• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»Rayon Sports yanyagiwe na Enyimba inayisezerera muri CAF Confederations Cup

Rayon Sports yanyagiwe na Enyimba inayisezerera muri CAF Confederations Cup

Ubwanditsi 24 Sep 2018 IMIKINO

Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na Enyimba FC yo muri Nigeria ibitego bitanu kuri kimwe mu mukino wo kwishyura muri ¼ muri CAF Confederations Cup.

Rayon Sports yari yagiye muri Nigeria isabwa kunganya ku bitego cyangwa igatsinda, mu mukino wabereye kuri Enyimba International Stadium kuri uyu wa 23 Nzeri 2018.

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru ntibyayihiriye kuko ku munota wa 12 gusa Soporushi Augustine Dimgba yari amaze gufungura amazamu.

Ntibyatinze ku munota wa 25, Caleb Bimenyimana yishyurira igitego Rayon Sports biba 1-1.

Amahirwe y’ikipe kipe ariko ntiyamaze igihe kuko nyuma y’iminota ine gusa Ikouwem Udo yahise atsinda igiteko cya kabiri cya Enyimba, igice cya kabiri kirangira ari ibitego 2 bya Enyimba FC kuri 1 cya Rayon Sports.

Aba basore ba Robertinho batangiye igice cya kabiri bakora amakosa menshi mu bwugarizi, bituma ku munota wa 48 Sunday Adetunji atsinda igitego cya gatatu.

Ikipe yo muri Nigeria yahiriwe n’umukino cyane yaje kubona ikindi gitego ku munota wa 63 kiba icya kane naho ku munota wa 82 Isiaka Oladuntoye atsinda igitego cya gatanu ari nako umukino warangiye.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports ni Bashunga Abouba mu izamu; ab’inyuma ni Mugabo Gabriel, Rwatubyaye Abdul na Manzi Thierry (kapiteni), aho hagati ni Eric Rutanga, Prosper Donkor, Olivier Sefu na Mutsinzi Ange naho abataha izamu ni Djabel Manishimwe na Bimenyimana Caleb, inyuma yabo gato hari Muhire Kevin.

Umukinino ubanza wabereye kuri Stade Regional ya Kigali kuwa 16 Nzeri wari warangiye ari ubusa ku busa.

Enyimba izahura n’iratsinda hagati ya Raja Club Athletic yo muri Maroc na Cara Brazaville yo muri Congo Brazaville.

2018-09-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Pop George Michael yitabye Imana

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Pop George Michael yitabye Imana

Ubwanditsi 26 Dec 2016
Nyuma yo kubura umufasha we Celine Dion yabuze na musazawe

Nyuma yo kubura umufasha we Celine Dion yabuze na musazawe

Ubwanditsi 18 Jan 2016
Umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda irakomeza Sitade ya Rubavu yakira imikino,  APR FC irakira Rayon Sports

Umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda irakomeza Sitade ya Rubavu yakira imikino,  APR FC irakira Rayon Sports

Ubwanditsi 22 Nov 2021
Police FC izahura na AS Kigali, APR FC na Gasogi United – Uko amakipe azahura muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro

Police FC izahura na AS Kigali, APR FC na Gasogi United – Uko amakipe azahura muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro

Ubwanditsi 21 Feb 2025

Igitekerezo kimwe

  1. Musengimana Jean Claude Ruhango Mbuye Rugarama
    September 24, 201810:19 am -

    Hahahahahaha¿¿¿¿ Yewe Rayon Harugutsindwa Hari Nogutsindagirwa Ubuse Mwe Mwatsinze ko Mwatsindagiwe Ariko Mbaze Abawubonye Reyo Yatsizwe Bitanu”5) Iri Mukibuga Cyangwa Yagezaho Ivamo Enyimba Ikomeza Gukina Yonyine? Umva Biteye Agahinda, Ese Ndabaza Minisitiri Wumuco Nasiporo Ashinzwe Iki? Iyo Abona Murwanda Ntakipe Nzima Itanga Ibyiringiro Avugakowe Ashinzwe Iki Nibashyire Ingufu Mumupira Wamaguru Natwe Tureke Kuba Igitutsi Cyangwase Umupira Wamaguru Bawuhagarike Bareke Gukomeza Kuturisha Imitima Ngo Turi Gufana. Rayon Njye Mbemereye Inkunga Dore amail Yanjye Munyandikireho Mumbwire Uko Mwayibona http://www.musenge@gmail.com

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Katumbi yibukije Tshisekedi ko nyuma y’ubutegetsi, ubuzima bukomeza 
Amakuru

Katumbi yibukije Tshisekedi ko nyuma y’ubutegetsi, ubuzima bukomeza 

Ubwanditsi 15 Oct 2024
Icyegeranyo cy’itsinda ry’impuguke za Loni kirashinja igisirikari cya Kongo kwica, gusahura abaturage no gusambanya abagore ku ngufu. Nta ruhare rw’u Rwanda mu bibera muri Kongo rwagaragajwe.
Amakuru

Icyegeranyo cy’itsinda ry’impuguke za Loni kirashinja igisirikari cya Kongo kwica, gusahura abaturage no gusambanya abagore ku ngufu. Nta ruhare rw’u Rwanda mu bibera muri Kongo rwagaragajwe.

Ubwanditsi 25 Jun 2022
Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse ku kigero cya 12.2% mu gihembwe cya kabiri cya 2019
UBUKUNGU

Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse ku kigero cya 12.2% mu gihembwe cya kabiri cya 2019

Ubwanditsi 18 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru