• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Bruxelles : Me Gilles Vanderbeck avuga ko abakiliya be batabazwa ubwicanyi bwakorewe muri ETO

Bruxelles : Me Gilles Vanderbeck avuga ko abakiliya be batabazwa ubwicanyi bwakorewe muri ETO

Editorial 09 Mar 2018 INKURU NYAMUKURU

Umunyamategeko w’Ababiligi mu rubanza imiryango y’Abanyarwanda yarezemo leta y’icyo gihugu n’abasirikare bacyo ku gutererana abatutsi muri ETO Kicukiro muri Jenoside, yavuze ko Ingabo z’Ababiligi zari mu byago kurusha impunzi zabahungiyeho, nk’imwe mu mpamvu zatumye batarwana ku bahigwaga.

Guhera ku wa 2 Werurwe, Urukiko rw’ubujurire rwa Bruxelles rwatangiye kumva urubanza ku ruhare rushinjwa Leta y’u Bubiligi rwo kuba “ntacyo yakoze” ngo itabare abatutsi basaga 2000 biciwe muri ETO Kicukiro ku wa 11 Mata 1994.

Ikirego cyatanzwe n’imiryango y’Abanyarwanda barokotse Jenoside yakorewe abatutsi, bashinja u Bubiligi ko bwahaye ingabo zabwo itegeko ryo kuva kuri ETO hamwe na bene wabo bari bahari, zisiga abatutsi bicwa n’Interahamwe.

Ryatanzwe na Colonel Luc Marchal wari umuyobozi wungirije wa Minuar, abyemeranyijeho na Colonel Joseph Dewez wayoboraga Ingabo z’Ababiligi i Kigali. Luc Lemaire wari uyoboye ingabo zari muri ETO yasabwe kubishyira mu bikorwa.

Izo ngabo zahawe amabwiriza yo kujya ku kibuga cy’indege gutera ingabo mu bitugu Opération Silver Back yatangiye ku wa 10 Mata, igamije gucyura abanyamahanga bari mu Rwanda by’umwihariko Abafaransa n’Ababiligi.

Ahagana saa saba kuri uwo munsi nibwo basohotse muri ETO, abatutsi barabingiga ngo be kubasiga bonyine kugeza ubwo baryamye imbere y’imodoka zabo ariko biba iby’ubusa. Babisikanye n’Interahamwe n’ingabo za leta y’icyo gihe, binjira batera amagerenade banarasa bagambiriye kurimbura Abatutsi bari bahahungiye.

Ikinyamakuru La Libre cyatangaje ko kuri uyu wa Kane humviswe uruhande rw’abaregwa, maze Me Gilles Vanderbeck avuga ko abakiliya be batabazwa ubwicanyi bwakorewe muri ETO kuko ngo batari gushobora kubuhagarika.

Yakomeje agira ati “Kuva mu ntangiriro babwiraga impunzi ko zidakwiye kuguma muri ETO, kuko abasirikare bashobora koherezwa gukorera ahandi. Itegeko ry’abakiliya banjye ryo kuva muri ETO ntabwo ryari rinyuranyije n’amategeko. ”

Me Vanderbeck yakomeje avuga ko ingabo z’Ababiligi zari zibujijwe gukoresha ingufu uretse mu gihe cyo kwirwanaho, kandi nk’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari zibujijwe kugira uruhande zibogamiraho. Ngo zari zifite intwaro nto cyane, zifite 30% by’izikenewe ku buryo zitari zishoboye guhangana.

Uwo munyamategeko yanavuze ko abasirikare b’Ababiligi bari mu bibazo kurusha abandi basirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

Yagize ati “Colonel Dewez ku ruhande rumwe yabonaga ko abasirikare be bari mu byago kurusha impunzi zari ziri hariya.” Yongeyeho ko ingabo z’Ababiligi kuri ETO zari zizejwe ko ziraza koherezwa ubufasha.

Imiryango yatanze ikirego inasaba indishyi leta y’u Bubiligi, igashimangira ko mu gutanga itegeko ry’uko Ingabo z’Ababiligi ziva muri ETO, aba bayobozi bakoze ikosa kuko bagombaga gutekereza ku ngaruka zari gukurikira kuva aho hantu hari hakikijwe n’Interahamwe.

Urubanza ruzakomeza ku wa 15 Werurwe.

2018-03-09
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: Ubuzima bw’Umunyarwanda Rutayisire ufungiye muri Gereza ya Luzira buri mu marembera

Uganda: Ubuzima bw’Umunyarwanda Rutayisire ufungiye muri Gereza ya Luzira buri mu marembera

Editorial 13 Sep 2019
Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza ngo arambiwe uruzurungutane mu nkiko rubangamiye gahunda z’icyo gihugu.

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza ngo arambiwe uruzurungutane mu nkiko rubangamiye gahunda z’icyo gihugu.

Editorial 21 Nov 2023
Uganda: Igipolisi cyafunze  ibiro  by’ ikinyamakuru Red Pepper nyuma yo gutangaza amabanga ya leta

Uganda: Igipolisi cyafunze ibiro by’ ikinyamakuru Red Pepper nyuma yo gutangaza amabanga ya leta

Editorial 21 Nov 2017
Col. Michel Rukunda Alias Makanika yavuze impamvu yatumye atera umugongo ingabo za FARDC, ahakana ibyo kwifatanya na P5.

Col. Michel Rukunda Alias Makanika yavuze impamvu yatumye atera umugongo ingabo za FARDC, ahakana ibyo kwifatanya na P5.

Editorial 17 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Itangazo ryo kubika ryasohowe na FDLR rijijisha urupfu rwa Ge. Mudacumura
HIRYA NO HINO

Itangazo ryo kubika ryasohowe na FDLR rijijisha urupfu rwa Ge. Mudacumura

Editorial 19 Sep 2019
Police FC yatangaje ubuyobozi bwayo bushya buyobowe na CP Yahaya na Ben Mussa nk’umutoza mukuru
Amakuru

Police FC yatangaje ubuyobozi bwayo bushya buyobowe na CP Yahaya na Ben Mussa nk’umutoza mukuru

Editorial 03 Jul 2025
Ibaruwa ifunguye yandikiwe Twagiramungu Faustin
POLITIKI

Ibaruwa ifunguye yandikiwe Twagiramungu Faustin

Editorial 04 May 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru