• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Itorero Agape ryo mu Karere ka Mbarara : Rishakirwamo abantu bo kwinjiza mu mutwe wa gisirikare wa RNC ari nako hakorerwa za poropaganda.

Itorero Agape ryo mu Karere ka Mbarara : Rishakirwamo abantu bo kwinjiza mu mutwe wa gisirikare wa RNC ari nako hakorerwa za poropaganda.

Ubwanditsi 10 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

Amakuru urubuga Virungapost rufite avuga ko Itorero Agape rya Pasiteri Deo Nyirigira ryahindutse ikigo cy’ibikorwa by’ibanga bya RNC mu burengerazuba bwa Uganda, aho iyobokamana rikoreshwa mu guhishira ibikorwa by’ubukangurambaga byo gushaka abayoboke b’iri shyaka rirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda rikuriwe na Kayumba Nyamwasa wahoze mu ngabo z’u Rwanda.

Iri torero ngo akaba ari rimwe mu duserire (cells) twa RNC dukorera mu mwidegembyo muri Uganda rigakoreshwa mu gushaka abayoboke b’iri shyaka u Rwanda rufata nk’umutwe w’iterabwoba rihagarikiwe n’umukuru w’urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda, Brig. Gen. Abel Kandiho.

Amakuru yizewe agera kuri uru rubuga dukesha iyi nkuru avuga ko iri torero rya Pasiteri Deo Nyiligira ridakoreshwa mu gushaka abayoboke ba RNC gusa ahubwo ari naryo ripangirwamo ibikorwa by’ibanga byose bya RNC mu burengerazuba bwa Uganda.

Abatangabuhamya bavuganye n’uru rubuga bakaba bemeza ko abayoboke ba RNC bahunze mu Rwanda bahurira muri iri torero bitwaje amasengesho bagategura amalisiti y’urubyiruko rw’Abanyarwanda binjizwa mu bikorwa bya kinyeshyamba ariko hakanagaragazwa urutonde rw’Abanyarwanda babangamiye gahunda ya RNC.

Nk’uko umwe mu bayoboke b’iri torero yabitangaje, ngo abo Banyarwanda bafatwa nk’ababangamiye gahunda za RNC bakunze kwitwa intasi za Guverinoma y’u Rwanda bikabaviramo gukurikiranwa n’urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI) bagatabwa muri yombi bagakorerwa iyicarubozo.

Umwe mu banyarwanda baherutse gutabwa muri yombi kubera izi mpamvu ni Emmanuel Cyemayire, umucuruzi muri Mbarara washimuswe kuwa 04 Mutarama n’abakozi ba CMI. Kugeza ubu ntihazwi aho aherereye.

Aka gatsiko ka RNC muri iri torero kandi ngo ntigashaka abayoboke cyangwa ngo gategure ishimuta gusa, ahubwo kanafatanya na CMI mu kujyana abemeye mu nkambi z’imyitozo ya gisirikare nk’uko byagaragaye ubwo abagera kuri 43 bafatwaga bajyanywe I Minembwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bashaka kunyura I Burundi.

Iyi nkuru ikaba yibutsa ko muri iri torero rya Agape ari naho Dr Ruvuma, uzwiho kuba umukangurambaga wa RNC muri Mbarara, yafatiwe nyuma akarekurwa ku gitutu cya CMi. Kuva icyo gihe yarekurwa uyu Dr Ruvuma ngo akaba akomeje gukorera mu bwisanzure RNC.

Abandi bayoboke ba RNC bivugwa ko bakunze kuba bari muri iri torero barimo uwitwa Charles Sande (alias Robert Mugisha) na Mwizerwa Felix (umuhungu wa Past. Nyirigira). Mwizerwa na Dr Ruvuma bakaba ari bamwe mu bari baherekeje Abanyarwanda 43 bafatiwe ku mupaka wa Kikagati ariko bakaba barahise bacika bakibona igipolisi cya Uganda kije guta muri yombi iri tsinda.

Mu mezi abiri ashize, ngo Itorero Agape ryakunze kwigaragaza mu bikorwa byo kubeshyera Abanyarwanda b’inzirakarengane bigatuma batabwa muri yombi.

Bivugwa ko uyu Pasiteri Deo Nyirigira yahunze ubutabera mu Rwanda mu 2000 nyuma y’aho abayoboke b’Itorero Agape I Kigali bamuregeye bamushinja kubambura amafaranga ndetse no kuba yarakoreshaga itorero mu nyungu ze atitaye ku nyungu z’abayoboke baryo. Ndetse ngo no muri Mbarara abayoboke b’iri torero bamureze ibirego nk’ibi ariko kubera ukuntu akorana bya hafi na CMI ntiyakurikiranwa.

Biravugwa kandi ko umuhuzabikorwa wa RNC muri Uganda ari uwitwa Rugema Kayumba, mubyara wa Kayumba Nyamwasa, akaba afatanya na Cpl Mulindwa bakunda kwita Mukombozi ukorera CMI bombi bakaba bakorana bya hafi n’umukuru wa CMI, Brig. Abel Kandiho.

Ibikorwa byo kujujubya Abanyarwanda no kubakorera iyicarubozo ngo bikaba binagirwamo uruhare na minisitiri w’umutekano wa Uganda, Lt. Gen. Henry Tumukunde bivugwa ko akoreshwa no kurwanya u Rwanda.

2018-01-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame arasezera Sheikh Hamad wagize Qatar igihangange

Perezida Kagame arasezera Sheikh Hamad wagize Qatar igihangange

RUSHYASHYA 13 Jul 2026
Nta munyarwanda wemerewe kwambuka umupaka ngo ajye muri Uganda abafungiyeyo bakorerwa iyicarubozo batarafungurwa

Nta munyarwanda wemerewe kwambuka umupaka ngo ajye muri Uganda abafungiyeyo bakorerwa iyicarubozo batarafungurwa

Ubwanditsi 22 Aug 2019
2019 : Rwanda Day ntikibereye mu Budage  “Impinduka”

2019 : Rwanda Day ntikibereye mu Budage “Impinduka”

Ubwanditsi 14 Aug 2019
Diane Rwigara agaruye kandi ubushotoranyi mu matora?

Diane Rwigara agaruye kandi ubushotoranyi mu matora?

Ubwanditsi 10 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rugiye kwizihiza umunsi w’ubwigenge bwa Afurika hibandwa ku muco wo kwigira
POLITIKI

U Rwanda rugiye kwizihiza umunsi w’ubwigenge bwa Afurika hibandwa ku muco wo kwigira

Ubwanditsi 23 May 2018
Ukwivuguruza  no Kujijisha Rubanda k’Umukandida Mpayimana Philippe guhatse iki ?.
Mu Mahanga

Ukwivuguruza no Kujijisha Rubanda k’Umukandida Mpayimana Philippe guhatse iki ?.

Ubwanditsi 06 Feb 2017
Umusirikare ‘wishe umugore’ we i Rulindo yafatatiwe i Kibungo-Lt Col Munyengango
Mu Rwanda

Umusirikare ‘wishe umugore’ we i Rulindo yafatatiwe i Kibungo-Lt Col Munyengango

Ubwanditsi 11 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru