Col Evariste Nzeyimana wari umuyobozi mu nyeshyamba za FDLR yafashwe mu mpera z’umwaka ushize ubu akaba afungiye muri gereza y’i Goma ari naho akurikiranwe n’ubutabera.
Nk’uko bitangazwa na radiyo Okapi, Col Nizeyimana Evariste uzwi ku izina rya Kazungu, kubera ibyaha ashinjwa abaturage bamuhimbye izina rya ‘Ruhambabazima’.
Abaturage bavuga ko ibikorwa bya kinyamaswa yakoze ari byinshi, umwe mu baganiriye na Okapi agira ati “Abantu basaga 80 barishwe. Abandi bahambwe ari bazima. Yanateguye gutwika ibiturage byinshi, nka Buleusa (Walikale) aho yari afite etat major. Tutibagiwe ubwicanyi bwakorewe Miliki (Mu majyepfo ya Lubero)..Ibi bikorwa byose biri ku mutwe we.”
Ku wa kuwa 21 Ukuboza 2017, nibwo Col Evariste Nzeyimana yatawe muri yombi nyuma yo kwitanga ku bushake, mu 2015, Sosiyete Sivile ya Lubero nibwo yari yasohoye itangazo rimushinja ibyaha bikomeye byibasiye inyoko muntu, ubu afunzwe n’ubushinjacyaha bwa gisirikare bwa Goma muri Gereza ya Munzenze.