Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports yizeye ko ikipe ye izabasha gusezerera ikipe ya Costa Do Sol bakagera mu matsinda y’imikino nyafurika ku makipe yatwaye ibikombe iwayo, “CAF Confederations Cup.”
Ibi umubiligi Ivan Minnaert akaba yabitangarije abanyamakuru i Kigali mbere yo guhaguruka yerekeza i Maputo, mu kiganiro gito yahaye itangazamakuru.
” Ni umukino w’ingenzi cyane ku ikipe yacu, kuko ni amahirwe akomeye twaba tubonye yo kwerekeza mu mikino y’amatsinda ya CAF Confederation Cp, ku nshuro ya mbere ku ikipe yo mu Rwanda.” Ivan Minnaert aganira n’itangazamakuru. Muri Mozambique ntabwo ngiye gukina umukino wo kurinda izamu cyangwa se ngo umukino wo gusatira, tugiye muri Mozambique gukina umukino wacu usanzwe, ikipe ya Rayon Sports ikina.”
Rayon Sports igiye Maputo ifite impamba y’ibitego 3 yatsindiye i Kigali mu minsi hafi 10 ishize. Costa Do Sol bazahura ikaba isabwa gutsinda ikinyuranyo cy’ibitego birenze 3 igakomeza, bitaba ibyo Rayon Sports ikazahita yinjira mu matsinda ku nshuro ya mbere.
-
” Twabonye umwanya uhagije wo kwitegura uyu mukino wa Costa Do Sol, tugira n’ibyo twitegura by’umwihariko kuri uyu mukino. Ni umukino utoroshye birumvikana kuko n’iriya kipe izaza ikina ishaka uko yatsinda ngo ikomeze, ariko ntabwo bizayorohera na gato.” Minnaert umutoza wa Rayon Sports”.
Iyi kipe irahaguruka i Kigali kuri iki cyumweru aho biteganyijwe ko izagera i Maputo kuri uyu wa mbere ku i saa 13H45 ku isaha ya Maputo ari nayo saha ya hano i Kigali.
Minnaert akaba avuga ko yizeye abakinnyi bose atwaye, dore ko yahisemo kujyana abakinnyi 19 aho kujyana 18 nk’uko byari bisanzwe, ubundi akazatoranyamo 18 azakoresha ku mukino nyuma.
” Abakinnyi bose bameze neza nta kibazo, cyereka abasore 2 batemerewe gukina uyu mukino, Kwizera Pierrot na Caleb Bimenyimana bafite amakarita y’umutuku abandi bakinnyi barahari bose.”
- Umutoza avuga ko nta kibazo gikomeye cyo gusimbuza Kwizera Pierrot afite, kuko n’abandi bakinnyi afite bose abizeye.
” Ni umukinnyi mwiza hagati mu kibuga ariko ntabwo ahari, nta kundi byagenda. Abandi bakinnyi ni beza ikipe ifite hagati mu kibuga kandi nizeye ko bazitwara neza nta kabuza.” Abanyarwanda ndabizeza ko tuzagaruka tubazaniye inkuru nziza muri iki cyumweru gitaha.”
Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Rayon Sports Itangishaka Bernard bakunda kwita King, akaba yabwiye abanyamakuru ko abayobozi bakoze ibishoboka byose ikipe ikaba igiye ifite morali iri hejuru, ku buryo yumva aya mahirwe babonye batazayapfusha ubusa.
” Nabaye umukinnyi wa Rayon Sports nanayibereye umuyobozi igihe kirekire. Mfite icyizere ko tuzajya mu matsinda, tukandika aya meteka ku nshuro ya mbere ku ikipe yo mu Rwanda.” Itangishaka King Bernard, umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports.” Ndebye uko abakinnyi bameze ndababonamo icyizere gihagije kandi natwe twakoze ibishoboka byose, abanyarwanda bari inaha ndabizea ko tutazabatenguha.”
Igihugu cya Mozambique ni kimwe mu bihugu birimo abanyarwanda benshi hanze y’u Rwanda. Aba bakaba biteguye bihagije gushyigikira ikipe ya Rayon Sports aho baguze ibikoresho bitandukanye hari n’ibivuye mu Rwanda, bakaba bazaza gufana iyi kipe ari benshi.
Rayon Sports iramutse ibashije kujya mu matsinda yaba ibaye ikipe ya mbere ikomoka mu rw’imisozi 1000 igiye mu matsinda y’imikino nyafurika ku makipe yabaye a ya mbere iwayo.
Uyu mukino uzaba kuri uyu wa gatatu kuri Zimpeto Stadium ku i saa 19H00 za ni joro i Maputo, ari nayo saha yo mu Rwanda.
- Shassir ashobora kuzagaragara mu mukino wa Costa Do Sol wo kwishyura nyuma yo kudakina umukino ubanza (Foto Ntare Julius)
- Sief ashobora kuzatangira mu kibuga asimbura Pierrot (Foto Ntare Julius)
- Muhire Kevin umwe mu bakinnyi bahagaze neza muri Rayon Sports muri iyi minsi (Foto Ntare Julius)
Abakinnyi 19 Rayon Sports ijyanye muri Mozambique:
Abakinnyi 19 Rayon Sports ijyana muri Mozambique:
Abazamu:
- Ndayishimiye Eric Bakame (C)
- Ndayisenga Kassim
Ba myugariro :
- Faustin Usengimana
- Mutsinzi Ange
- Mugabo Gabriel
- Nyandwi Saddam
- Eric Rutanga
- Irambona Eric
- Manzi Thierry
Abakina hagati :
- Kevin Muhire
- Niyonzima Olivier Sefu
- Yannick Mukunzi
- Mugisha Francois
- Djabel Manishimwe
- Yassin Mugume
Ba rutahizamu:
- Shassir Nahimana
- Shaban Hussein Tchabalala
- Ismaila Diarra
- Christ Mbondi