• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kiyovu SC na Gasogi United mu makipe yatangiye gutandukana nabakinnyi babo bitegura 2023-2024   |   08 Jun 2023

  • Ese ntihaba hari umugambi wo gukingira ikibaba abajenosideri, ngo bazapfe cyangwa bazafatwe bashaje cyane, bityo bibe impamvu yo kutababuranisha?   |   07 Jun 2023

  • INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA   |   07 Jun 2023

  • Munyantwari Alphonse niwe mukandida rukumbi wa Perezida wa FERWAFA, Gacinya na Murangwa mubatemerewe kwiyamamaza   |   06 Jun 2023

  • Shema Fabrice wayoboraga AS Kigali yasezeye kuyobora iyi kipe   |   05 Jun 2023

  • Rayon sports yegukanye igikombe cy’Amahoro itsinze APR FC 1-0, yegukana Miliyoni 10Frw   |   03 Jun 2023

 
You are at :Home»Amakuru»BBC yibukijwe ko Indahiro ya FPR Inkotanyi ku munyamuryango mushyashya imaze imyaka isaga 30

BBC yibukijwe ko Indahiro ya FPR Inkotanyi ku munyamuryango mushyashya imaze imyaka isaga 30

Editorial 24 Nov 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Uyu munsi Ambasade y’u Rwanda mu gihugu cy’u Bwongereza yanyomoje amakuru aherutse gutangazwa na BBC, avuga ko Leta y’u Rwanda ishishikariza abanyarwanda bari mu mahanga kurahira mu muryango FPR Inkotanyi, bikifashishwa mu kugenzura abatavuga rumwe na Leta.

Itangazo rikomeza rivuga ko ibyavuzwe muri iyo nkuru ari ibinyoma bisanzwe bihimbwa n’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, bagamije guhindanya isura yarwo mu mahanga mu rwego rwo gushaka imibereho. Abakoreshejwe muri iyi nkuru ni abazwiho kuba mu mitwe irwanya Leta y’u Rwanda ifite imitwe y’ingabo akenshi ikorera mu Burasirazuba bwa Kongo. Abo ni nka Rene Mugenzi, David Himbara Noel Zibahamwe n’abandi.

Iyo nkuru yatambutse tariki 18 Ugushyingo 2020, yandikwa n’Umunyamakuru Andrew Harding ishyirwa mu Kinyarwanda n’Icyongereza. Ishingira ku mashusho yafashwe mu 2017 y’abanyamuryango bashya ba FPR inkotanyi barahiriraga mu cyumba cya Ambasade y’u Rwanda i Londres mu myaka itatu ishize. BBC yifashishije abo batavuga rumwe n’u Rwanda, mu kumvikanisha ko iyo ndahiro ikoreshwa nk’iturufu yo kumenya no guhiga abatavuga rumwe na Leta baba mu mahanga.

Ambasade y’u Rwanda yavuzeko iyo nkuru “iyobya” kandi ari “imwe mu ruhererekane rw’ibinyoma bihimbwa n’amashyirahamwe arwanya u Rwanda, agizwe n’abantu barimo abatazwi n’abandi bahoze ari abayobozi.”
Ambasade igaragaza ko BBC yatangaje ibyo birego nk’aho ari ukuri, itabanje kugenzura ukuri kwabyo cyangwa se ishingiro ry’ababitangaje.

BBC yibukijwe ko indahiro ya FPR Inkotanyi imaze imyaka isaga 30 kuko kuva yashingwa mu mwaka wa 1987 buri munyamuryango mushyashya arahira. Nta kidasanzwe ku Ambasade yarabahaye aho bakorera.
Mu bifashishijwe muri iyo nkuru harimo Rene Mugenzi uherutse gukatirwa igifungo azira kwiba no kunyereza amafaranga muri Cathedrale ya Norwich mu Bwongereza.

Itangazo rya Ambasade rigira riti “Mugenzi amaze igihe agaragazwa nk’umuntu uharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’utavuga rumwe n’ubutegetsi, agahabwa rugari mu itangazamakuru harimo na BBC ngo akwirakwize ibinyoma ari nako yiba akayabo muri Cathedrale ya Norwich ndetse abeshya abanyarwanda baba mu Bwongereza ngo abashe kubakuramo amafaranga.”

Bavuga ko abo banyarwanda barwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda, ntawe ubabuza kwitabira ibikorwa bya ambasade nyamara bo bafashe umurongo wo guhindanya isura y’u Rwanda, bagahimba “ibinyoma nk’iki kugira ngo bahabwe urubuga kuri BBC”.

Ambasade ikomeza igira iti “Ntabwo abanyarwanda baba mu Bwongereza bashyigikiye Guverinoma y’u Rwanda bahawe umwanya ngo batange ibitekerezo byabo cyangwa se FPR, ngo bagaragaze ukuri kw’ibinyoma byatangajwe mu nkuru ya Harding. Uretse no mu Bwongereza, BBC bisa nk’aho itigeze inagerageza kwibaza cyangwa gukora icukumbura rito ku bo yahisemo gukoresha mu nkuru.”

Mu bandi bifashishijwe mu nkuru ya Harding, harimo David Himbara wahoze mu buyobozi bw’u Rwanda, usanzwe azwiho imvugo ziharabika imiyoborere iri mu Rwanda n’abayobozi barwo.

Itangazo rivuga ko iyo BBC iba ishaka ukuri kw’ibi birego, yari gufasha ababakurikira kumva neza ko gukundwa kwa FPR biva ku kuba ntawe uhatirwa kuyijyamo, ibyo bikagaragazwa n’uko mu Rwanda hari andi mashyaka kandi afite abayoboke.

Bati “Mu Rwanda hari imitwe ya politiki 11, harimo itanu ihagarariwe mu Nteko Ishinga Amategeko. Nkuko biri mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda, imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko iyobowe n’abaturuka mu yindi mitwe ya politiki harimo n’iyabayeho mbere y’uko FPR ijya ku butegetsi.”

Kugoreka ukuri no gukoresha ababeshyi
Ambasade y’u Rwanda i Londres ivuga ko inkuru ya BBC yifashishije abantu bizwi ko batavuga rumwe n’u Rwanda, ndetse n’ingero zatanzwe zikaba zihabanye n’ukuri kw’ibyabaye.

Umunyarwanda uba muri Australia, Noel Zibahamwe, nawe yakoreshejwe mu nkuru, avuga ko abavandimwe be baburiwe irengero mu Rwanda nyuma y’uko yanze gukorana na Leta y’u Rwanda aho aba i Sydney nk’impunzi guhera mu 2006.

Ambasade ivuga ko uwo mugabo yavuye mu Rwanda mu 2000 agiye kwiga muri Kaminuza yo muri Australie kuri buruse ya Guverinoma y’u Rwanda. Nyuma yo gusoza amasomo, yasabye ubuhungiro muri Australie yinjira mu mutwe w’iterabwoba wa RNC.

Nubwo Zibahamwe avuga ko abavandimwe be bashimuswe na Leta, Ambasade ivuga ko “ nta shingiro bifite kuko umugore w’umwe mu bavuzwe ko baburiwe irengero yagiye kuri Polisi avuga ko umugabo we yaburiwe irengero ubwo yasuraga abo mu muryango we mu Karere ka Nyagatare. Mu gihe iperereza rikomeje, nta n’umwe yaba Noel Zibahamwe cyangwa umuryango we batanze andi makuru yafasha mu iperereza.”

Paul Rusesabagina ukurikiranywe n’ubutabera bw’u Rwanda ku byaha by’iterabwoba, ni undi BBC itangaho urugero ko yazize kutavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, ndetse ngo bikaba byarangije isura yayo mu mahanga.

Ibyo bijyana n’iby’umuhanzi Kizito Mihigo wapfuye yiyahuriye muri kasho ya Polisi muri Gashyantare uyu mwaka, nyuma yo gufatwa yarenze ku mabwiriza yari yahawe ubwo yahabwaga imbabazi na Perezida, agashaka kwambuka igihugu binyuranyije n’amategeko ngo ajye kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba.

Kizito Mihigo yari yarababariwe na Perezida nyuma y’igifungo cy’imyaka icumi yakatiwe mu 2015 amaze kwemera ko yagize uruhare mu cyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icy’ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa umukuru w’igihugu, ubwoshye bw’ubugambanyi bwo kugirira nabi umukuru w’igihugu.

Ambasade y’u Rwanda igaragaza ko ibyaha Rusesabagina akurikiranyweho na we ubwe yabyiyemereye ndetse hari n’ibyo yagiye yitangariza mu binyamakuru bitandukanye kuri Internet na BBC irimo avuga ko ari “umuyobozi w’ishyaka n’umutwe wa MRCD/FLN, wagize uruhare mu bitero bitandukanye by’iterabwoba byahitanye ubuzima bw’abanyarwanda.”
Ambasade kandi yasubije abibaza impamvu ibyo u Rwanda rushinjwa bitangiza isura yarwo mu mahanga, ivuga ko biterwa n’uko ibivugwa aba ari ibinyoma.

Yatangaje ko u Rwanda ruzakomeza gushyira imbere imibereho myiza n’iterambere by’abarutuye, aho kurangazwa n’abatarwifuriza ibyiza. Bati “Bigomba kumvikana ko amahame y’ibanze u Rwanda rugenderaho ashingiye ku mateka y’igihugu kandi agamije umutekano, uburumbuke ndetse n’ejo hazaza h’abaturage bacu. Ntabwo tuzemera ko hari ababitoba.”

Si ubwa mbere BBC yifashishijwe mu guhindanya isura y’ubutegetsi bw’u Rwanda kuko byakunze kuba mu myaka yashize, kugeza mu 2014 ubwo hasokaga filime mbarankuru ‘Rwanda’s Untold Story’ yatumye ishami ry’Ikinyarwanda rya BBC rifungwa mu Rwanda.

2020-11-24
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda yatangiye guha ubuhungiro inyeshyamba za FDLR, FLN, RUD-Urunana

Uganda yatangiye guha ubuhungiro inyeshyamba za FDLR, FLN, RUD-Urunana

Editorial 25 Dec 2019
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA Y’UWITWA HASINGIZWIMANA Jean Berchimas

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA Y’UWITWA HASINGIZWIMANA Jean Berchimas

Editorial 18 Oct 2022
Burundi: Interahamwe zaba zarinjijwe mu mutwe kabuhariwe ushinzwe kurinda Perezida Nkurunziza

Burundi: Interahamwe zaba zarinjijwe mu mutwe kabuhariwe ushinzwe kurinda Perezida Nkurunziza

Editorial 03 Jan 2018
Paris: Barasaba gusubukura iperereza ku ruhare rw’u Bufaransa mu byabereye mu Bisesero mu 1994 [ Video y’ubuhamya ]

Paris: Barasaba gusubukura iperereza ku ruhare rw’u Bufaransa mu byabereye mu Bisesero mu 1994 [ Video y’ubuhamya ]

Editorial 27 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Bimwe mu bimenyetso birakomeza gushimangira ko kugereka urupfu rwa Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi ari ukuyobya uburari.

Bimwe mu bimenyetso birakomeza gushimangira ko kugereka urupfu rwa Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi ari ukuyobya uburari.

21 Apr 2023
Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Uhuru Kenyatta, arasaba ko umutwe wa M23 ushyikirana n’ubutegetsi bwicyo gihugu

Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Uhuru Kenyatta, arasaba ko umutwe wa M23 ushyikirana n’ubutegetsi bwicyo gihugu

03 Apr 2023
Abantu nibareke kwitiranya igitutu na dipolomasi mu irekurwa rya Paul Rusesabagina

Abantu nibareke kwitiranya igitutu na dipolomasi mu irekurwa rya Paul Rusesabagina

30 Mar 2023
Abahinzi bo mu turere 13 bagiye gufashwa n’umushinga “Hinga wunguke uzabafasha kwiteza imbere ndetse no kwagurirwa isoko ry’umusaruro wabo

Abahinzi bo mu turere 13 bagiye gufashwa n’umushinga “Hinga wunguke uzabafasha kwiteza imbere ndetse no kwagurirwa isoko ry’umusaruro wabo

09 Mar 2023
Ruswa ikomeje guhagama bamwe mu Badepite bo mu Burayi.

Ruswa ikomeje guhagama bamwe mu Badepite bo mu Burayi.

03 Feb 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Umuyobozi mukuru wungirije muri RDB, Nelly Mukazayire yahuye n’umuyobozi wa PSG Nasser Al-Khelaifi mu kwishimira umubano w’impande zombi

Umuyobozi mukuru wungirije muri RDB, Nelly Mukazayire yahuye n’umuyobozi wa PSG Nasser Al-Khelaifi mu kwishimira umubano w’impande zombi

01 Jun 2023
Samantha Power arifuza gutegeka Afrika nk’uko ategeka USAID yagize igikangisho.

Samantha Power arifuza gutegeka Afrika nk’uko ategeka USAID yagize igikangisho.

01 Jun 2023
Ruhango: Umuryango Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge watanze Noheli ku barokotse Genocide yakorewe Abatutsi batishoboye

Ruhango: Umuryango Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge watanze Noheli ku barokotse Genocide yakorewe Abatutsi batishoboye

23 Dec 2022
Ariko noneho ni akumiro. Mu itangazo rikubiyemo ingingo zivangavanze, abajenosideri bo muri FDLR ngo barashaka imishyikirano na Leta y’u Rwanda!

Ariko noneho ni akumiro. Mu itangazo rikubiyemo ingingo zivangavanze, abajenosideri bo muri FDLR ngo barashaka imishyikirano na Leta y’u Rwanda!

29 Nov 2022
Uhagarariye Kongo-Kinshasa muri LONI yavuze ko u Rwanda rwiba ingagi n’inguge zicyo gihugu mu nama yigaga ikibazo cy’intambara muri Ukraine

Uhagarariye Kongo-Kinshasa muri LONI yavuze ko u Rwanda rwiba ingagi n’inguge zicyo gihugu mu nama yigaga ikibazo cy’intambara muri Ukraine

13 Oct 2022
“Aho bagejeje batwangisha Inkotanyi niho ngeze nigisha ibyiza byazo” Rachel Mugorewase wakuwe mu mashyamba ya Kongo

“Aho bagejeje batwangisha Inkotanyi niho ngeze nigisha ibyiza byazo” Rachel Mugorewase wakuwe mu mashyamba ya Kongo

03 Oct 2022
Burya si buno, ibigarasha n’abajenosideri mubimenye: Ntimuzigera murusha ubwinshi n’imbaraga abahagurukiye kubaka uru Rwanda

Burya si buno, ibigarasha n’abajenosideri mubimenye: Ntimuzigera murusha ubwinshi n’imbaraga abahagurukiye kubaka uru Rwanda

03 Oct 2022

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru