyuma yuko yari amaze kwegukana umudari. Uyu musore w’umunyarwanda yagerageje kwirwanaho uko ashoboye gusa uburyo yavuzemo icyongereza bwakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga maze izina ry’uyu musore utari uzwi cyane no muri uyu mukino birangira abaye ikimenyabose.

4.Barafinda Sekikubo Fred

-7813.jpg

Barafinda Sekikubo Fred mbere y’uko hatangwa kandidatire z’abifuza kwiyamamariza kuyobora u Rwanda ni umwe mu bantu batari ibyamamare, gusa nyuma yaho atanze kandidatire ye uyu mugabo yegerewe n’itangazamakuru kugira ngo rigire ibyo rimubaza nk’umuntu washakaga kuyobora u Rwanda. Mu kiganiro bagiranye, ibisubizo yatangaga bitajyanye n’ibyo yabaga abajijwe byahise bimugira icyamamare dore ko ubu uyu mugabo yamaze kuba ikimenyabose mu Rwanda.

3.Babu G

-7814.jpg

Muri iyi myaka ntawahamya ko yaba yaribagiwe umusore Babu G wigeze kubica bigacika mu Rwanda ndetse n’ahandi mu banyarwanda baba hanze, uyu musore kwamamara kwe byaturutse ku kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa TV10, ibyavuye muri iki kiganiro byaramamajwe ku mbuga nkoranyambaga bituma uyu musore utari uzwi aba ikimenyabose atyo mu Rwanda.

2.ShaddyBoo

-7815.jpg

Umunyarwandakazi Mbabazi Shadia uzwi cyane nka Shaddy Boo aherutse gutumirwa kuri televiziyo ya Royal Tv, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru, aza kwibeshya bituma aba iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga n’utari umuzi amenya ‘Odeur ya Ocean’ ijambo yibeshyeho ari muri iki kiganiro rikaba ryarahise rimugira ikimenyabose.

1.Uwase Hirwa Honorine (Igisabo)

-7816.jpg

Hirwa Honorine ni umukobwa wamamaye muri uyu mwaka wa 2017 ubwo yari mu bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda. Uyu mukobwa wiyamamarije mu ntara y’Uburengerazuba yabajijwe uko umukobwa w’umunyarwandakazi kubwe yaba ateye ahita yitangaho urugero avuga ko umunyarwandakazi ari uteye nk’Igisabo. Iri jambo ryahise rimwitirirwa kugeza ubu uyu mukobwa asigaye yitwa Igisabo nk’agahimbano ke ari nako kamamaye cyane.

2017-08-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Nshingukaho,winshingaho” indirimbo nshya ya Ama-G The Black na Neg G The General

“Nshingukaho,winshingaho” indirimbo nshya ya Ama-G The Black na Neg G The General

Ubwanditsi 14 May 2018
Inama zagufasha guhitamo umusore nyawe mugihe ufite benshi bagukunda

Inama zagufasha guhitamo umusore nyawe mugihe ufite benshi bagukunda

Ubwanditsi 16 Dec 2017
Amafoto – Perezida Kagame yatangije Iserukiramuco rizwi nka  “Giants of Africa”, anashyira ibuye ry’ifatizo kuri “Zaria Court Kigali”

Amafoto – Perezida Kagame yatangije Iserukiramuco rizwi nka “Giants of Africa”, anashyira ibuye ry’ifatizo kuri “Zaria Court Kigali”

Ubwanditsi 14 Aug 2023
Umuhanzi Doddy Uwihirwe yifashishije indirimbo atambutsa ubutumwa bwo kugarurira icyizere abanyarwanda.

Umuhanzi Doddy Uwihirwe yifashishije indirimbo atambutsa ubutumwa bwo kugarurira icyizere abanyarwanda.

Ubwanditsi 02 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kuba twarasigaye inyuma ntabwo twahora tubivuga nkaho bishimishije- Perezida Kagame
UBUKUNGU

Kuba twarasigaye inyuma ntabwo twahora tubivuga nkaho bishimishije- Perezida Kagame

Ubwanditsi 08 May 2018
Leta y’UBurundi iravugwaho kugira gereza zitazwi hafi y’umupaka w’URwanda
INKURU NYAMUKURU

Leta y’UBurundi iravugwaho kugira gereza zitazwi hafi y’umupaka w’URwanda

Ubwanditsi 28 Jun 2019
Umupolisi w’Umurundi yafatiwe mu Rwanda yinjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko
ITOHOZA

Umupolisi w’Umurundi yafatiwe mu Rwanda yinjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Ubwanditsi 14 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru