Nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize hagaragaye inzandiko zidasinyeho zisebya ubutegetsi bw’u Rwanda n’abayobozi, mu iperereza riri gukorwa kuri uyu wa mbere ku gicamunsi habonetse n’izindi nyinshi nk’uko umuseke wabyanditse. Umuvugizi w’urwego rushinzwe kugenza ibyaha (Rwanda Investigation Bureau) yatangaje ko hari inzandiko nk’izi koko zafatiwe mu biro by’Intara y’Amajyepfo mu mpera z’icyumweru hari n’abakozi bayo bakurikiranywe.
Umwe mu bakorera muri ibi biro by’Intara utifuje gutangazwa yamereye itangazamakuru ko mu iperereza hafatiwe n’izindi nyandiko nyinshi zimeze nka ziriya zafashwe mu cyumweru gishize.
Mu mpera z’icyumweru gishize habanje gufatwa abakozi bagera ku munani, batatu bahita barekurwa, batanu bama week end ishize bakurikiranywe, batatu barekuwe kuri uyu wa mbere mu gitondo hasigaraga babiri.
Ifatwa ry’izindi nyandiko rigaragaraza gukomera kw’iki kibazo nk’uko bamwe mu bahakorera babitangaza.
Hakomeje iperereza ku mpamvu yazo n’icyo zari gukoreshwa n’uri inyuma y’ibi bikorwa mu biro by’Intara y’Amajyepfo.
Inyandiko za mbere zidasinye ziriho amagambo asebya ubutetsi zari zafatiwe muri imwe muri ‘Printer’ mu biro by’abakozi.
Abakurikiranywe ubu mu iperereza rikomeje ni ‘Umuyobozi ushinzwe igenamigambi’ w’intara n’ushinzwe ‘public relation’ w’Intara.