• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»SHOWBIZ»Zaza wamamaye mu ndirimbo zihimbaza Imana muri Afurika y’Epfo, yageze i Kigali

Zaza wamamaye mu ndirimbo zihimbaza Imana muri Afurika y’Epfo, yageze i Kigali

Ubwanditsi 10 Nov 2017 SHOWBIZ

Umuhanzikazi mu ndirimbo zihimbaza Imana ukomoka muri Afurika y’Epfo, Mokhethi bakunda kwita Zaza yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu aho biteganyijwe ko azataramira Abanyarwanda ku Cyumweru tariki ya 12 Ugushyingo 2017.

Uyu mugore yageze mu Rwanda aherekejwe n’umugabo we, yakirwa n’abamutumiye barimo na Billy bazahurira mu gitaramo.

Zaza azataramira i Kigali muri Serena Hotel hamwe na Billy Jakes ku itariki 12 Ugushyingo, mu gitaramo azahuriramo na Tonzi, Brian Blessed na Ben & Chance.

Zaza wabonye izuba tariki 23 Werurwe 1984, yatangiye kuririmba afite imyaka itatu y’amavuko. Mbere yo gutangira kuririmba ku giti cye, ubwo yari afite imyaka 19, yafashije mu buryo bw’amajwi abahanzi bakomeye bo muri Afurika y’Epfo barimo Rebecca Malope, Vicky Vilikazi, Solly Mahlangu na Keke.

Uyu mugore amaze kuririmba mu bitaramo bikomeye hirya no hino ku isi. Yakuriye mu itorero Naledi Apostolic Faith Mission ku buyobozi bwa Rev Frank Chikane. Muri 2005 yaje kujya muri Soweto Gospel Choir imwe mu zikunzwe cyane ku isi.

Yakoreye ivugabutumwa yakoreye mu Buholandi, i Paris na Londres mu bitaramo yise “African Mama’s” na “Afrika Afrika”.

Zaza amaze gukora album zinyuranye zirimo Imvuselelo; Umoya Oyingcwele; Thank You; Imvuselelo n’izindi. Mu ndirimbo ze zikunzwe cyane harimo Jezabel, Calvary na Zonk’izono. Ni umwe mu baririmbyi bakoze album zakunzwe cyane muri Afurika y’Epfo zirimo ‘Joyous Celebration 12’, ‘Spirit of Praise 4 and 5’ na ‘Woman in Praise’.

Zaza yaririmbye mu matsinda akomeye nka Joyous Celebration ndetse na Spirit of Praise, Women in praise; azwi cyane mu ndirimbo nka Calvary, Namhla Nkosi, Baba wastahili.

2017-11-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuhanzi Zilha wamenyekanye mu marushanwa ya ArtRwanda Ubuhanzi arashishikariza abanyarwanda n’abanyamahanga gusura no gutembera u Rwanda

Umuhanzi Zilha wamenyekanye mu marushanwa ya ArtRwanda Ubuhanzi arashishikariza abanyarwanda n’abanyamahanga gusura no gutembera u Rwanda

Ubwanditsi 17 May 2021
CECYDAR igiye kwizihiza imyaka 25 imaze ishinzwe hanibukwa uwayishinze ariwe Rugamba Sipiriyani.

CECYDAR igiye kwizihiza imyaka 25 imaze ishinzwe hanibukwa uwayishinze ariwe Rugamba Sipiriyani.

Ubwanditsi 29 Aug 2017
Hamisa Mobetto warangaje Diamond Platnumz yatunguye abantu abereka amafoto ye ya bikini ndetse n’ imyaka afite

Hamisa Mobetto warangaje Diamond Platnumz yatunguye abantu abereka amafoto ye ya bikini ndetse n’ imyaka afite

Ubwanditsi 17 Nov 2017
Jimmy Gatete yagarutse mu Rwanda azanywe no gufungura inyubako y’imyidagaduro yiswe “Kigali Universe”

Jimmy Gatete yagarutse mu Rwanda azanywe no gufungura inyubako y’imyidagaduro yiswe “Kigali Universe”

Ubwanditsi 07 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gutsinda urugamba rwo kwibohora bisaba kwima amatwi ba mpatsibihugu
Amakuru

Gutsinda urugamba rwo kwibohora bisaba kwima amatwi ba mpatsibihugu

Ubwanditsi 26 Oct 2024
Uganda: Perezida Yoweri Museveni Yarusimbutse Imwe Mu Modoka Ze Irangizwa
POLITIKI

Uganda: Perezida Yoweri Museveni Yarusimbutse Imwe Mu Modoka Ze Irangizwa

Ubwanditsi 14 Aug 2018
Uhagarariye Kongo-Kinshasa muri LONI yavuze ko u Rwanda rwiba ingagi n’inguge zicyo gihugu mu nama yigaga ikibazo cy’intambara muri Ukraine
Amakuru

Uhagarariye Kongo-Kinshasa muri LONI yavuze ko u Rwanda rwiba ingagi n’inguge zicyo gihugu mu nama yigaga ikibazo cy’intambara muri Ukraine

Ubwanditsi 13 Oct 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru