• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Umuryango w’Abavoka batagira Umupaka wahagaritse ibikorwa byawo mu Burundi

Umuryango w’Abavoka batagira Umupaka wahagaritse ibikorwa byawo mu Burundi

Editorial 17 Dec 2018 POLITIKI

Umuryango w’Abavoka batagira Umupaka (Avocats Sans Frontières-ASF), wanzuye gufunga ibiro byawo mu Burundi nyuma y’imyaka hafi 20 uhakorera.

Uyu muryango utanga ubufasha ku batishoboye n’ibyiciro byihariye binyuze mu bwunganizi mu mategeko, kugira ngo babashe kubona ubutabera.

Ni icyemezo umuryango ASF ufashe nyuma y’amezi asaga abiri, Akanama gashinzwe Umutekano mu Burundi kanzuye guhagarika mu mezi atatu imiryango mvamahanga itari iya leta, itarubahirije itegeko rishya rigenga ibikorwa byayo mu Burundi.

Iryo tegeko ryemejwe muri Mutarama 2017, riteganya ko ingengo y’imari y’iyi miryango inyuzwa muri Banki Nkuru y’Igihugu, ikanasabwa kubahiriza iringaniza ry’amoko mu kazi, kagatangwa ku Bahutu 60% n’Abatutsi 40%.

Uyu mwanzuro watangiye gushyirwa mu bikorwa ku wa 1 Ukwakira 2018 wanagize ingaruka kuri ASF kuko yahagaritswe. Biteganywa ko Minisitiri w’Umutekano ariwe uzakuraho ibyo bihano ku miryango izagaragaza ko yujuje ibisabwa, bitarenze tariki 31 Ukuboza 2018.

Mu itangazo umuryango ASF wasohoye kuri uyu wa 17 Ukuboza 2018, wavuze ko nyuma y’imyaka 20 ukorera mu Burundi mu bwisanzure, ubabajwe no kuba ugiye gufunga ibiro byawo i Bujumbura, ukazaba wavuye mu gihugu ku wa 31 Ukuboza 2018.

Gukomorerwa bisaba kwemeza imikoranire na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, imbanzirizamushinga y’amasezerano na Minisiteri y’Ubutabera, kubahiriza amabwiriza mu by’imari no kugaragaza igenamigambi mu mitangire y’akazi hubahirizwa amoko.

Imiryango 60 itari iya leta mu 130 ikorera mu Burundi, imaze gukomorerwa nyuma yo kuzuza ibisabwa.

Gusa ASF yo yagize iti “Nyuma y’isuzuma ryimbitse, twumva ko gukurikiza bimwe mu byo ubuyobozi budusaba byaba ari ugutatira amahame remezo ya ASF n’indangagaciro zayo. Bityo ntitwazakurirwaho ibihano.”

Uyu muryango uvuga ko uzakomeza gutanga umusanzu wawo mu gufasha Abarundi kubona ubutabera, ndetse wizeye ko hari igihe uzongera gukorera muri icyo gihugu.

U Burundi bwatangiye kugenzura imiryango mvamahanga itari iya leta nyuma y’imvururu za politiki zatangiye muri Mata 2015 ubwo Perezida Nkurunziza Pierre yatangazaga ko aziyamamariza manda ya gatatu, itaravuzweho rumwe, yaje no gutsindira.

Zaguyemo abagera ku 1200, mu gihe abarenga 400,000 bahungiye mu bihugu by’ibituranyi.

2018-12-17
Editorial

IZINDI NKURU

Ibirenge biva muri “Edeni” bijya muri Kongo, ko tutabibona bigaruka aho ni ubuhoro? 

Ibirenge biva muri “Edeni” bijya muri Kongo, ko tutabibona bigaruka aho ni ubuhoro? 

Editorial 22 Jan 2025
Karongi: Abakora umwuga w’uburaya banduye Sida mu bibazo bibakomereye

Karongi: Abakora umwuga w’uburaya banduye Sida mu bibazo bibakomereye

Editorial 02 Apr 2019
Charles Onana ahamijwe icyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi: Inkota ishegeshe imitima y’ibigarasha n’Interahamwe

Charles Onana ahamijwe icyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi: Inkota ishegeshe imitima y’ibigarasha n’Interahamwe

Editorial 09 Dec 2024
Angola : Inama ya Perezida Kagame na Museveni irangiye basinye amasezerano

Angola : Inama ya Perezida Kagame na Museveni irangiye basinye amasezerano

Editorial 21 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda yavuye ku izima  yahagaritse pasiporo ya Mukankusi  Charlotte ushinzwe dipolomasi muri RNC
INKURU NYAMUKURU

Uganda yavuye ku izima yahagaritse pasiporo ya Mukankusi Charlotte ushinzwe dipolomasi muri RNC

Editorial 21 Feb 2020
Kagere Meddie na Salomon Nirisalike bari mu bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda batangiye imyitozo mu Mavubi, Rwatubyaye na Raphael York bageze mu mwiherero bitegura Uganda
Amakuru

Kagere Meddie na Salomon Nirisalike bari mu bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda batangiye imyitozo mu Mavubi, Rwatubyaye na Raphael York bageze mu mwiherero bitegura Uganda

Editorial 05 Oct 2021
APR FC iri mu makipe 10 yemeje kuzakina CECAFA Kagame Cup 2021 izaba muri Kanama muri Tanzaniya
Amakuru

APR FC iri mu makipe 10 yemeje kuzakina CECAFA Kagame Cup 2021 izaba muri Kanama muri Tanzaniya

Editorial 23 Jul 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru