Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, kuri uyu wa Gatandatu, itariki 20 Ukwakira yashimye perezida Paul Kagame kubera kwita ku buringanire mu mavugurura yakoze muri guverinoma.
Kuwa Kane ushize, itariki 18 Ukwakira nibwo habaye impinduka muri Guverinoma y’u Rwanda abagore baba 50% bangana n’abagabo.
Izi mpinduka zikaba zaraje zikurikira itorwa rya minisitiri Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF).
U Rwanda kandi nk’uko Xinhua dukesha iyi nkuru ibyibutsa, nirwo ruyoboye ku isi yose mu kugira abagore benshi mu nteko ishinga amategeko, rukaza no ku mwanya wa kane ku Isi mu kubahiriza ihame ry’uburinganire nk’uko bwana Faki yabishimangiye kuri uyu wa Gatandatu.
Ibi ngo bikaba bigaragaza na none ubushake bwimbitse bw’u Rwanda mu guha abagore ubushobozi harimo no guhagararirwa bikwiye no kugira uruhare runini mu gufata ibyemezo bya politiki.
Kuwa kabiri ushize, Moussa Fafi na none yashimye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed kuba yarashyizeho guverinoma igaragaramo uburinganire bw’ibitsina.
Iki gihugu kikaba giherutse gushyiraho guverinoma igizwe n’abaminisitiri 20 , kimwe cya kabiri akaba ari abagore barimo n’uwahawe kuyobora Minisiteri y’ingabo.
Moussa Faki akaba ashishikariza ibindi bihugu bya Afurika gufatira urugero ku Rwanda na Ethiopia mu bijyanye n’uburinganire no guha ubushobozi abagore.