• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

You are at :Home»SHOWBIZ»ShaddyBoo yinjiye mu bantu 5 bagizwe ibimenyabose n’amagambo bavuze agatizwa umurindi n’imbuga nkoranyambaga kubera ijambo ‘Odeur ya Ocean’

ShaddyBoo yinjiye mu bantu 5 bagizwe ibimenyabose n’amagambo bavuze agatizwa umurindi n’imbuga nkoranyambaga kubera ijambo ‘Odeur ya Ocean’

Ubwanditsi 31 Aug 2017 SHOWBIZ

Muri iyi minsi mu Rwanda ugira gutya ukabona izina ry’umuntu ritumbagiye rikamamara ku rwego rw’igihugu akenshi bigizwemo uruhare n’imbuga nkoranyambaga. Abamenyekana gutya, akenshi usanga bashikamiye amagambo baherutse gutangaza mu ruhame bagahita baba iciro ry’imigani muri rubanda.

-7811.jpg

Ibi byakunze kubaho no kuva cyera gusa aho bitandukaniye ni uko muri iyi minsi ijambo umuntu atangaje rishobora gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga mu gihe gito rikaba riramamaye bikarangira na nyiri kurivuga rimusize ari icyamamare. Ni muri urwo rwego twabakusanyirije batanu baheruka kuvugwa cyane muri iki cyiciro cy’abagizwe ibyamamare n’ibyo batangaje bigatizwa umurindi n’imbuga nkoranyambaga.Turagaruka ku bantu bamamaye muri ubu buryo mu myaka micye itambutse.

5. Myasiro

-7812.jpg

Myasiro Jean Marie Vianney ni umukinnyi mpuzamahanga w’u Rwanda mu kwiruka. Ubwo yirukaga mu irushanwa ry’abatarengeje imyaka 20 ryabereye muri Pologne yegerewe n’umunyamakuru umwe amubaza mu cyongereza nyuma yuko yari amaze kwegukana umudari. Uyu musore w’umunyarwanda yagerageje kwirwanaho uko ashoboye gusa uburyo yavuzemo icyongereza bwakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga maze izina ry’uyu musore utari uzwi cyane no muri uyu mukino birangira abaye ikimenyabose.

4.Barafinda Sekikubo Fred

-7813.jpg

Barafinda Sekikubo Fred mbere y’uko hatangwa kandidatire z’abifuza kwiyamamariza kuyobora u Rwanda ni umwe mu bantu batari ibyamamare, gusa nyuma yaho atanze kandidatire ye uyu mugabo yegerewe n’itangazamakuru kugira ngo rigire ibyo rimubaza nk’umuntu washakaga kuyobora u Rwanda. Mu kiganiro bagiranye, ibisubizo yatangaga bitajyanye n’ibyo yabaga abajijwe byahise bimugira icyamamare dore ko ubu uyu mugabo yamaze kuba ikimenyabose mu Rwanda.

3.Babu G

-7814.jpg

Muri iyi myaka ntawahamya ko yaba yaribagiwe umusore Babu G wigeze kubica bigacika mu Rwanda ndetse n’ahandi mu banyarwanda baba hanze, uyu musore kwamamara kwe byaturutse ku kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa TV10, ibyavuye muri iki kiganiro byaramamajwe ku mbuga nkoranyambaga bituma uyu musore utari uzwi aba ikimenyabose atyo mu Rwanda.

2.ShaddyBoo

-7815.jpg

Umunyarwandakazi Mbabazi Shadia uzwi cyane nka Shaddy Boo aherutse gutumirwa kuri televiziyo ya Royal Tv, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru, aza kwibeshya bituma aba iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga n’utari umuzi amenya ‘Odeur ya Ocean’ ijambo yibeshyeho ari muri iki kiganiro rikaba ryarahise rimugira ikimenyabose.

1.Uwase Hirwa Honorine (Igisabo)

-7816.jpg

Hirwa Honorine ni umukobwa wamamaye muri uyu mwaka wa 2017 ubwo yari mu bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda. Uyu mukobwa wiyamamarije mu ntara y’Uburengerazuba yabajijwe uko umukobwa w’umunyarwandakazi kubwe yaba ateye ahita yitangaho urugero avuga ko umunyarwandakazi ari uteye nk’Igisabo. Iri jambo ryahise rimwitirirwa kugeza ubu uyu mukobwa asigaye yitwa Igisabo nk’agahimbano ke ari nako kamamaye cyane.

2017-08-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma yo gusinya amasezerano, mu minsi 24, umuhanzi Israel Mbonyi arataramira mu gihugu cy’i Burundi

Nyuma yo gusinya amasezerano, mu minsi 24, umuhanzi Israel Mbonyi arataramira mu gihugu cy’i Burundi

Ubwanditsi 20 Jul 2021
Umunsi w’abakundana ‘Valentine’s Day’ wijihijwe gitore

Umunsi w’abakundana ‘Valentine’s Day’ wijihijwe gitore

Ubwanditsi 14 Feb 2017
Miss Rwanda 2017 Elsa Iradukunda yatawe muri yombi, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ihagarika irushanwa rya Miss Rwanda

Miss Rwanda 2017 Elsa Iradukunda yatawe muri yombi, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ihagarika irushanwa rya Miss Rwanda

Ubwanditsi 09 May 2022
Amafoto – Perezida Kagame yatangije Iserukiramuco rizwi nka  “Giants of Africa”, anashyira ibuye ry’ifatizo kuri “Zaria Court Kigali”

Amafoto – Perezida Kagame yatangije Iserukiramuco rizwi nka “Giants of Africa”, anashyira ibuye ry’ifatizo kuri “Zaria Court Kigali”

Ubwanditsi 14 Aug 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Leta y’u Burundi ni  ” indashima ” kuki ikomeje gushotora u Rwanda
ITOHOZA

Leta y’u Burundi ni ” indashima ” kuki ikomeje gushotora u Rwanda

Ubwanditsi 05 Apr 2018
Burundi: Imfungwa 178 zahawe imbabazi na Perezida Nkurunziza zarekuwe
Mu Mahanga

Burundi: Imfungwa 178 zahawe imbabazi na Perezida Nkurunziza zarekuwe

Ubwanditsi 27 Feb 2018
Ibitaramo : Harmonize agiye gukorera mu Rwanda biregereje, amakuru yose kuri ibi bitaramo
SHOWBIZ

Ibitaramo : Harmonize agiye gukorera mu Rwanda biregereje, amakuru yose kuri ibi bitaramo

Ubwanditsi 07 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru