Urwego rwigenzura rw’ abanyamakuru rwatangaje ko rwifatanyije n’ Abanyarwanda muri bihe bibuka ababo bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, rusaba abanyamakuru n’ abanyamwuga b’ itangazamakuru kuba maso bakarwanya ingengabitekerezo n’ imvugo zibiba urwango.
Rwanda Media Commission ishingiye ku biteganywa n’amahame ngengamyitwarire y’umwuga w’Itangazamakuru mu Rwanda nk’uko yahinduwe kuwa 5 Mata 2014; nk’urwego rufite inshingano zo kugenzura imikorere y’itangazamakuru n’imyitwarire y’abanyamakuru umunsi ku wundi, iributsa abanyamakuru bose hamwe n’abandi banyamwuga b’itangazamakuru kuzirikana inshingano zabo no gutanga umusanzu wabo mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
RMC yasabye by’ umwihariko ibinyamakuru bikorera kuri interineti kugira ubushishozi no kugenzura ibitekerezo bitangwa ku nkuru byatangaje hamajwe kwirinda imvugo z’ urwango, amacakubiri, n’ izikomeretsa.
RMC yasezeranyije Abanyarwanda ko izakomeza guharanira ko itangazamakuru rikora kinyamwuga hirirwa ko ryaba umuyoboro wo guhembera ingengabitekerezo ya jenoside mu buryo ubwo aribwo bwose.
RMC yaboneyeho umwanya wo gufata mu mugongo ababuze ababo muri jenoside yakorewe abatutsi by’ umwihariko imiryango y’ abari abanyamakuru.