• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Afhamia Lotfi wahoze atoza Rayon Sports na Mukura yasinye muri Gicumbi FC, ahabwa inshingano zo kugeza iyi kipe mu myana 6 ya mbere   |   25 Jun 2026

  • AMAFOTO – APR FC yatangaje Uwiyaremye Fidali wakiniraga Intare FC nk’umukinnyi wayo mushya wiyongera kuri Rubuguza Jean Pierre wakiniraga Gicumbi FC   |   24 Jun 2026

  • Rayon Sports na SKOL basinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye afite agaciro k’asaga miliyoni 185 Frw ku mwaka   |   24 Jun 2026

  • Umunya-Togo Antonio Kossivi Atisso Kodjo watsinze ibitego byinshi muri Benin yatangajwe nka rutahizamu mushya wa Rayon Sports   |   23 Jun 2026

  • Niwe rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri Ivory Coast, ibyo wamenya kuri rutahizamu mushya wa APR FC, Amani Kouadio Kan   |   22 Jun 2026

  • Igisambo Paul Rusesabagina agakungu ke na Bad Rama karasiga amubyaje ayo mu ihembe   |   20 Jun 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»U Burundi buragana he? Ibiganiro bimaze ibyumweru bibiri birangiye nta masezerano ashyizweho umukono

U Burundi buragana he? Ibiganiro bimaze ibyumweru bibiri birangiye nta masezerano ashyizweho umukono

Ubwanditsi 08 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Kuri uyu wa kane, umuhuza mu biganiro bihuza Leta y’u Burundi n’abatavuga rumwe nayo Benjamin Mkapa, yabwiye abitabiriye ibi biganiro bimaze hafi ibyumweru bibiri , ko ababajwe no kuba ibi biganiro ntacyo bivuyemo nkuko byari byitezwe.

Mkapa, wahoze ari Perezida wa Tanzania, yavuze ko hari hitezwe hazavamo amasezerano y’amahoro agashyirwaho umukono n’impande zombi.

Mkapa yavuze ko abanyapolitike bitabiriye ibiganiro haribyo ubwabo batumvikanyeho , harimo kutumvikana ku byijyanye n’umugambi wo guhindura itegeko nshinga no gushyiraho leta y’inzibacyuho. Akaba yanakomeje avuga ko ari ngombwa ko impande zombi zikwiye kumvikana.

Mu bitavugwaho rumwe harimo ibyerekeye gufungura imfungwa za politike zafunzwe guhera muri 2015.  Ikindi ni ikijyanye no gukuraho impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi abatavugarumwe na leta, imbabazi rusange, kwaka intwaro abazitunze mu buryo bunyuranije n’amategeko harimo urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi “imbonerakure” n’ibindi bibazo byinshi bya politike mu Burundi.

Mkapa yatangaje ko nta mishyikirano yabayeho “Negotiation” ahubwo ibyo bamazemo iminsi byari ibiganiro “Dialogue” bigamije ko ababyitabiriye bagira imyumvire imwe ku bibazo bya politiki byugarije igihugu cy’u Burundi.

Kuri uyu wa gatanu nibwo hitezwe ko hashyirwa ku mugaragaro raporo y’ibyavuye muri ibi biganiro, rizanashyikirizwa umuhuza mukuru ariwe Perezida Yoweri Kaguta Museveni, wa Uganda kimwe n’inama y’abakuru b’ibihugu bihuriye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

2017-12-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ni igiki cyihishe inyuma y’ingendo Perezida Nkurunziza yatangiye gukora hirya no hino mu gihugu?

Ni igiki cyihishe inyuma y’ingendo Perezida Nkurunziza yatangiye gukora hirya no hino mu gihugu?

Ubwanditsi 23 Nov 2017
Jean Paul Turayishimye yashinze agatsiko ke yise ishyaka mu guhangana na RNC ya Kayumba Nyamwasa

Jean Paul Turayishimye yashinze agatsiko ke yise ishyaka mu guhangana na RNC ya Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 07 Jul 2020
Claude Muhayimana yafunguwe mu ibanga mu Kuboza 2022, amaze umwaka umwe gusa muri gereza.

Claude Muhayimana yafunguwe mu ibanga mu Kuboza 2022, amaze umwaka umwe gusa muri gereza.

Ubwanditsi 07 Jan 2023
Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League

Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League

RUSHYASHYA 05 May 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Habaye imyigaragambyo yo kwamagana ONU n’u Bufaransa
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Habaye imyigaragambyo yo kwamagana ONU n’u Bufaransa

Ubwanditsi 03 Jun 2018
Cristiano Ronaldo yegukanye ‘Ballon d’Or’ ya gatanu anganya amateka na Messi (Amafoto)
IMIKINO

Cristiano Ronaldo yegukanye ‘Ballon d’Or’ ya gatanu anganya amateka na Messi (Amafoto)

Ubwanditsi 08 Dec 2017
Perezida Kagame yavuze ko ubucuruzi hagati ya Afurika n’u Burusiya butanga icyizere
UBUKUNGU

Perezida Kagame yavuze ko ubucuruzi hagati ya Afurika n’u Burusiya butanga icyizere

Ubwanditsi 25 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru