• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»RDC: FDLR Irabonwa Nk’ishobora Guhungabanya Amatora

RDC: FDLR Irabonwa Nk’ishobora Guhungabanya Amatora

Ubwanditsi 11 Sep 2018 HIRYA NO HINO

Imirwano yahuje ingabo za FARDC n’inyeshyamba za FDLR, yateje impungenge mu gihe hitegurwa amatora y’umukuru w’igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ikinyamakuru DW gitangaza ko imirwano ya FDLR n’ingabo za Leta atari ikintu gishya ku butaka bw’iki gihugu, ariko ko iteye impungenge mu gihe habura amezi agera kuri atatu ngo batore umukuru w’igihugu.

Gitangaza ko mu cyumweru gishize, aribwo izi mpande zombi zakozanyijeho, abasivile babiri bahasiga ubuzima na bamwe mu basirikare ba Leta barakomereka.

Uyu mutwe wa FDLR umaze imyaka 24 mu mashyamba ya Congo, mu mwaka wa 2015, ngo abantu basaga 400 bagiye bitandukanya nawo bajya mu nkambi, mbere y’uko bazacyurwa mu Rwanda.

Mu gihe bamwe bataha ku bushake bwabo, abandi bakinangira imitima bavuga ko batizeye umutekano wabo bageze mu Rwanda, umuyobozi wungirije wa Sosiyeti sivile muri RDC, Robert Kabakela avuga ko u Rwanda ntacyo rukora ngo izi nyeshyamba zitahe n’abazikomokaho bose.

Ati “Hasinywe amasezerano yo kurinda abaturage aba cyangwa bariya, ariko amahanga nta gitutu ashyira ku Rwanda”.

Nubwo hari abatashye mu Rwanda, Robert avuga ko n’abandi kuba bakiri ku butaka bwabo kandi banafite intwaro, ari ikintu gikomeza kubatera inkeke, ati “Banze gusubira iwabo kandi ni abarwanyi ku butaka bwacu, twifuza ko na MONUSCO yabidufashamo”.

Akomeza avuga ko batifuza abantu bitwaje intwaro ku butaka bwabo, ahubwo ko uwifuza kuhaguma yabanza agashaka ibyangombwa by’ubuhunzi, kuba hakigabwa ibitero akabibona nk’imbogamizi ku matora. Ati “ Hagomba kwamburwa intwaro abakomeje ibikorwa ku butaka bwacu, bamwe buzuza imifuka yabo mu gihe amatora yegereje”.

2018-09-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

‘Akabaye icwende muri Miss Rwanda ntikoga?’ Rutangarwamaboko

‘Akabaye icwende muri Miss Rwanda ntikoga?’ Rutangarwamaboko

Ubwanditsi 27 Feb 2018
Abanyarwanda babiri barasiwe muri Canada

Abanyarwanda babiri barasiwe muri Canada

Ubwanditsi 06 Feb 2018
Uganda yarekuye Mutarindwa, imutegeka kujya yitaba ubushinjacyaha

Uganda yarekuye Mutarindwa, imutegeka kujya yitaba ubushinjacyaha

Ubwanditsi 31 Mar 2020
Uganda: Mu rugo rw’uwahoze mu ngabo za Amerika hafatiwe ibikoresho bya gisirikare yari atunze rwihishwa

Uganda: Mu rugo rw’uwahoze mu ngabo za Amerika hafatiwe ibikoresho bya gisirikare yari atunze rwihishwa

Ubwanditsi 12 Feb 2018

Igitekerezo kimwe

  1. RUGENDO
    September 12, 20182:12 am -

    NTA FDRL IKIBAHO ??ABATEGETSI BATANDUKANYE BATUBWIYEKO FDRL YASHIZE!!!
    yewe KABAREBE na MUSHIKIWABO batubwiye ko nta nyeshyamba ya fdrl ikiriho

    batumbwiye ko bose bazanye na rwarakabije abanda bararashwe!!keretse niba ari abanyecongo

    bahindutse fdrl!!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Victoire ingabire ntiyigeze ava muri FDU inkingi, naho ingengabitekerezo ye ni yayindi ya Hutu Pawa
Amakuru

Victoire ingabire ntiyigeze ava muri FDU inkingi, naho ingengabitekerezo ye ni yayindi ya Hutu Pawa

Ubwanditsi 02 Dec 2024
Gatsibo: Abazitabira itorero ry’igihugu batumwe inzitiramibu
Mu Mahanga

Gatsibo: Abazitabira itorero ry’igihugu batumwe inzitiramibu

Ubwanditsi 04 Jan 2016
Amafoto – Perezida Paul Kagame yakurikiye isiganwa Singapore Grand Prix 2022 ryatwawe na Sergio Perez
Amakuru

Amafoto – Perezida Paul Kagame yakurikiye isiganwa Singapore Grand Prix 2022 ryatwawe na Sergio Perez

Ubwanditsi 03 Oct 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru