• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»U Bubiligi bwatanze ubutumwa mu gikombe cy’Isi, u Bwongereza bwongera kubabaza Abanyafurika

U Bubiligi bwatanze ubutumwa mu gikombe cy’Isi, u Bwongereza bwongera kubabaza Abanyafurika

Ubwanditsi 19 Jun 2018 IMIKINO

U Bubiligi ni cyo gihugu mu bihabwa amahirwe cyatangiye neza igikombe cy’Isi gitsinda Panama ibitego bitatu ku busa kandi gikina neza naho u Bwongereza bwongera gutoneka inkovu z’abafana ibihugu byaserukiye Afurika, butsinda Tunisia mu minota ya nyuma.

Mbere y’Igikombe cy’Isi hakozwe ubusesenguzi bwinshi ku gihugu gifite ikipe ihagaze neza ndetse ifite amahirwe menshi ariko yaba u Budage, Argentine, Brazil, Espagne; nta na kimwe cyabonye amanota atatu y’umukino wa mbere ndetse n’u Bufaransa bwikuye imbere ya Australia bigoranye ku bitego 2-1 mu mpera z’icyumweru.

U Bubiligi bwa Kevin De Bruyne na Eden Hazard kuri uyu wa Mbere bwatangiye butanga ubutumwa ku bo bahanganiye igikombe, butsinda Panama ibitego bitatu ku busa bunakina umupira mwiza.

Kimwe na Iceland, Mexique, u Busuwisi; byagiye bihagarika amakipe akomeye, Panama nayo yatangiye umukino yihagazeho ndetse iminota 45 ya mbere irangira ari ubusa ku busa, benshi batangira kwibaza niba u Bubiligi nabwo bugiye kumera nk’ibindi bihugu bikomeye byose.

Nyuma yo kuva kuruhuka, Umutoza Roberto Martinez na Thierry Henry bamaze kuganiriza abakinnyi babo, bagarutse mu kibuga bariye karungu hashize iminota ibiri gusa Dries Mertens ahita afungura amazamu, bakomeza gukina neza ku munota wa 69 Romelu Lukaku atsinda icya kabiri ku wa 75 ashyiramo icya gatatu ari nako umukino warangiye.

Mu mukino wakurikiyeho wari uhanzwe amaso n’Abanyafurika benshi, u Bwongereza bwa Harry Kane bwatsinze Tunisia ibitego bibiri kuri kimwe. Ni umukino watangiye u Bwongereza burusha bikomeye Tunisia bunayitsinda igitego cya kare, ku munota wa 11 cya Harry Kane.

Tunisia yakomeje kugerageza amahirwe make ntabyare umusaruro gusa ku munota wa 33 myugariro w’u Bwongereza Kyle Walker aza gutera inkokora Fakhreddine Ben Youssef mu rubuga rw’amahina, umusifuzi atanga penaliti iterwa neza na Ferjani Sassi, biba 1-1.

Iki gitego cyateye akanyabugabo Tunisia ikomeza kurwana ishaka kunganya, gusa ku mahirwe make Harry Kane aza kuyitsinda igitego cya kabiri mu minota y’inyongera, umukino urangira ari 2-1.

Tunisia yabaye igihugu cya kane mu bihagarariye Afurika gitsinzwe nyuma ya Misiri, Maroc na Nigeria byo byanatsindiwe ku busa, bitabashije no kubona igitego, amahirwe ya nyuma yo kubona igihugu cyakura uyu mugabane mu isoni akaba ari kuri Sénégal igomba gukina na Pologne ya Robert Lewandowski kuri uyu wa Kabiri.

Imikino yabaye ku wa Mbere tariki 18 Kamena 2018

-  Suède 1 – 0 Korea y’Epfo
-  U Bubiligi 3 – 0 Panama
-  Tunisia 1 – 2 u Bwongereza

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Kabiri

-  Saa 14 :00 : Colombia vs u Buyapani
-  Saa 17 :00 : Pologne vs Sénégal
-  Saa 20 :00 U Burusiya vs Misiri

Dries Mertens ni we wafunguye amazamu mu mukino wahuje u Bubiligi na Panama

Romelu Lukaku atsinda igitego cya kabiri ku ruhande rw’u Bubiligi

Uyu musore nawe yinjiye ku rutonde rw’abakinnyi bamaze gutsinda ibitego bibiri muri iri rushanwa bakurikiye Cristiano Ronaldo ufite bitatu

Harry Kane yongeye kwerekana ko ari rutahizamu ukomeye muri iri rushanwa

Ikosa ryavuyemo Penaliti ya Tunisia ni uku ryakozwe…

Kapiteni w’u Bwongereza, Harry Kane, niwe wahesheje igihugu cye intsinzi mu minota ya nyuma

Umutoza w’u Bwongereza, Gareth Southgate , yari yasazwe n’ibyishimo ubwo ikipe ye yatahukanaga amanota atatu

2018-06-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amavubi yitegura Benin yahamagawe atarimo Sahabo na York bazize imyitwarire mibi

Amavubi yitegura Benin yahamagawe atarimo Sahabo na York bazize imyitwarire mibi

Ubwanditsi 28 Sep 2024
Amafoto – Mu Mukino ubanza Uganda yakiriye i Kigali, yanganyije n’u Rwanda mu bagore ibitego 3-3

Amafoto – Mu Mukino ubanza Uganda yakiriye i Kigali, yanganyije n’u Rwanda mu bagore ibitego 3-3

Ubwanditsi 13 Jul 2023
U Rwanda rukomeje kuba isangano ry’isi, binyuze mu marushanwa mpuzamahanga

U Rwanda rukomeje kuba isangano ry’isi, binyuze mu marushanwa mpuzamahanga

Ubwanditsi 10 May 2021
Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball ku mugabane w’Afurika CAVB, ryamaze guhindura igihe ndetse naho irushanwa nyafurika ku makipe yatwaye ibikombe iwayo rizabera

Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball ku mugabane w’Afurika CAVB, ryamaze guhindura igihe ndetse naho irushanwa nyafurika ku makipe yatwaye ibikombe iwayo rizabera

Ubwanditsi 17 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwanganyije na Tanzania mbere yo kwakira Ethiopia
IMIKINO

U Rwanda rwanganyije na Tanzania mbere yo kwakira Ethiopia

Ubwanditsi 15 Oct 2019
Ese Museveni yaba atariwe vunja rikwiye guhandurwa muri politiki ya Uganda?
ITOHOZA

Ese Museveni yaba atariwe vunja rikwiye guhandurwa muri politiki ya Uganda?

Ubwanditsi 26 Sep 2018
U Burundi: Imiryango itari iya leta yabujijwe gukora mu mezi atatu
INKURU NYAMUKURU

U Burundi: Imiryango itari iya leta yabujijwe gukora mu mezi atatu

Ubwanditsi 28 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru