Itorero Zion Temple Celebration Centre rurinubira inyandiko iri kunyuzwa ku mbuga nkoranyambaga igaragara ko yanditswe n’umuyobozi mukuru wa Zion Temple Celebration Centre ku isi.Apostle Paul Gitwaza.
Muri iyi baruwa harimo ubutumwa bwandikiwe umunyamabanga mukuru w’umuryango FPR bwanditswe na Apotre Paul Gitwaza bumusaba kurwanya aba Bishops batandukanye barimo Bishop Djessa Okitambo,Bishop Dieudonne Vuningoma,Bishop Pierre Kaberuka,Richald Muya ,na Bishop Theodore Safari bose batakibarizwa muri iri torero.
Ngiyi inyandiko ifatwa nk’igihuha n’ubuyobozi bwa Zion Temple
Iyi nyandiko kandi irimo ugushimira ku Muyobozi wa Zion Temple Celebration Centre ashimira cyane FPR ngo kuba yaramutabaye igahararana nawe mu kuva mu bibazo bitandukanye ngo n’ibirego yari ashinjwa mu minsi ishize,ibi byose iri torero ryabiteye utwatsi rivuga ko ntaho bahuriye nabyo kandi ko bo ntaho bahurira n’imitwe ya politiki n’amashyaka.Bakomeza bavuga ko itorero ndetse na minisiteri rishamikiyeho ari umuryanyo ushingiye ku idini bityo ko ntaho bahuriye n’ibyanditswe muri iyi baruwa ,ibaruwa banavuga ko ari mpimbano bishingiye ku mpamvu zikurikira:
1. Cachet yashyizwe kuri uru rwandiko ni mpimbano, higanwe iya AWM/ZTCC nyamara siyo neza iyo ubyitegereje,
2. Uru rwandiko ntirugira Reference number nkuko andi mabaruwa asohoka mu muryango wa AWM/ZTCC asanzwe agira reference number.
3. Hakoreshejwe headed paper yahinduwe mu mwaka w’i 2015, ndetse urebye neza ku mpera z’urupapuro ahagaragara Arrêté Ministeriel yo 2002 mu gihe iyakoreshwaga muri icyo gihe yari Arrêté Ministeriel yo mu 2014,
4. Ugereranije n’amataliki uru rwandiko rwandikiweho(2), Apostle Dr. Paul Gitwaza yari ari mu Rwanda aho yari ayoboye igiterane cyiswe IGITONDO CY’UMUZUKO kuva kuwa 24 kugeza kuwa 29/04/2016. Ikigaragara nuko hakoreshejwe electronic signature ya Apostle Dr. Paul GITWAZA (ishobora gufotorwa aho ariho hose ku nzandiko yasinye) mu gihe muri ayo ma taliki yari ari mu Rwanda aho yagombaga kurushyiraho umukono,
5. Ku bamenyereye amabaruwa ashyirwaho umukono na Apostle Dr. Paul GITWAZA bazi uburyo atinda ku myandikire mu buryo twemeza ko atari umwimerere w’urwandiko rwashizweho umukono cyangwa rwanditswe nawe. Ingero ni nyinshi, dutanze rumwe; aho uwarwanditse yagaragaye nk’uwutandikira ikigo(institution) aho agira ati:”Ndabizeza cyaneeee…” ( igika cya 5),
6. Umwanditsi warwo yanditse avuga ko Apostle yasabaga ko bamwirukanira abo yise aba kongomani (igika cya 2) nyamara kuri liste yagaragaje aba kongomani 2 n’abanyarwanda 3. Mu bashyizwe kuri liste haragaragaraho Bishop Safari Théodore nyamara aracyari muri Zion Temple Celebration Center,
7. Authentic Word Ministries/Zion Temple Celebration Center ntiragaragara na rimwe mu irondabwoko nkuko hagaragazwa ko ikibazo ari abakomongomani. AWM/ZTCC ni umuryango mpuzamahanga mu buryo ubarizwamo amoko n’abenegihugu b’ibihugu bitandukanye (multicultural organisation),
8. Uru rwandiko rwandikwa nta makimbirane yari bwagaragare muri AWM/ZTCC mu buryo hari bwandikwe ibaruwa yo kwikiza aba Bishops bagaragara ku ibaruwa. Ahubwo ni mu gihe aribo bari abayobozi bungirije ba Apostle Dr. Paul GITWAZA,
9. Hambere hari ababanje gukwirakwiza ibinyoma by’uko Apostle akorana n’imitwe nka RNC na FDLR, none ubu birahindutse ngo akorana n’ishyaka FPR,
10. Mu rwandiko hagaragayemo amazina ya Pastor Jean Paul Ngenzi na Christian Ibambasi nk’abantu bagombaga gukurikirana dossier. Aba bombi muri icyo gihe nta rwego rw’ubuyobozi bari bafite muri Authentic Word Ministries ku buryo bari bafite ububasha bwo gukurikirana dossier z’ubuyobozi za AWM/ZTCC,
11. Umuryango AWM/ZTCC ni umuryango ushingiye ku idini ukorera ku butaka bw’u Rwanda kubw’uburenganzira Leta y’u Rwanda yabuhaye binyuze mu kigo cy’imiyoborere mu Rwanda, Rwanda Governance Board. Ni umuryango utemerewe no gukorana n’amashyaka cyangwa imitwe ya politike (organisation apolitique). AWM/ZTCC ntifite ububasha bwo kwandikirana cyangwa gukorana n’ amashyaka cyangwa imitwe ya politike.
Itangazo rigenewe abanyamakuru
Umuvugizi wa Zion Temple Bwana Floribert mu itangazo yageneye abanyamakuru yavuze ko abanyamauryango ba Zion Temple na Authentic Word Ministries ndetse n’inshuti zabo bakwiye kwima agaciro ibi byavuzwe haruguru.Iri torero si ubwa mbere haje amakuru y’ibihuha kuko hari n’andi makuru yarishinjaga gukorana na FDRL n’indi mitwe irwanya Leta nkuko n’Umuvugiz waryo yabigarutseho.