Umunyamerika Sean Justin Penn wubatse izina muri sinema, yitabiriye ibirori byo Kwita Izina ingagi 19 wabereye mu Karere ka Musanze kuri uyu wa 1 Nzeri 2017.
Sean Penn usanzwe ari n’impirimbanyi muri politike, yegukanye ibihembo bikomeye kubera filimi yagaragayemo birimo bibiri bya Academy Awards kubera filimi zirimo Mystic River (2003) na Milk (2008).
Penn arazwi cyane kuko mu muri Gashyantare 1985 yaje guhura n’umuhanzi ukomeye Madonna bagashyingiranwa muri Kanama ku munsi uwo mugore yizihizaho isabukuru y’amavuko, ariko batandukana mu 1989.
Ibi birori ngarukamwaka byanitabiriwe n’umuherwe w’Umunyamerika, Howard Buffet w’imyaka 62, umushoramari uzwi cyane mu bikorwa by’ubugiraneza, akaba umuhungu wa Warren Edward Buffett ufatwa nk’umukire wa kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’uwa kane ku Isi, aho nibura muri uku kwezi afite umutungo ugera kuri miliyari $76.9.
Howard G. Buffett aheruka gushora miliyoni $500 mu mishinga y’ubuhinzi mu Rwanda, aho afite ibikorwa bikomeye byo kuhira igishanga cya Cyambwe kuri hegitari 1,206 mu karere ka Kirehe.
Buffet afite imishinga itabarika irebana n’ubuhinzi no kurengera ibidukikije, umuryango yatangije ukanamwitiriewa, Howard G. Buffett Foundation, ukaba ariwo wateye inkunga ibikorwa byo kugarura Inkura mu Rwanda, byabaye muri Gicurasi.
Abahanzi batandukanye bashyuhije ibirori byo kwita Izina bose baririmbaga umuziki mu buryo bwa live, habanza abahanzi bazwi mu Karere ka Musanze, mu bazwi hakurikiraho Jay Polly waririmbye indirimbo zamenyekanye na Deux fois Deux na Too much.
Yakurikiwe na Bruce Melodie, watangiriye mu ndirimbo ye Ntundize yishimiwe na benshi, akurikizaho Ndumiwe, ndetse na The Ben yitabiriye iki gikorwa.
Sean Penn wahoze ari umugabo wa Madonna yitabiriye ibirori byo Kwita Izina