Apotre Dr Paul Gitwaza umushumba mukuru w’itorero Zion Temple ku isi yatanze ubutumwa bw’ihumure ku banyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi igahitana inzirakarengane zisaga miliyoni imwe.
Akoresheje urubuga rwa Facebook, Apotre Gitwaza yihanganishije abakomerekejwe na Jenoside yakorewe abatutsi, asaba Imana kubambika imbaraga ndetse no gukomeza imitima yabo. Yabasabye guhanga amaso ku Mana bagaharanira kwiyubaka. Yabamenyesheje ko Imana ibari hafi. Apotre Gitwaza yagize ati:
Amahoro n’Ihumure by’Imana Data bibane natwe Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Genocide yakorewe Abatutsi muri 1994. Imana igusange wowe wakomeretse, washegeshwe n’ibyo wanyuzemo, ikwambike imbaraga kandi ikomeze umutima wawe muri ibi bihe. Komeza uhange Imana yawe amaso, n’ubwo ibyabaye byabaye, haranira kwiyubaka, Ikuri hafi ngo ibigushoboze. Mukomere, mukomeza kwiyubaka.
Ubutumwa Apotre Gitwaza yatanze muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi