• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»UBUKERARUGENDO»South African Airways iri mu bihe bikomeye by’amikoro; idatabawe ishobora gufunga imiryango

South African Airways iri mu bihe bikomeye by’amikoro; idatabawe ishobora gufunga imiryango

Ubwanditsi 17 Dec 2019 UBUKERARUGENDO

Sosiyete ya Afurika y’epfo ikora ingendo zo mu kirere, South African Airways, yisabiye gutabarwa kubera ibihe bikomeye by’ubukungu irimo bishobora no gutuma ifunga burundu.

Igeze mu bihe bishyirwamo ikigo cy’ubucuruzi kigaragaza ibyago byinshi byo guhomba, aho hari kwigwa neza uburyo n’ingamba zagifasha guhindura uburyo cyakoragamo ubucuruzi ndetse kikishingirwa ku myenda kugira ngo cyongere gukora neza.

Iyi sosiyete yafashe uyu mwanzuro nk’uburyo bwayifasha kubona ibisubizo by’ibibazo by’ubukungu irimo ku wa Kane, nyuma y’aho inama y’ubutegetsi yayo ihuye n’ishami rishinzwe ibigo bya leta ari nayo munyamigabane munini muri iyi sosiyete.

Mu itangazo yashyize hanze, South African Airways yavuze ko ubu buryo bwo kwaka ubutabazi aribwo bwayifasha kugarurirwa icyizere n’abafatanyabikorwa kuruta ubundi buryo bwose yari gukoresha n’ubwo nabwo burimo ingorane nyinshi.

Iti “SAA irabizi irabizi ko uyu mwanzuro urimo ingorane nyinshi no gushidikanya ku bakozi bayo”.

Minisitiri ushinzwe ibigo bya Leta muri Afurika y’Epfo, Pravin Gordhan, yavuze ko mu gihe hagitegerejwe ibizava muri ubu bufasha, iyi sosiyete igiye kuba igurijwe miliyoni $172 kugira ngo ikomeze ibikorwa byayo.

South African Airways imaze igihe mu bibazo by’ubukungu dore ko guhera mu 2011 itarongera kunguka, ibintu byatumye mu 2018 Minisitiri w’imari muri iki gihugu Tito Mboweni yisabira ko iyi sosiyete yafungwa.

Gusa ibi bihe byaje gukomera ku wa 15 Ugushyingo ubwo abakozi bayo bafataga icyumweru cyo kwigaragambya kubera umushahara muto n’igabanywa ryari rigiye kubakorerwa.

Iyi myigaragambyo yatumye iyi sosiyete ihagarika zimwe mu ngendo yakoraga ibintu byatumye yarahombaga agera ku madoralari miliyoni 3.4 buri munsi.

South African Airways nubwo yagiye ihura n’ibibazo bikomeye birimo ruswa n’icyenewabo, ifatwa nka bimwe mu bigo by’indege bikuze kandi bifite amateka akomeye dore ko yashinzwe ku ya 1 Gashyantare mu 1934 ikaba ikoresha abakozi barenga 5000 mu byerekezo birenga 35 ijyamo.

Ni iki cyatumye ikigo gikomeye nk’iki gihomba

Kuva mu 1994 kugeza mu 2015 iyi kompanyi y’indege yari ikomeye ku buryo yegukanaga ibihembo bya kompanyi itwara abantu n’ibintu mu ndege ya mbere muri Afurika.

Gusa n’ubwo yari ikomeye bigeze aha yagiye icibwa intege n’amande yagiye icibwa nk’aho mu 2006 yaciwe amande y’amadorali miliyoni 31 kubera imico idahwitse igamije kwikubira isoko, mu 2007 nabwo iza gucibwa andi mande angana n’amadorali miliyoni 3.7.

Ibi bihano byose byatumye iyi sosiyete umwenda yari isanganywe yiyongera bigera mu 2011 imyenda yari ifite mu ma banki imaze kugera kuri madorali miliyari 3.9.

Ibi bibazo byose wakongeraho icyenewabo na ruswa byakunze kuvugwa muri iyi sosiyete biri mu byayiteye ibihombo bikomeye bishobora no gutuma ifunga imiryango hatagize igikorwa.

Inkuru ya IGIHE

2019-12-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rutahizamu Kylian Mbappe  yasezeye Paris St Germain yitegura kwerekeza muri Real Madrid

Rutahizamu Kylian Mbappe yasezeye Paris St Germain yitegura kwerekeza muri Real Madrid

Ubwanditsi 10 May 2024

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

RUSHYASHYA 31 May 2026
RwandAir igiye kugura indege enye mu kwagura ubwikorezi bw’imizigo

RwandAir igiye kugura indege enye mu kwagura ubwikorezi bw’imizigo

Ubwanditsi 26 Aug 2018
Umusaruro wo gusura ingagi wiyongereyeho hafi miliyoni 853 Frw mu mezi ane ashize

Umusaruro wo gusura ingagi wiyongereyeho hafi miliyoni 853 Frw mu mezi ane ashize

Ubwanditsi 29 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika rizazanwa n’ikoranabuhanga
UBUKUNGU

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika rizazanwa n’ikoranabuhanga

Ubwanditsi 26 Jun 2019
Kampala: Uruganda rutunganya amazi ya “Jibu” rwafunzwe
IKORANABUHANGA

Kampala: Uruganda rutunganya amazi ya “Jibu” rwafunzwe

Ubwanditsi 20 Aug 2018
Uwari afatanije ubucuruzi na Frank Ntwari, akaba n’umukangurambaga wa RNC muri Zambia kuri ubu ari kubutaka bw’u Rwanda.
INKURU NYAMUKURU

Uwari afatanije ubucuruzi na Frank Ntwari, akaba n’umukangurambaga wa RNC muri Zambia kuri ubu ari kubutaka bw’u Rwanda.

Ubwanditsi 28 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru