• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»U Rwanda rwemeje ko urugendo rwa Sarkozy ntaho rwari ruhuriye n’ibibazo byarwo n’u Bufaransa

U Rwanda rwemeje ko urugendo rwa Sarkozy ntaho rwari ruhuriye n’ibibazo byarwo n’u Bufaransa

Ubwanditsi 21 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

Kuwa Mbere w’icyumweru gishinze nibwo Nicolas Sarkozy wahoze ayobora u Bufaransa yagiriye uruzinduko mu Rwanda, ahura na Perezida Paul Kagame.

Nta byinshi byatangajwe ku biganiro Sarkozy yagiranye n ‘Umukuru w’igihugu ariko nyuma y’aho yahise ajya kubonana n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB).

RDB yatangaje ko Sarkozy n’itsinda yari ayoboye baganirijwe ku mahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda mu bijyanye n’amahoteli, ubwikorezi, umuziki, ubukerarugendo bushingiye ku nama n’ibindi.

Umubano w’u Rwanda wakunze kuzamo agatotsi by’umwihariko kuva mu mwaka wa 2006 nyuma y’impapuro zo gufata abayobozi bakuru b’u Rwanda zari zasohowe n’umucamanza w’Umufaransa, Jean Louis Bruguière.

Sarkozy aje mu Rwanda umubano w’ibihugu byombi ukirimo agatotsi.

Uruzinduko rwa Sarkozy hari abaketse ko ari mu nzira yo kuzahura umubano w’ibihugu byombi, dore ko ubwo yayoboraga u Bufaransa umubano wari watangiye kubyutswa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yabwiye The East African ko uruzinduko rwa Sakozy rudakwiriye kureberwa mu ndorerwamo ya politiki.

Yagize ati “Uru ni uruzinduko bwite kandi ni byiza kwibuka ko Sarkozy nta murimo afite muri Guverinoma y’u Bufaransa.”

Nduhungirehe yavuze ko Perezida Kagame na Sarkozy bakomeje ubucuti na nyuma y’uko avuye ku mwanya w’Umukuru w’igihugu.

Ati “Mwibuke ko mu gihe Sarkozy yari Perezida aribwo umubano wabyukijwe, u Rwanda n’u Bufaransa bikongera gufungura Ambasade. Kuva icyo gihe abayobozi bombi bakomeje uwo mubano.”

Sarkozy yasuye RDB ari kumwe na Cyrille Bolloré, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Abafaransa gikora ubwikorezi bw’ibicuruzwa byambuka imipaka mu ndege, ku butaka no mu mazi. Icyo kigo kinakorera mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yamenyesheje itsinda ry’Abafaransa ryari kumwe na Sarkozy ko u Rwanda rufunguriye amarembo abacuruzi kandi RDB ikorana n’abashoramari ikanabafasha.

Kuva muri 1994, umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wagiye unagira ingaruka ku ishoramari.

Hagati ya 2009 na 2014, u Rwanda rwakiriye ishoramari rya miliyoni 9.6 z’amadolari rivuye mu Bufaransa. Niryo shoramari ryo ku rwego rwo hasi u Rwanda rwakiriye icyo gihe ugeraranyije n’ibindi bihugu by’Iburayi.

Iryo shoramari ryavuye mu Bufaransa rigize 0.3 % bya miliyari 3 z’amadolari yavuye mu ishoramari ryose u Rwanda rwakiriye rivuye mu mahanga muri iyo myaka.

Amaze gusimbura Perezida Jacques Chirac ku buyobozi bw’u Bufaransa, Nicolas Sarkozy yakoze ibishoboka mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi, usubira ku murongo mu Ugushyingo 2009, maze nyuma y’amezi make mu Rwanda rwohererezwa Ambasaderi Laurent Contini.

Nicolas Sarkozy wari Perezida w’u Bufaransa mu kiganiro n’Abanyamakuru muri Village Urugwiro tariki ya 25 Gashyantare 2010, yemeye uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyo gihe yavuze ko intambwe itewe ishimishije ku bihugu byombi kuko igamije ubwiyunge ku baturage b’ibihugu byombi.

Nyuma y’amezi atatu Perezida Nicolas Sarkozy avuye i Kigali, Perezida Kagame na we yasuye u Bufaransa ubwo yitabiraga inama y’Abakuru b’ibihugu bikoresha Igifaransa yabereye i Nice.

2018-01-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abakandida Depite Ba FPR Inkotanyi Basabwe Kuzahora Batekereza Ku Ngaruka Z’imikorere Yabo

Abakandida Depite Ba FPR Inkotanyi Basabwe Kuzahora Batekereza Ku Ngaruka Z’imikorere Yabo

Ubwanditsi 09 Jul 2018
Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Ruharwa Laurent Bucyibaruta arashyize ashyikirijwe ubutabera

Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Ruharwa Laurent Bucyibaruta arashyize ashyikirijwe ubutabera

Ubwanditsi 09 May 2022
U Burayi bwashimangiye ko bushyigikiye Perezida Kagame mu mavugurura ya AU

U Burayi bwashimangiye ko bushyigikiye Perezida Kagame mu mavugurura ya AU

Ubwanditsi 05 Jun 2018
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 20 May 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri Mushikiwabo yerekeje muri Arménie ahazafatirwa umwanzuro ku hazaza ha OIF
ITOHOZA

Minisitiri Mushikiwabo yerekeje muri Arménie ahazafatirwa umwanzuro ku hazaza ha OIF

Ubwanditsi 22 Aug 2018
RNC: Urwishe ya nka ruracyayirimo, Jean Paul Turayishimye na Shebuja Kayumba Nyamwasa bakomeje kwitana ndi igabo no kwivamo nk’inopfu umwe ashinja undi ibura rya Ben Rutabana
INKURU NYAMUKURU

RNC: Urwishe ya nka ruracyayirimo, Jean Paul Turayishimye na Shebuja Kayumba Nyamwasa bakomeje kwitana ndi igabo no kwivamo nk’inopfu umwe ashinja undi ibura rya Ben Rutabana

Ubwanditsi 30 Dec 2019
Kuva muri 2016, uwayoboye wese RUD Urunana yarishwe guhera kuri Gen Musare, Gen Afrika, Col Mpiranya na Col Rugema wishwe mu minsi ibiri ishize
Amakuru

Kuva muri 2016, uwayoboye wese RUD Urunana yarishwe guhera kuri Gen Musare, Gen Afrika, Col Mpiranya na Col Rugema wishwe mu minsi ibiri ishize

Ubwanditsi 23 Oct 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru