• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Sankara Arahigwa Bukware Na RNC ya Kayumba : impamvu ngo ni uko yagurishije Stratégie Za RNC Mu Burundi [ Ibihumbi 20 USD ]

Sankara Arahigwa Bukware Na RNC ya Kayumba : impamvu ngo ni uko yagurishije Stratégie Za RNC Mu Burundi [ Ibihumbi 20 USD ]

Ubwanditsi 30 Aug 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Amakuru Rushyashya ikura ahantu hizewe aravuga ko Nsabimana Calixte Sankara wahoze ari inshuti magara ya Kayumba Nyamwasa  muri  Afrika y’Epfo, ubu ari mu mazi abira, ahigirwa hasi no hejuru na RNC [ Kayumba]  wohereje abicanyi  guhiga Sankara aho yihishe  mu Cibitoki naza Bukinanyana  kubera ko yibye amabanga ya RNC [stratégie z’urugamba] akajya kuzigurisha I Burundi.

Amakuru avuga ko nyirabayazana w’urwango hagati ya Kayumba na Sankara  ari uko Kayumba nta nyungu za Politike yabonaga muri Sankara, ariko yakomeje ku mwiyegereza, amubwira byose  kuko yabonaga urubyiruko rumukunda, Kayumba yamwitaga Bikindi wa RNC kuko yamubonagamo iturufu ikomeye ku rubyiruko, byaje kurangira Sankara amenyanye n’ umukobwa wa Kayumba waruri mu biruhuko kwa se muri Afrika y’epfo kuko batabana, Kayumba ngo yari yasabye umwana ko yaza  gusuhuza  urubyiruko rw’abagize RNC mu nama yarwo yabereye I Cap Town.

Sankara  mu gushyanuka kwe no kwishyira hejuru yahise atangira kureshyareshya umukobwa wa Kayumba munama, kuko yumvaga  kumenyana nawe byaba iturufu yamugeza mu myanya myiza muri RNC. Ibintu byaje gukomera igihe Kayumba yazaga kumenya ko Sankara [Bikindi]  n’iko kazina Kayumba yita Sankara ko amusambanyiriza umwana.

Kayumba akibimenya  ngo yararubiye ararakara cyane ko mu bisanzwe  Kayumba, adakunda abantu babaye mu Rwanda mbere ya Jenoside ya 94 [ baba abahutu baba abatutsi ] ndetse amakuru yizewe  avuga ko yashatse no ku mwica kuko ibintu byose kuri Kayumba ni ukwica.  Sankara akimenya ko Nyamwasa yabimenye  kandi  ko atari bubikire yahiye ubwoba kuko aziko  Kayumba  nta nama n’ imwe yarangira atavuze ijambo “Kwica”. Mu gihe hari gahunda yo kwirukana  burundu Calixte Sankara muri RNC,  Sankara  arabimenya ahita amutanga avuga ko yasezeye muri RNC kubera amafuti ya Kayumba.

Amakuru  Rushyashya yahawe n’umuntu wizewe ,avuga  ko Sankara ashobora kwicwa na RNC, akagwa I Burundi kandi ubu ari guhigwa bukware n’agatsiko  k’abicanyi  kahawe amafaranga na Rujugiro Tribert , Kayumba  yohereje  mu Burundi. Impamvu ngo ni uko Sankara yibye  stratégie  za RNC , yagombaga gukoresha ihungabanya umutekano mu Rwanda iturutse I Burundi na Congo, Sankara akaba  yaragurishije ayo amabanga yose  bamuha  ibihumbi 20 USD  I Burundi,  anizeza u Burundi  gushaka abantu bo gutera u Rwanda, ari nacyo ngo cyatumye  Perezida Nkurunziza, aha FLN  aho gukorera nkuko uwaduhaye aya makuru abihamya.

Kayumba Nyamwasa uhigisha urihindi Calixte Sankara

Amakuru aturuka muri RNC ya Nyamwasa, avuga ko  mugihe Sankara yigambaga igitero muri Nyaruguru, Kayumba ngo yahamagaye Perezida Nkurunziza, aramubaza ati : Ibyo bintu ni ibiki ndikumva ? Undi ati Ese ntimuri kumwe ? Kayumba ati ashwi. Perezida Nkurunziza ati none ko namuhaye byose  nkamuha aho gukorera, nkamuha n’abantu bo kumufasha kuko yavugaga ko muri kumwe biragenda bite ?  Nuko ngo Kayumba abura ayo acira nayo amira kuko ibye byose byari byatanzwe ngo niko kwiyemeza guhigira  Sankara, hasi no hejuru  Kayumba ngo yabwiye abantu be ko  uwo mujura wa FLN, ngo agomba gupfa.  Aya ni amabwiriza ya Kayumba.

Amakuru akaba yemeza ko  Sankara kuri ubu ari kwihishahisha hirya no hino mu Burundi, akaba avugwa mu duce twa Bukinanyana na Cibitoki,  kandi akaba  adashobora gusubira inyuma ngo ajye Tanzania cyangwa Uganda  kuko naho yahasiga agatwe.

RNC ibyo yagombaga gukoresha mu Burundi, byose  Sankara yabineyemo, aritanguranwa avuga ko yafashe Nyungwe , utugambo twinshi  no kwirarira yibeshyera ibyo atakoze bimukozeho.

Iyi migambi [stratégie] ya RNC, Sankara yahaye abarundi niyo  RNC yacungiragaho ni nayo ituma u Burundi bukomeje kwiyenza ku Rwanda kuko bibwira ko bafite amakuru yose yatuma bahungabanya umutekano w’u Rwanda, ntibibwire ko ari ibinyoma by’umutekamutwe  kabuhariwe ,  Nsabimana Calixte alias Sankara  yabapfunyikiye , bikazarangira u Burundi bwisanze mu bibazo budashobora kwizikuramo.

2018-08-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Joseph Nsengimana Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu wari usanzwe muri uwo mwanya agirwa Umuyobozi Mukuru w’Urwego Rushinzwe Isanzure, Nelly ashyirwa muri Siporo

Joseph Nsengimana Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu wari usanzwe muri uwo mwanya agirwa Umuyobozi Mukuru w’Urwego Rushinzwe Isanzure, Nelly ashyirwa muri Siporo

Ubwanditsi 11 Sep 2024
Inama ya Perezida Tshisekedi na Charles Onana igamije gukwirakwiza amagambo abiba urwango mu karere

Inama ya Perezida Tshisekedi na Charles Onana igamije gukwirakwiza amagambo abiba urwango mu karere

Ubwanditsi 28 Sep 2023
Umuryango wa Museveni uravugwa mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge

Umuryango wa Museveni uravugwa mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 04 Aug 2019
Kuki BBC ikomeje kuba umuzindaro w’Ibigarasha n’Abajenosideri?

Kuki BBC ikomeje kuba umuzindaro w’Ibigarasha n’Abajenosideri?

Ubwanditsi 23 Nov 2020

3 Ibitekerezo

  1. KATSIBWENENE
    August 30, 201812:11 pm -

    Haaaaaaaaaaaa!!!!!!!! strategies militaires bibyeeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!! Abarundi bati TUZABAMESA, muti NDARIBWARIBWA MURADUTINDIYE, none badukoze mu jisho muricecekeye. Haaaaaaaaaaaaaaa

    Subiza
  2. nkunda
    August 30, 20184:23 pm -

    KATSIBWENENE NIWOWE UBIZI KO TWACECETSE UUSWAGUSAAA MUZAJYA MUSAKUZA KUGASOZI TWE DUKORE DUCECETSE NAMWE NGO NYWE.JYAKUBAZA ABARUNDI NIBWO URI BUMENEYE KO TWA CECETSE KOKO.

    Subiza
  3. MAOMBI jOHN
    August 30, 201811:45 pm -

    MBEGA MWIBAZAKO MURI KUBWIRA IBICUCU BITAZI KWIYUMVIRA? UZIKO RUSHYASHYA MURI IBIGORYI BYA KAGAME?

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubukwe bwa Ali Kiba bwitezwemo abaherwe bo muri Kenya
HIRYA NO HINO

Ubukwe bwa Ali Kiba bwitezwemo abaherwe bo muri Kenya

Ubwanditsi 18 Apr 2018
Ku bwumvikane bw’impande zombi, nyuma y’iminsi 105 Umutoza Adel n’umwungirije batozaga Gasogi United  batandukanye n’iyo kipe
Amakuru

Ku bwumvikane bw’impande zombi, nyuma y’iminsi 105 Umutoza Adel n’umwungirije batozaga Gasogi United batandukanye n’iyo kipe

Ubwanditsi 01 Nov 2022
Nyuma yo gukubitana  amakofe  n’ umugabo we Umuhanzi kazi Fille agiye kwibaruka
IMIKINO

Nyuma yo gukubitana amakofe n’ umugabo we Umuhanzi kazi Fille agiye kwibaruka

Ubwanditsi 27 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru