Abantu bagera kuri 52 ni bo bamaze kubarurwa ko baguye mu bikorwa by’imyivumbagatanyo hagati ya Israel na Parestine ubwo Amerika yari mu bikorwa byo gufungura ku mugaragaro ambasade yayo mu mujyi wa Yerusalemu.
BBC dukesha iyi nkuru iravuga ko ingabo za Israel ari zo zamennye urufaya rw’amasasu ku baturage ba Palestine ubwo bari mu myigaragambyo, kuri ubu hakaba habarurwa abagera kuri 52 bamaze kuhasiga ubuzima, naho abasaga 2400 bakaba bahakomerekeye, gusa ngo umubare ukaba ushobora gukomeza kuzamuka.
Iyi mirwano yatangiye ku munsi w’ejo tariki ya 14 Gicurasi 2018, ibera ahagana ku nkengero z’intara ya Gaza, uyu munsi ukaba warabazwe nk’umunsi w’amaraso hagati ya biriya bihugu.
Uyu mwuka mubi wongere kwiyongera hagati y’ibi bihugu byombi nyuma y’uko bamwe mu bayobozi bakomeye bo muri Israel bifatanyije n’abo muri Amerika mu muhango wo gutaha Ambasade I Yerusalemu, ibi bigatuma abanyeparestina na bo bigaragambya hakabaho kurasana.
Abantu babarirwa mu bihumbi bo mu gihugu cya Parestina ngo bari birunze ku mupaka utandukanya ibihugu byombi, bafite amabuye ubwo abandi bari mu birori byo gutaha ambasade, icyo gihe ba mudahushwa bo ku ruhande rwa Israel na bo bari biteguye ku rundi ruhande.
Umuryango w’Abibumbye wo uvuga ko mu bapfuye haniganjemo abana bari munsi y’imyaka 16 y’amavuko.
Ibi bihugu ariko byari bisanzwe mu ntambara guhera mu mwaka wa 2014 aho byarwanaga bipfa intara ya Gaza ari nay o byakozanyirijeho ku munsi w’ejo, Abanyeprestina bakaba ari bo babigenderamo cyane.