• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame yasabye abayobozi kurushaho kwegera abaturage muri iki gihe cy’amatora

Perezida Kagame yasabye abayobozi kurushaho kwegera abaturage muri iki gihe cy’amatora

Ubwanditsi 07 Jul 2017 POLITIKI

Perezida Kagame yibukije abayobozi bo mu nzego zitandukanye ko muri iki gihe cy’amatora, bagomba kongera kuboneraho umwanya bakegera abaturage aho bari mu gihugu bumva ibibazo bafite.

Umukuru w’igihugu avuga ko n’ubwo bamwe bari basanzwe babikora, gusa ngo muri iki gihe bagomba kurushaho kubegera bakihera n’amaso yabo uko aba baturage baba babayeho.

Ibi Perezida Kagame yabivugiye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, aho yakiraga indahiro z’abayobozi babiri bashya ari bo Niyitegeka Winfrida wagizwe Umudepite mushya mu Nteko Ishinga Amategeko, asimbura Depite Mukayisenga Françoise uherutse kwitaba Imana na Yankurije Odette wagizwe Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane.

-7160.jpg
Niyitegeka Winifrida (ibumoso) na Yankurije Odette (iburyo) barahira

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko abari basanzwe bari mu kazi biteguye kurushaho gukorana n’aba bashya kugira ngo barusheho gukorera umuturage, bityo n’u Rwanda rutere imbere.

Aha niho Umukuru w’Igihugu yagarutse ku bijyanye n’amatora ya Perezida azaba muri Kanama uyu mwaka, avuga ko abayobozi bagomba kurushaho kugera aho umuturage ari mu giturage, ati “Muri aya mezi turimo ubundi hafi ku isi hose abantu baba bajya mu biruhuko kubera ko ubundi bahora mu mbeho, kuri twebwe natwe ubundi ntabwo twari twanze ikiruhuko ariko ngira ngo muri uyu mwaka twe tuzaba tujya mu bijyanye n’amatora, nabyo dushobora kubyifatamo neza nk’ikiruhuko abantu bagakora batavunitse cyane ariko tukuzuza iyo nshingano ikomeye cyane tugomba gukora.”

Yakomeje agira ati “Ariko ndibwira ko twanabireba no ku bundi buryo, ubu biduhaye umwanya wo kujya mu giturage twese kuko ubundi wenda hari abajyagayo mu gihe bashakiye cyangwa no kutajyayo, ubu biduhaye uburyo bwo kubihuza no guhurira hamwe twese kuri iyo nshingano, twese tugere henshi tutari dusanzwe tugera, cyangwa se dusubire n’aho twajyaga tugera.”

Perezida Kagame avuga ko aba bayobozi nibegera abaturage, bazarushaho kumva ibibazo bafite kandi babishakire ibisubizo.

Yagize ati “Icya mbere ni inshingano tuzaba twuzuza ijyanye no kwegera abaturage muri iki gikorwa cy’amatora, ariko icya kabiri ari nacyo cyigenzi ni uko muri uko kubegera ni no kugira ngo abanyarwanda bose babe bagera aho izo nama zibera aho abantu banahuriye, ndibwira ko twabikoresha mu gukomeza kwiga neza mu baturage ibibazo bihari, tukabyuva neza tukabiyumvira imbona nkubone cyangwa se tukirebera n’amaso yacu, ibi bizafasha kugira ngo dushyireho ingamba zikomeza kubaka ubukungu, imibereho n’umutekano by’Abanyarwanda uko tubyifuza kandi biteze n’igihugu cyacu imbere.”

Perezida Kagame avuga u Rwanda rwifuza gutera imbere ku muvuduko udasanzwe, kuko ari byo rwifuza kandi ari na byo bibereye Abanyarwanda, gusa akavuga ko ibi bigomba kujya bikorwa nta muntu usigaye inyuma muri iri terambere.

Ubwanditsi

2017-07-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda rwashimiye u Bushinwa ku bufasha buri guha abanyarwanda 155 bari mu gace karimo Coronavirus

U Rwanda rwashimiye u Bushinwa ku bufasha buri guha abanyarwanda 155 bari mu gace karimo Coronavirus

Ubwanditsi 01 Feb 2020
Ukuri ku mpamvu z’ubuhezanguni buranga Uzabakiriho Alfred wiyita Gitifu Sebatware kuri X

Ukuri ku mpamvu z’ubuhezanguni buranga Uzabakiriho Alfred wiyita Gitifu Sebatware kuri X

RUSHYASHYA 20 Oct 2025
INGABIRE VICTOIRE AKOMEJE KUBA UMUYOBORO UNYUZWAMO AMAFARANGA ATERA INKUNGA FDLR

INGABIRE VICTOIRE AKOMEJE KUBA UMUYOBORO UNYUZWAMO AMAFARANGA ATERA INKUNGA FDLR

Ubwanditsi 29 May 2025
Washington: Kagame yavuze ko  Ibihugu 12 bimaze kwemera gutanga umusanzu wabyo muri AU [ VIDEO ]

Washington: Kagame yavuze ko Ibihugu 12 bimaze kwemera gutanga umusanzu wabyo muri AU [ VIDEO ]

Ubwanditsi 25 Sep 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Moïse Katumbi yamaganye icyemezo cya Perezida Tshisekedi cyo guterera inkunga amakipe y’i Burayi mu gihe abaturage bishwe n’inzara
Amakuru

Moïse Katumbi yamaganye icyemezo cya Perezida Tshisekedi cyo guterera inkunga amakipe y’i Burayi mu gihe abaturage bishwe n’inzara

Ubwanditsi 18 Jul 2025
Amakipe ane agomba gukina imikino ya 1/2 cy’irangiza hashakwa amakipe azakina ikiciro cyambere 2021-2022 ararara amenyekanye
Amakuru

Amakipe ane agomba gukina imikino ya 1/2 cy’irangiza hashakwa amakipe azakina ikiciro cyambere 2021-2022 ararara amenyekanye

Ubwanditsi 06 Oct 2021
The Ben agiye gukora ibitaramo bidasanzwe mu Rwanda, aho kwinjira bizaba ari ubuntu
IMIKINO

The Ben agiye gukora ibitaramo bidasanzwe mu Rwanda, aho kwinjira bizaba ari ubuntu

Ubwanditsi 27 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru