Ku munsi wa Kane wa Tour du Cameroun, kapiteni wa Team Rwanda, Byukusenge Patrick yigaruriye icyizere nyuma yo gusoza ari uwa kabiri mu gace kavaga Douala kajya i Limbe, ku rutonde rusange azamuka imyanya itatu.
Iri siganwa mpuzamahanga rizenguruka Cameroun, ryatangiye ku wa Gatandatu tariki 26 Gicurasi rikomeza ku Cyumweru ariko agace ko ku wa Mbere kari kuzenguruka Douala ku ntera ya kilometero 108 ntikabashije gukinwa kubera imvura nyinshi yaguye kagakurwaho.
Mu gace ka kane bakinnye kuri uyu wa Kabiri bava Douala bajya i Limbe ku ntera ya kilometero 75.5, Byukusenge yasoje ari uwa kabiri akoresheje isaha 1:53:41 anganya n’Umunya- Slovakia, Haring Martin, wabaye uwa mbere, basiga Konstantinov Radoslav Valentinov wa gatatu amasegonda 02 naho Uwizeyimana Bonaventure wa kane asigwa amasegonda 0:23.
Muri aka gace, Munyaneza Didier yasoje ari uwa 13, Ukiniwabo Jean Paul René aba uwa 17, Nsengimana Jean Bosco aba uwa 20 naho Hadi Janvier asoza ari uwa 23.
Kwitwara neza byatumye Byukusenge azamuka ku rutonde rusange ava ku mwanya wa karindwi afata uwa kane asigwa umunota 1:03 na Richet Noël bikaba bishoboka ko ashobora gukomeza kugabanya ikinyuranyo.
Kuri uru rutonde, Uwizeyimana Bonaventure wafashije cyane mugenzi we, yavuye ku mwanya wa gatanu ajya ku wa karindwi, Ukiniwabo Jean Paul René azamuka imyanya icyenda ava ku wa 21 aba uwa 12, Munyaneza Didier azamuka imyanya 11 ava ku wa 24 aba uwa 13, Nsengimana Jean Bosco azamuka 19 aba 21 avuye ku wa 40 naho Hadi Janvier asubira inyuma itatu aba uwa 31 avuye ku wa 28.
Nsengimana yagumanye umwambaro w’umukinnyi uzamuka imisozi kurusha abandi yambaye kuva ku munsi wa mbere, Ukiniwabo Jean Paul René agumana umwanya wa kabiri mu bakinnyi beza bakiri bato akurikiwe na Munyaneza Didier naho ikipe y’u Rwanda ikaba ari iya gatatu inyuma ya Martigues Sport Cyclisme yo mu Busuwisi na Dukla Banska Bystrica yo muri Slovakia.
Kuri gahunda, abakinnyi bagomba kuruhuka kuri uyu wa Gatatu mbere yo gukora agace ka Mbanga bajya Bafang kareshya na kilometero 121.5, tariki ya 1 Kamena bakazakora urugendo rw’ibilometero 98 bazenguruka Bafoussam, mu gitondo cyaho bakore ibilometero 83.7 bazenguruka Tonga basoze isiganwa tariki 3 Kamena bakora urugendo rw’ibilometero 122.8 ruva Bafia bajya i Yaoundé.