Ku wa 28 Gashyantare 2018 Ubushinjacyaha Urwego rwisumbuye rwa Gicumbi bwatsinze Urubanza rwaregagamo abagabo batatu barimo uwitwa BIHEZANDE Bernard Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi, NTEZURUNDI Jacques Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza mu Karere ka Gicumbi, bafatanije na MUKUNZI Phocas umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Gicumbi. Abo bagabo bose uko ari batatu bakaba barahamwe n’icyaha bahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itandatu buri wese.
Aba bari bakurikiranweho icyaha cy’ubufatanyacyaha mu cyaha cyo kwandika cyangwa gukoresha inyandiko yahinduwe cyangwa irimo ibinyoma, n’icyaha cy’ubwinjiracyaha mu cyaha cyo kurigisa umutungo no Gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe .
Icyo cyaha bagikoze ku itariki ya 12 Ukwakira 2017, ubwo bandikaga inyandiko zirimo ibinyoma kugira ngo zibafashe gusohora amafaranga bashakaga gutwara, izo nyandiko barazisinya zoherezwa ku muyobozi ushinzwe imari kugira ngo hatangire kuzuzwa impapuro zo gusohora amafaranga., hashingiwe ku ngingo ya 325 y’itegeko Ngenga n° 01/2012/OL ryo kuwa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana, aba bose uko ari batatu nahanishijwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 6 .