• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»UBUKERARUGENDO»U Rwanda rwahawe igihembo mpuzamahanga cyo guteza imbere ubukerarugendo

U Rwanda rwahawe igihembo mpuzamahanga cyo guteza imbere ubukerarugendo

Ubwanditsi 07 Oct 2019 UBUKERARUGENDO

U Rwanda binyuze muri gahunda yarwo yo kwamamaza ubukerarugendo “Visit Rwanda” rwahawe igihembo cyo guteza imbere, kunoza ubukerarugendo no kwimenyekanisha nk’ahantu habereye ubukerarugendo, igihembo kizwi nka Destination Award.

Iki gihembo cyatangiwe mu imurika mpuzamahanga rya serivisi z’ubukerarugendo riri kubera Sydney muri Australia, rizwi nka Sydney Luxperience Travel Show 2019 ritegurwa n’Ikigo Luxperience.

Iki gihembo gihabwa ikigo cya Leta cyangwa igihugu cyagize uruhare rugaragara mu gukora ibishoboka byose ngo biteze imbere ubukerarugendo birimo kuzana no kumenyekanisha serivisi nshya zikurura ba mukerarugendo kandi zigezweho.

Ubusanzwe muri iri murikagurisha hatangwa ibihembo bine birimo icy’ikigo gifite ibikorwa byunguka kandi byabera abandi icyitegererezo (Inspiring Award), igihembo gihabwa ikigo cyangwa igihugu n’abandi b’intangarugero mu bikorwa bibungabunga ibidukikije (Meaningful Award).

Hari igihembo gihabwa intangarugero mu kumenyekanisha ibikorwa by’ubukerarugendo ku buryo bigera ku babikeneye bose (Connections Award) n’igihembo cya kane gihabwa igihugu cyangwa ikigo cya Leta gishyize imbere kuzana no gutanga serivisi zinoze mu by’ubukerarugendo nk’imwe mu nzira zo gukurura ba mukerarugendo hirya no hino ku Isi (Destination Award).

Igihembo u Rwanda rwahawe umwaka ushize cyari cyahawe Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo mu Buyapani (Japan National Tourism Organization).

Luxperience Travel Show ni rimwe mu mamurika akomeye ku Isi mu bijyanye n’ubukerarugendo, rikaba rihuza abamurika serivisi z’ubukerarugendo baturutse imihanda yose cyane cyane abo mu bice by’Amajyepfo y’Isi.

Ni umwanya ukomeye abafite ibikorwa by’ubukerarugendo bahanahana ubunararibonye, abashoramari bakabona ahantu hashya bashora imari mu bukerarugendo n’ibindi.

Uyu mwaka icyo gikorwa kiratangira guhera kuri uyu wa Mbere tariki 7 kugeza tariki 10 Ukwakira 2019, kikaba kizitabirwa n’abasaga 5000.

Imibare ya RDB igaragaza ko mu 2017 u Rwanda rwinjije miliyoni $438 zivuye mu bukerarugendo, bijyanye n’intego ya Guverinoma yihaye ko mu 2024 inyungu ruvana mu bukerarugendo igomba kwikuba kabiri ikagera kuri miliyoni $800.

Ibyo biva mu guteza imbere ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri pariki z’igihugu, kuzana inyamaswa zitari zisanzwe mu Rwanda, kubaka hoteli zigezweho kandi zifite ibyumba byinshi n’ibindi.

Ibi bikorwa by’imurikagurisha rigamije kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda byiyongera ku bikorwa bikomeye mu kubumenyekanisha birimo amasezerano rwasinye n’Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza ndetse na Filimi ya Rwanda: The Royal Tour.

Umwaka ushize wa 2018, mu Rwanda haje abakerarugendo bangana na miliyoni 1.7.

Src : IGIHE

2019-10-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda rwungutse inkura 5 z’umukara rwakuye I Burayi

U Rwanda rwungutse inkura 5 z’umukara rwakuye I Burayi

Ubwanditsi 24 Jun 2019
Ubukerarugendo bw’u Rwanda bugiye kwamamazwa ku rubuga rwa Alibaba

Ubukerarugendo bw’u Rwanda bugiye kwamamazwa ku rubuga rwa Alibaba

Ubwanditsi 06 Oct 2018
RDB yatangije igikorwa kizajya gituma babiri batsindira umwenda wa Arsenal w’umwimerere

RDB yatangije igikorwa kizajya gituma babiri batsindira umwenda wa Arsenal w’umwimerere

Ubwanditsi 07 Aug 2018
Ubudasa bw’u Rwanda, i Kigali hagiye guhurira abantu basaga 850 mu bikorwa by’umukino wo gusiganwa ku Mamodoka ku Isi

Ubudasa bw’u Rwanda, i Kigali hagiye guhurira abantu basaga 850 mu bikorwa by’umukino wo gusiganwa ku Mamodoka ku Isi

Ubwanditsi 10 Dec 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abayobozi bo muri Malawi baje kwigira kuri Polisi y’u Rwanda gahunda zo kurwanya ruswa
Mu Mahanga

Abayobozi bo muri Malawi baje kwigira kuri Polisi y’u Rwanda gahunda zo kurwanya ruswa

Ubwanditsi 10 Nov 2016
CHAN: Maroc idafite icyo iharanira yandagaje Amavubi 1-4 imbere  ya Perezida Kagame
IMIKINO

CHAN: Maroc idafite icyo iharanira yandagaje Amavubi 1-4 imbere ya Perezida Kagame

Ubwanditsi 25 Jan 2016
Kagame yasangiye ubunani n’abadipolomate bose bakorera mu Rwanda
Mu Mahanga

Kagame yasangiye ubunani n’abadipolomate bose bakorera mu Rwanda

Ubwanditsi 17 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru