• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»IMIKINO»Rayon Sports yanyagiwe na Enyimba inayisezerera muri CAF Confederations Cup

Rayon Sports yanyagiwe na Enyimba inayisezerera muri CAF Confederations Cup

Ubwanditsi 24 Sep 2018 IMIKINO

Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na Enyimba FC yo muri Nigeria ibitego bitanu kuri kimwe mu mukino wo kwishyura muri ¼ muri CAF Confederations Cup.

Rayon Sports yari yagiye muri Nigeria isabwa kunganya ku bitego cyangwa igatsinda, mu mukino wabereye kuri Enyimba International Stadium kuri uyu wa 23 Nzeri 2018.

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru ntibyayihiriye kuko ku munota wa 12 gusa Soporushi Augustine Dimgba yari amaze gufungura amazamu.

Ntibyatinze ku munota wa 25, Caleb Bimenyimana yishyurira igitego Rayon Sports biba 1-1.

Amahirwe y’ikipe kipe ariko ntiyamaze igihe kuko nyuma y’iminota ine gusa Ikouwem Udo yahise atsinda igiteko cya kabiri cya Enyimba, igice cya kabiri kirangira ari ibitego 2 bya Enyimba FC kuri 1 cya Rayon Sports.

Aba basore ba Robertinho batangiye igice cya kabiri bakora amakosa menshi mu bwugarizi, bituma ku munota wa 48 Sunday Adetunji atsinda igitego cya gatatu.

Ikipe yo muri Nigeria yahiriwe n’umukino cyane yaje kubona ikindi gitego ku munota wa 63 kiba icya kane naho ku munota wa 82 Isiaka Oladuntoye atsinda igitego cya gatanu ari nako umukino warangiye.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports ni Bashunga Abouba mu izamu; ab’inyuma ni Mugabo Gabriel, Rwatubyaye Abdul na Manzi Thierry (kapiteni), aho hagati ni Eric Rutanga, Prosper Donkor, Olivier Sefu na Mutsinzi Ange naho abataha izamu ni Djabel Manishimwe na Bimenyimana Caleb, inyuma yabo gato hari Muhire Kevin.

Umukinino ubanza wabereye kuri Stade Regional ya Kigali kuwa 16 Nzeri wari warangiye ari ubusa ku busa.

Enyimba izahura n’iratsinda hagati ya Raja Club Athletic yo muri Maroc na Cara Brazaville yo muri Congo Brazaville.

2018-09-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amafoto – Jimmy Gatete yahuriye i Kinshasa n’abakinnyi ndetse n’abayobozi ba AS Kigali abona n’umwanya wo kuganira nabo bitegura guhura n’ikipe ya DCMP

Amafoto – Jimmy Gatete yahuriye i Kinshasa n’abakinnyi ndetse n’abayobozi ba AS Kigali abona n’umwanya wo kuganira nabo bitegura guhura n’ikipe ya DCMP

Ubwanditsi 21 Oct 2021
Ingimbi n’Abangavu 30 bahize abandi mu gikorwa cyogushaka impano zizaserukira u Rwanda mu mikino Olempikey’Urubyiruko

Ingimbi n’Abangavu 30 bahize abandi mu gikorwa cyogushaka impano zizaserukira u Rwanda mu mikino Olempikey’Urubyiruko

Ubwanditsi 12 Dec 2022
Itangira ry’umwaka w’imikino wa 2022-2023 rizabanzirizwa n’umukino wa Super Cup uzahuza APR FC na As Kigali

Itangira ry’umwaka w’imikino wa 2022-2023 rizabanzirizwa n’umukino wa Super Cup uzahuza APR FC na As Kigali

Ubwanditsi 14 Jul 2022
Arsenal yabonye intsinzi ya mbere itozwa na Freddie Ljungberg

Arsenal yabonye intsinzi ya mbere itozwa na Freddie Ljungberg

Ubwanditsi 10 Dec 2019

Igitekerezo kimwe

  1. Musengimana Jean Claude Ruhango Mbuye Rugarama
    September 24, 201810:19 am -

    Hahahahahaha¿¿¿¿ Yewe Rayon Harugutsindwa Hari Nogutsindagirwa Ubuse Mwe Mwatsinze ko Mwatsindagiwe Ariko Mbaze Abawubonye Reyo Yatsizwe Bitanu”5) Iri Mukibuga Cyangwa Yagezaho Ivamo Enyimba Ikomeza Gukina Yonyine? Umva Biteye Agahinda, Ese Ndabaza Minisitiri Wumuco Nasiporo Ashinzwe Iki? Iyo Abona Murwanda Ntakipe Nzima Itanga Ibyiringiro Avugakowe Ashinzwe Iki Nibashyire Ingufu Mumupira Wamaguru Natwe Tureke Kuba Igitutsi Cyangwase Umupira Wamaguru Bawuhagarike Bareke Gukomeza Kuturisha Imitima Ngo Turi Gufana. Rayon Njye Mbemereye Inkunga Dore amail Yanjye Munyandikireho Mumbwire Uko Mwayibona http://www.musenge@gmail.com

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abajenosideri bo muri FDLR bari mu basahuye bakanatwika ibikoresho bya MONUSCO i Goma muri Kongo
Amakuru

Abajenosideri bo muri FDLR bari mu basahuye bakanatwika ibikoresho bya MONUSCO i Goma muri Kongo

Ubwanditsi 26 Jul 2022
Manishimwe Djabel akomereje akazi mu ikipe yo mu kiciro cya kabiri avuye mu cya mbere muri Iraq
Amakuru

Manishimwe Djabel akomereje akazi mu ikipe yo mu kiciro cya kabiri avuye mu cya mbere muri Iraq

Ubwanditsi 29 Aug 2024
Kayumba Nyamwasa yahaye umukoro udasanzwe Etienne Masozera wagereranya nko guteranya igi ryamenetse ngo amufashe kwiyunga n’igice cya Jean Paul Turayishimye ngo bagaruke bakorere mu kwaha kwe 
INKURU NYAMUKURU

Kayumba Nyamwasa yahaye umukoro udasanzwe Etienne Masozera wagereranya nko guteranya igi ryamenetse ngo amufashe kwiyunga n’igice cya Jean Paul Turayishimye ngo bagaruke bakorere mu kwaha kwe 

Ubwanditsi 22 Apr 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru