• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire   |   08 Jul 2025

  • Police VC yegukanye igikombe cyo Kwibohora 2025 mu byiciro byombi, itsinze APR VC ku mukino wa nyuma   |   07 Jul 2025

  • Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha   |   04 Jul 2025

  • Police FC yatangaje ubuyobozi bwayo bushya buyobowe na CP Yahaya na Ben Mussa nk’umutoza mukuru   |   03 Jul 2025

  • Menya neza uwiyita Intumwa “Isidore Mbayahaga” wimuriye ubwonko mu gifu!   |   03 Jul 2025

  • Ubwigenge bwabaye igikoresho cy’ivangura: Uko Kamarampaka ya 1959 yazanye Repubulika ariko ntizane ubwigenge nyabwo   |   02 Jul 2025

 
You are at :Home»Amakuru»AMAFOTO: Police Volleyball yafunguye irerero ryayo muri Lycée de Kigali

AMAFOTO: Police Volleyball yafunguye irerero ryayo muri Lycée de Kigali

Editorial 26 Jun 2025 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Kamena 2025, ikipe ya Police volleyball yafunguye ku mugaragaro irero ryayo ry’abahungu n’abakobwa.

Ni irerero (Academy) riherereye mu kigo cy’Amashuri cya Lycée de Kigali riherereye mu Rugunga.

Ubu bufatanye bubayeho nyuma y’aho POLICE VC ibayeho yihaye intego yo kuzamura uyu mukino binyuze mu bakiri bato, bityo hashingwa iri rero.

Muri iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Perezida wa FRVB, Raphael Ngarambe na Visi Perezida Zawadi Geoffrey.

Ku ruhande rwa Police VC, hari umunyamabanga wayo, Supt Ntakirutimana Diane hari kandi n’umuyobozi wa Lycée de Kigali, Brother Imfurayase Jean.

Mu ijambo rye, umuyobozi wa LDK yashimye ko Police yagize iki gitekerezo ndetse yizeza ko bazafatanya guteza imbere izo mpano.

Ati “Turabashimira ko mu bigo bihari muri Kigali mwahisemo LDK, turahari kandi turi tayali gufatanya namwe.”

Umunyamabanga wa POLICE VC, Supt Diane yagize ati “ turizera ko aba bakinnyi bato Bazavamo abakinnyi beza barangwa n’ubupfura, ubwitange no kwiyemeza.”

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball yashimye POLICE VC ashimangira ko kugeza ubu iri ku isonga.

Ati “Police VC kugeza ubu iri ku Isonga muri Siporo kuko ikoze igikorwa cy’indashyikirwa, turabashima cyane n’abandi bakabaye bareberaho ibyo mukoze.”

Iki ni igikorwa cyiza kuko muri hano kubera guteza imbere Siporo.”

Mu gufungura iri rerero, Police Volleyball yatangaje ko umutoza w’abakobwa ari Masumbuko Jean De Dieu naho abahungu bazatozwa na Iradukunda Yves, aba bose bakaba basanzwe ari abatoza mu makipe makuru.

Police Volleyball ikaba yageneye ikipe y’abato ibikoresho bya siporo bizabafasha mu kwitoza neza.

Mu bikoresho byatanzwe, harimo imyambaro bazajya bakoresha ku bahungu n’abakobwa, imipira yo gukina ndetse Fillet.

2025-06-26
Editorial

IZINDI NKURU

Siporo uyu munsi tugerageza gukora, mu byo igeza ku bantu havemo n’amikoro – Perezida Paul Kagame

Siporo uyu munsi tugerageza gukora, mu byo igeza ku bantu havemo n’amikoro – Perezida Paul Kagame

Editorial 23 Dec 2024
Rayon Sports yatakaje amanota i Rusizi mbere yo guhura na AS Kigali

Rayon Sports yatakaje amanota i Rusizi mbere yo guhura na AS Kigali

Editorial 23 Oct 2016
Usengimana yafashije APR FC gutsinda Bugesera FC ishyiramo amanota atandatu

Usengimana yafashije APR FC gutsinda Bugesera FC ishyiramo amanota atandatu

Editorial 13 Jan 2020
REG VC yerekeje muri Tunisia gukina imikino ya Champions League ihuza amakipe amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo

REG VC yerekeje muri Tunisia gukina imikino ya Champions League ihuza amakipe amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo

Editorial 09 May 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru