Perezida wa Uganda Yoweli Museveni yatangaje abantu avuga ko na we ashobora kuzuka nk’uko Yesu yazutse.
Atangaza ibi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Ugushyingu 2017, Perezida Yoweli yagize ati “ kuba umukirisitu, ukaba ukurikira Yesu koko, urupfu ntirwakaguteye ubwoba kuko ushobora no kugira ububasha bwo kuzuka nk’uko na we yazutse.
Perezida Museveni yakomeje abwira abaturage bo mu gace ka Lira, ahari hateraniye imbaga mu gikorwa cy’amasengesho, ko kuva ari umukirisitu ashobora no gukora nk’ibyo kirisitu yakoraga birimo no kuba yazazuka nyuma yo gupfa.
Yagize ati “Kuzuka kwa Yesu bigaragaza ko nanjye nshobora kuzuka, twese turi abakirisitu. Kubera iki? Kubera ko Yesu yaje ku isi, agapfa, nyuma akazuka.”
“Ubwo rero yazukaga, yaduhaye ubushobozi bwo kuba na twe twazuka, iyo haba hatarabayeho izuka, nta bukirisitu bwari kuba bwarabayeho, Sindapfa ngo mpambwe nzuke, ariko mfite ibyiringiro ko ubwo nzapfa, nzanazuka kuko ndi umukirisitu.”
Ikinyamakuru Daily monitor dukesha iyi nkuru gukomeza kivuga ko perezida Museveni yanahaye abari bateraniye aha ubutumwa bwo mu rwandiko rwa mbere rw’igitabo cy’Abakorinto 15:26 ahavuga ko umwanzi wa nyuma na nyuma uzasenywa ari urupfu.
Aya materaniro yajyanye na gahunda yo kwitanga ngo hubakwe Kiliziya nto ya Lira, umushinga usaba akayabo ka miliyari 2 z’Amashilingi.