Kuri uyu wagatatu I Kigali hateraniye inama yateguwe n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe ishami rya siporo,yitabiriwe n’abahagarariye afurika yunze ubumwe bashinzwe siporo ,imiryango ya siporo cyana cyane NOCA ishyirahamwe rya komite orempike muri afurika ari naryo rihagarariye amakomite orepike yo muri Afurika yose, abahagarariye uturere twa siporo muri afurika mu duce dutandukanye afurika y’amajyepfo,iy’amajyaruguru,iyo hagati n’iburengerazuba.
Muri iyi nama hari kuganirwaho amavugurura kuri zone ,aho kugirango habeho zone izasimburwa na rejiyo,tube uturere dutanu aho gukomeza kuba turindwi , baganiriyeho munama zagiye zibanziriza iyi,u Rwanda rukaba ruri mu karere ka kane,icyari zone ya gatanu.
Bugingo Emmanuel umuyobozi ushinzwe ishami rya siporo muri minisiteri ya siporo yagiza ati” impinduka ni uko hazavamo igihugu cy’U Burundi,Egypt. Hakazinjiramo ibihugu bikikije iyanja y’abahinde nka Madagascar,Mouritius,Senegal na Comoros,Seychelles,muri rusange bikaba ari ibihugu cumi na bine,aho byari cumi na kimwe.icyari zone ya gatanu ni ukuva mu gihugu cy’u Burundi,Rwanda ,Sudan,Uganda ,Sudan y’amajyepfu,Kenya ,Eritrea,Ethiopia ,Djibouti muri rusange bikaba byari ibihugu 11.
Bugingo akomeza avuga ko ntacyo bizahinduraho cyane kubijyanye n’imiterere ko icyo bizahindura ari imiterere y’uturere kandi ko ntacyo bizahindura ku Rwanda ku buryo bw’imiterere nyuma y’aya mavugurura ubwo abaminisitiri ba siporo bazaba babyemeje.
Afurika yunze Ubunwe yifuza ko icyicaro cy’Akarere ka kane cyaba I Kigali ,kuko bashima imiyoborere y’u Rwanda ,kuba u Rwanda ibyo Rukoze rubitunganya, mu kifuza cy’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe bavuga ko icyicaro kibaye I Kigali byaba byiza kurushaho.
Akomeza avuga ko u Rwanda ari igihugu gishimwa cyane kandi gikora neza , gifite imiyoborere mwiza, ati”ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda bufitiwe icyizere”. Nyuma yibi biganiro icyemezo kizafatwa n’abaminisitiri ba siporo,ariko ku ruhande rw’u Rwanda hazarebwa ibisabwa n’ibyo ibindi bihugu bisabwa.
Nkundiye Eric