Ku munsi w’ejo tariki ya 25 Kamena ni bwo perezida Museveni wa Uganda hamwe na Bashir wa Sudani bafatanyije kunga abanyepolitiki 2 bo muri Sudani y’Epfo barimo perezida Kiir ndetse na Mashar wahoze ari Minisiiri we w’Intebe.
Kugeza ubu byagaragaye ko ihuriro ryo kuri uyu wa mbere hagati y’aba bayobozi ryagize umusaruro ugereranyije n’iryabaye mu minsi ishize muri Ethiopia.
Ubwo bahuriraga I Khartoum ku munsi w’ejo, perezida Kiir yagize ati niteguye cyane gukorana na Mashar tugamije gukura abaturage bacu mu gahinda n’imivurungano kandi nizere ko na we ariko bimeze.
Yagize ati “Naje hano niteguye ibiganiro byiza na Riek Mashar kandi ndizera ko na we ari uko ngo turebere hamwe uko abaturage bacu barekera aho guhura n’ingorane bamaze igihe.”
Ku ruhande rwa perezida Bashir na we ngo yifuza ko intambara imaze imyaka isaga Ine yahagarara kuko yugarije abaturage.
Yagize ati “Tuzakora ibishoboka byose intambara zibasiye abaturage mu gihugu cy’abavandimwe bacu bo muri Sudani y’Epfo zihagarare.
Sudani y’Epfo yabonye ubwigenge muri 2011 nyuma yo kwitandukanya na Sudani ya Ruguru nyuma yahoo hakomeza intambara yanze kurangira yibasiye abasivile aho kugeza ubu hamaze gupfa abatagira ingano abandi bakaba bari mu buhungiro.
Iyi ntambara yibasiye abasivile yavutse hagati ya Perezida Kiir na Mashar wari Minisitiri we w’Intebe na we wari ufite igisirikare kimushyigikiye ndetse gikomeye.
Hagati y’imyaka ya 2013-2015 habarurwa abasaga ibihumbi 100 biganjemo abana basize ubuzima muri iyo ntambara ndetse abandi bakazira inzara mu gihe abasaga Miliyoni 2 bari mu buhungiro.