Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yihakanye umunyapolitiki wo muri Zimbabwe, Nelson Chamisa, uzaba uhagarariye MDC mu matora y’umukuru w’igihugu, nyuma y’aho uyu atangarije mu mpera z’icyumweru gishize ko yagize uruhare mu kongera kubyutsa ubukungu bw’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri uyu wa kabiri nibwo twari twabagejejeho inkuru ivuga ko ubwo yagezaga ijambo ku bayoboke ba MDC kuri uyu wa Gatandatu ushize ahitwa Beibridge muri Zimbabwe, uyu munyapolitiki Nelson Chamisa, wigeze kuba minisitiri w’ikoranabuhanga n’itumanaho, yavuze ko yafashije umuyobozi w’u Rwanda (Perezida Kagame) kongera kubyutsa u Rwanda nk’uko byatangajwe n’urubuga, Newzimbabwe.com.
Yagize ati: “Reba ibyo umuvandimwe wanjye Paul Kagame ari gukorera igihugu cye, Naramufashije kuri politiki ye ya ICT, ku kuntu wahindura igihugu ubwo twahuriraga I Geneve, mu Busuwisi kandi yishimiye presentation yanjye.”
Yakomeje agira ati: “Yarabajije ndetse ambaza uwari perezida Robert Mugabe amubwira ko nabaga mu ishyaka rye Zanu PF, ariko namubwiriye (Kagame), aho ngaho ko mbarizwa mu ishyaka MDC riyobowe na nyakwigendera Morgan Tsvangirai.”
Nyuma yo kumva ibi perezida Kagame yifashishije twitter yahakanye ko azi Nelson Chamisa, avuga ko nta biganiro yigeze agirana nawe ahantu aho ari ho hose, yongeraho ko politiki n’imishinga by’ikoranabuhanga by’u Rwanda byatangiye mbere y’uko ishyaka MDC na politiki yayo bibaho. Yasoje yifuriza abaturage ba Zimbabwe kumererwa neza.