Raporo yashyizwe ahagaragara n’umuryango SOS- Torture, ikorwa n’abantu batandukanye baharanira uburenagnzira bwa muntu, igaragaza ko hagati y’italiki ya 9 na 16 z’ukwezi k’Ukuboza 2017, nibura abantu 8 bishwe. Muribo, imirambo y’abantu babiri yabonetse mu ruzi rwa Rusizi muri komini ya Buganda, mu ntara ya Cibitoke. Ubuyobozi bukaba bwaranze ko hakorwa n’iperereza ku rupfu rw’aba bantu.
Muri komini ya Mugamba nkuko iyi raporo ibivuga, naho habonetse umurambo w’umwana w’umunyeshuri mu biremotero bike by’aho yari atuye nyuma yuko ayri amaze iminsi yaraburiwe irengero.
Abantu batanu nabo bakomerekeye mu bitero byari bigambiriye kwica abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu bice bitandukanye mu Burundi.
Iyi raporo inagaruka kandi ku gutotezwa gukorerwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi, cyane abayoboke b’ishyaka rya UPRONA (Union for National Progress) harimo umudepite witwa Charles Nditije, wahisemo guhunga igihugu. Iri totezwa kandi ryibanze ku batuye mu ntara ya Kirundo, ndetse umwe muri bo akaba aherutse kwicwa mu kwezi gushize nyuma yo kumara igihe kinini atotezwa.
Kanda hano usome raporo ya SOS-Torture/Burundi http://sostortureburundi.over-blog.com/2017/12/report-no.105-of-sos-torture/burundi-issued-on-16-december-2017.html