• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Kwiyamamariza kuyobora OIF kwa Mushikiwabo bisobanuye iki ku Rwanda mu mubano n’u Bufaransa?

Kwiyamamariza kuyobora OIF kwa Mushikiwabo bisobanuye iki ku Rwanda mu mubano n’u Bufaransa?

Editorial 21 May 2018 POLITIKI

Hashize iminsi hatangajwe amakuru y’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, ategerejweho gutanga kandidatire ku buyobozi bw’Umuryango Mpuzamahanga uhuriwemo n’ibihugu bivuga Igifaransa uko ari 84.

Jeune Afrique niyo ya mbere yanditse iby’aya makuru nayo ikesha bamwe mu bantu bakomeye mu bihugu bya Afurika yo mu Burengerazuba bivuga Igifaransa ndetse no muri Guverinoma y’u Bufaransa aho bivugwa ko ishyigikiye ko Mushikiwabo atanga kandidatire akaba yatorerwa uyu mwanya.

Amatora y’Umunyabanga Nshingwabikorwa w’uyu muryango ategerejwe mu Nteko Rusange yawo ya 17 izabera muri Yerevan (Armenia) kuva ku wa 11 na 12 Ukwakira 2018.

Ni umuryango usanzwe uyoborwa n’umugore, Michaëlle Jean, w’imyaka 60 y’amavuko wavukiye muri Haiti gusa akaba afite ubwenegihugu bwa Canada.

Michaëlle ni uwa gatatu uyoboye uyu muryango kuva washingwa. Babiri bamubanjirije bombi ni abagabo bakomoka muri Afurika aribo Boutros Boutros-Ghali wo mu Misiri na Abdou Diouf, Umunya- Sénégal wubashywe mu gihugu cye [Yanitiriwe inyubako iberamo inama zikomeye twagereranya na Convention Centre y’i Kigali].

Iyi OIF [Organisation Internationale de la Francophonie] ni umuryango ufite inkomoko mu myaka ya 1970 ariko iri zina warifashe mu 2005.

Ku wa 20 Werurwe 1970 nibwo hasinywe amasezerano ashyiraho ishami rirengera ubufatanye n’umuco mu bihugu 21, bigizwemo uruhare na Léopold Sédar Senghor wayoboraga Sénégal, Habib Bourguiba wa Tunisia, Hamani Diori wa Niger n’Igikomangoma Norodom Sihanouk cya Cambodia.

Magingo aya, uyu muryango ugizwe n’ibihugu 57 na za Guverinoma, bitatu bitari ibinyamuryango ku buryo bwuzuye na 20 by’indorerezi. U Rwanda ni kimwe mu bihugu byawinjiyemo utaritwa izina rufite uyu munsi mu 1970.

Nyuma y’imyaka icyenda rubarizwa muri uyu muryango, muri Gicurasi 1979, rwakiriye inama ihuza Afurika n’u Bufaransa yabaga ku nshuro ya gatandatu.

Mu bari bayitabiriye harimo abakuru b’ibihugu nka Colonel Jean-Baptiste Bagaza wayoboraga u Burundi, Umwami w’Abami, Jean-Bédel Bokassa, watwaraga Centrafrique; Ahmed Abdallah wayoboraga Ibirwa bya Comores; Léopold Sédar Senghor wayoboraga Sénégal; Mobutu Sese Seko wa Zaïre n’abandi.

Agakeregeshwa ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu bikoresha Igifaransa

Igifaransa ni ururimi rwemewe n’amategeko mu bihugu 29 ku Isi, aho muri byo 22 ari ibyo ku mugabane wa Afurika. Ibindi bitari ibya Afurika bikoresha uru rurimi ni nk’u Bubiligi, Canada, u Bufaransa, Haiti, Luxembourg, u Busuwisi na Vanuatu. Gikoreshwa kandi no mu birwa nka Saint Lucia, Dominica na Monaco.

Mu myaka ine ishize, u Rwanda rwerekeje amaso ku bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika byiganjemo ibikoresha Igifaransa muri Politiki yarwo yo gushaka kwagura umubano no guharanira inyungu zabwo mu mfuruka zose z’Isi. Ingero zigaragarira nko mu ngendo z’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, mu myaka mike ishize n’uburyo ibi bihugu bigenderanira n’u Rwanda.

Uhereye mu mpera za 2015 kugeza mu 2016 mu mezi ya nyuma, Perezida Kagame yakoreyeyo ingendo esheshatu ndetse yakirira i Kigali benshi mu bakuru b’ibihugu na za guverinoma z’ibyo bihugu.

Urebye magingo aya, u Rwanda rufitanye umubano ukomeye n’ibihugu nka Maroc (Umwami wayo yasuye u Rwanda na Perezida Kagame akorerayo uruzinduko ahabwa umudali ukomeye ushimangira ubucuti), Mali, Guinée, Bénin (iherutse kwemeza imikoranire n’u Rwanda biciye muri RwandAir), Côte d’Ivoire, Sénégal, Tchad n’ibindi.

Ibyo kandi bigaragarira mu buryo abakuru b’ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba, iyo hagize inama ikomeye ibera mu Rwanda, bari mu ba mbere bitabira.

Muri Werurwe, Perezida Macky Sall wa Sénégal we yaje mu Rwanda inshuro ebyiri, bwa mbere mu Nama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bya Afurika, n’ubwa kabiri mu nama y’ihuriro ‘Next Einstein Forum’, NEF2018, avuga ko bitewe n’umubano w’ibihugu byombi, ubutumire bwa Perezida Kagame ari “ni nk’uguhamagazwa (Convocation).“

Macron mu isura nshya y’umubano n’u Rwanda

Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wakunze guhorana amakemwa, ahanini bitewe n’ingese zituruka kuri Jenoside yakorewe abatutsi, cyane ko u Bufaransa bushinjwa kuba bwarafashije guverinoma yateguye ikanayishyira mu bikorwa.

Gusa muri iki gihe ibintu biragenda bisa n’ibicayuka, aho abakuru b’ibihugu byombi, Perezida Kagame na Emmanuel Macron, bagiranye ibiganiro muri Nzeri 2017, ubwo bari bitabiriye inama y’Umuryango w’Abibumbye. Binitezwe ko muri iki Cyumweru bazagirana ibindi biganiro i Paris, bikazaba ari inshuro ya kane aba bayobozi bahuye mu gihe cy’amezi umunani.

Uretse ibyo, ibihugu bikomeje guharura amayira menshi aganisha ku mubano ukomeye. Umujyanama wihariye wa Perezida w’u Bufaransa kuri Afurika, Marie Audouard, aherutse kwitabiriye umuhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 wabereye i Paris ku wa 10 Mata 2018, igikorwa u Rwanda rwagaragaje ko ari intambwe ikomeye hagendewe ku mubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Naho muri Gashyantare uyu mwaka, Minisitiri wa Siporo mu Bufaransa, Laura Flessel-Colovic, yasuye u Rwanda, agera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi yunamira abasaga ibihumbi 250 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bahashyinguye.

Icyo gihe yatahanye ubutumwa buvuga ngo “Dufite inshingano zo gukora ibishoboka byose ngo aya mahano ntazongere kubaho mu buzima bw’ikiremwamuntu.’’

Mbere yo kuva mu Rwanda, uyu muyobozi yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe. Ni mu gihe u Bufaransa bucumbikiye Abanyarwanda benshi bashinjwa uruhare muri Jenoside, ariko bakaba badakurikiranwa ukobikwiye.

Nubwo umwaka umwe utaragaragaza byinshi kuri Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa kuri Afurika by’umwihariko k’u Rwanda, bitandukanye n’abamubanjirije, yagaragaje ko akeneye kubona Afurika nk’umufatanyabikorwa kurusha kuba umugabane utegereje gufashwa. Ibi bitekerezo bye kuri Afurika ntibihabanye n’ibya Perezida Kagame uri ku buyobozi bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Macron yanashimangiye ko nta gusubira inyuma mu kurwanya iterabwoba cyane cyane muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, aho yiyemeje gufatanya n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU.

Itorwa rya Mushikiwabo rishobora gufasha Macron?

OIF igaragaza ko mu 2050, muri miliyoni 700 zizaba zikoresha ururimi rw’Igifaransa, 85% bazaba batuye muri Afurika; ibintu bisobanura neza ko ahazaza h’uru rurimi hari kuri uyu mugabane.

Impuguke muri politiki mpuzamahanga zigaragaza ko itorwa rya Mushikiwabo ufatwa nk’umwe mu bavuga rikumvikana kuri uyu mugabane rishobora gufasha u Bufaransa muri politiki yabwo kuri Afurika.

Sira Sylla, Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa ariko ufite inkomoko muri Sénégal, uyobora itsinda rigamije ubushuti hagati y’ibihugu by’u Bufaransa, u Rwanda n’u Burundi; aherutse gutangaza ko gutorwa kwa Mushikiwabo ku buyobozi bwa OIF byagaragara neza mu maso y’u Bufaransa.

Ubwo yaganiraga na TV5 Monde yagize ati “Mu by’ukuri, u Bufaransa burashaka ubufatanye na Afurika kandi u Rwanda ni igihugu gifite ijambo muri Afurika.”

Kuba u Bufaransa bwashyigikira kandidatire ya Mushikiwabo ku buyobozi bwa OIF, bifatiye ku mubano ibihugu byombi bisanzwe bifitanye, nta kabuza ko byaba ari nk’ipaji nshya y’umubano ihinduwe.

U Rwanda ni umwe mu banyamuryango b’iri huriro ry’ibihugu bikoresha Igifaransa, Umuryango rwagiyemo guhera mu 1970. Uko ibintu byagiye bihinduka, mu 2009 nibwo u Rwanda rwasabye kwinjira mu muryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza byiganjemo ibyakolonijwe n’icyo gihugu, Commonwealth.

 

2018-05-21
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yashyizeho Guverinoma nshya nyuma yo gushyiraho Ministiri w’Intebe

Perezida Kagame yashyizeho Guverinoma nshya nyuma yo gushyiraho Ministiri w’Intebe

Editorial 31 Aug 2017
Inkunga igenerwa imitwe ya politiki yongerewe.

Inkunga igenerwa imitwe ya politiki yongerewe.

Editorial 29 Aug 2017
Undi musilikare mukuru wa FARDC nawe yatorotse ajya muri Gumino

Undi musilikare mukuru wa FARDC nawe yatorotse ajya muri Gumino

Editorial 21 Jan 2020
USA:Uguterana amagambo gukomeye hagati yaTrump na Clinton

USA:Uguterana amagambo gukomeye hagati yaTrump na Clinton

Editorial 27 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yasabye abakinnyi ba Police FC  intsinzi mu irushanwa nyafurika
Mu Mahanga

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yasabye abakinnyi ba Police FC intsinzi mu irushanwa nyafurika

Editorial 19 Mar 2016
Burundi: Inyeshyamba zivuga Ikinyarwanda zagaragaye mu ishyamba rya Kibira
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Inyeshyamba zivuga Ikinyarwanda zagaragaye mu ishyamba rya Kibira

Editorial 11 Apr 2019
Madamu Jeannette Kagame yasobonuriye isi uko u Rwanda rwesezereye ibigo by’impfubyi
POLITIKI

Madamu Jeannette Kagame yasobonuriye isi uko u Rwanda rwesezereye ibigo by’impfubyi

Editorial 23 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru