• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amatike y’umunsi wa kabiri w’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 King James amaze akroa umuziki yamaze kujya hanze   |   01 Jun 2026

  • Ben Rutabana yongeye kuvugisha amangambure Jean Paul Turayishimye na Serge Ndayizeye   |   01 Jun 2026

  • Uwigize General mu nterahamwe Mutayomba yakomerekeye bikomeye mu mirwano na M23   |   01 Jun 2026

  • Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kwirinda kuyobywa na ba mpemuke ndamuke   |   31 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26   |   31 May 2026

  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

You are at :Home»POLITIKI»Uganda: Perezida Yoweri Museveni Yarusimbutse Imwe Mu Modoka Ze Irangizwa

Uganda: Perezida Yoweri Museveni Yarusimbutse Imwe Mu Modoka Ze Irangizwa

Ubwanditsi 14 Aug 2018 POLITIKI

Igipolisi cya Uganda ndetse n’Umutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu (SFC) byatangiye iperereza ku cyatumye perezida Museveni agabwaho igitero muri Arua imwe mu modoka ye ikangizwa bikomeye.

Ushinzwe itangazamakuru muri perezidansi ya Uganda, Don Wanyama yemereye Chimpreports aya makuru, avuga ko Perezida Museveni yari ari muri imwe mu modoka ziba zimuherekeje ubwo zagabwagaho igitero n’abashyigikiye uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi.

Amafoto yashyizwe ahagaragara n’uyu mukozi wa perezidansi agaragaza ibirahuri by’imodoka byashwanyujwe, akanemeza ko Perezida Museveni ntacyo yabaye. Iyo witegereje amafoto neza, ubona ko ikirahuri k’imbere mu modoka uturutse inyuma ntacyo cyabaye, mu gihe ikindi kirahuri cy’inyuma cyangiritse.

Umuvugizi wa polisi muri Kampala, Emilian Kayima, yemeje ko imodoka za Perezida Museveni zagabweho igitero ahagana saa 6:30 z’umugoroba n’abo yise ingengera, ubwo ngo yari avuye ahitwa Booma ahari habereye ibikorwa byo kwamamaza abakandida ba NRM mu matora y’abadepite.

Imwe mu modoka ziba ziri imbere niyo yatewe irangizwa bikomeye.

Bitewe n’uko ubusanzwe imodoka ya perezida Museveni ari umutamenwa, iperereza ngo rigomba kuzagaragaza ikintu cyakoreshejwe mu kuyangiza.

Iyi modoka iba ifite ibirahuri bibiri inyuma

Iyi nkuru iravuga ko ari bwo bwa mbere kuva mu myaka isaga 30 amaze ku butegetsi ubuzima bwa perezida Museveni bugiye mu kaga kuri uru rwego.

Ibi ngo bikaba byabaye nyuma y’iyicwa ry’umushoferi wa Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine. Uyu mushoferi witwa Yasin Kawuma akaba yariciwe mu myivumbagatanyo yo kuri uyu wa Mbere.

Bobi Wine mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere abinyujije kuri twitter akaba yavuze ko umushoferi we yarashwe na polisi ikeka ko ari we irashe. Ntiyigeze ariko avuga icyo abishingiraho.

2018-08-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubwiru muri Sena y’u Bufaransa mu kiganiro cy’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwiru muri Sena y’u Bufaransa mu kiganiro cy’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 10 Mar 2020
Omega, Cirimwami, ibikundanye birajyanye!!

Omega, Cirimwami, ibikundanye birajyanye!!

Ubwanditsi 28 Jan 2025
Ibyihebe by’abanyarwanda 25 bashyizwe ku rutonde kubera gushyigikira iterabwoba

Ibyihebe by’abanyarwanda 25 bashyizwe ku rutonde kubera gushyigikira iterabwoba

RUSHYASHYA 16 Oct 2025
Museveni yatsinze amatora Mbabazi atsindwa cyane

Museveni yatsinze amatora Mbabazi atsindwa cyane

Ubwanditsi 25 Feb 2016

Igitekerezo kimwe

  1. Shimon
    August 14, 20184:24 pm -

    Mukomeze mwenyegeze murabona ikivamo. Umuriro mucana ni akazi kanyu

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dr Frank Habineza  we yijeje abaturage kuzabakuriraho imisoro y’ubutaka
Mu Rwanda

Dr Frank Habineza we yijeje abaturage kuzabakuriraho imisoro y’ubutaka

Ubwanditsi 19 Jul 2017
‘ Diane wenyine akurikiranyweho icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ‘- Ubushinjacyaha
Mu Rwanda

‘ Diane wenyine akurikiranyweho icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ‘- Ubushinjacyaha

Ubwanditsi 04 Oct 2017
Umunyamerika wimenyereza umwuga yigize inzobere ku kibazo cy’u Rwanda na Uganda
HIRYA NO HINO

Umunyamerika wimenyereza umwuga yigize inzobere ku kibazo cy’u Rwanda na Uganda

Ubwanditsi 02 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru