• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Burundi: Urukiko rwateye utwatsi ibirego by’Amizero y’Abarundi rwemeza ibyavuye muri referandumu

Burundi: Urukiko rwateye utwatsi ibirego by’Amizero y’Abarundi rwemeza ibyavuye muri referandumu

Ubwanditsi 01 Jun 2018 Mu Mahanga

Urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga mu Burundi rwemeje bidasubirwaho ibyavuye mu matora ya referandumu aherutse yari agamije kwemeza cyangwa guhakana guhindura itegeko nshinga ry’iki gihugu.

Uru rukiko rukaba rwemeje ko abatoye ‘Yego’ basaga 70%, mu gihe abatoye ‘Oya’ basaga 19%. Umukuru w’uru rukiko, Charles Ndagijimana ubwo yatangazaga icyemezo cy’urukiko, yatangaje ko ibirego by’ihuriro Amizero y’Abarundi, rigizwe n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ryasabaga ko amatora yasubirwamo basanze nta shingiro bifite.

Iri huriro riyobowe na Agathon Rwasa rikaba ryari ryatanze ibirego mu rukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga kuwa 24 Gicurasi rivuga ko amatora yaranzwe n’intenge nyinshi zirimo kuba hari amajwi ya ‘Oya’ yagiye ahindurwamo ‘Yego’.

Abagize iri huriro, Amizero y’Abarundi bakaba bavuga ko batatangajwe no kuba uru rukiko rushinzwe kubahiriza itegeko nshinga rwemeje ibyavuye mu matora mbere yo kubaha ibisubizo ku birego byabo.

Bityo rero, imibare yari yatanzwe na komisiyo y’igihugu y’amatora, CENI, ntisubirwaho. Iyi komisiyo ikaba yari yatangaje ko abatoye ‘Yego’ ari 73,26%, mu gihe abatoye ‘Oya’ ari 19,34%.

2018-06-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abadepite b’u Burayi basuye Isange One Stop Centre

Abadepite b’u Burayi basuye Isange One Stop Centre

Ubwanditsi 22 Sep 2016
Hon Makuza Bernard,  yasobanuye uko urupfu rwa Mucyo Jean De Dieu rwagenze

Hon Makuza Bernard, yasobanuye uko urupfu rwa Mucyo Jean De Dieu rwagenze

Ubwanditsi 06 Oct 2016
Etienne Gatanazi Yeruye Yanika Ifu Mu Muyaga Ashakira Ibigaze Mu Bigarasha

Etienne Gatanazi Yeruye Yanika Ifu Mu Muyaga Ashakira Ibigaze Mu Bigarasha

Ubwanditsi 28 Jul 2025
Ishyari n’ipfunwe byabashoye mu kunenga u Rwanda rwiyemeje kubungabunga umutekano muri Mozambike, aho kubanza gusesengura icyateye uwo mutekano muke.

Ishyari n’ipfunwe byabashoye mu kunenga u Rwanda rwiyemeje kubungabunga umutekano muri Mozambike, aho kubanza gusesengura icyateye uwo mutekano muke.

Ubwanditsi 21 Jul 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yakomoje ku magambo Emmanuel Macron yavuze anenga imikorere ya Afurika
Mu Rwanda

Perezida Kagame yakomoje ku magambo Emmanuel Macron yavuze anenga imikorere ya Afurika

Ubwanditsi 25 Aug 2017
Impamvu kurekura Abanyarwanda bafungiye muri Uganda bitazapfa koroha
INKURU NYAMUKURU

Impamvu kurekura Abanyarwanda bafungiye muri Uganda bitazapfa koroha

Ubwanditsi 25 Sep 2019
Umuhanzikazi Butera Knowless agiye gukorana indirimbo n’ umuhanzi ukomeye Ben Pol
SHOWBIZ

Umuhanzikazi Butera Knowless agiye gukorana indirimbo n’ umuhanzi ukomeye Ben Pol

Ubwanditsi 27 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru