Umugabo w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Kagari ka Butare, Umurenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo, yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we w’imyaka 20 bari bamaranye ibyumweru bibiri, akamushyingura mu rugo.
Amakuru avuga ko mu gitondo cyo ku wa Mbere ku tariki ya 7 Mutarama 2019 ari bwo uyu mugabo yabwiye abaturage ko yabuze umugore we, agakeka ko yahukanye. Byatumye abaturanyi be bibaza cyane uburyo uwo mugore wakoraga akazi k’ubudozi yagiye adasezeye n’umuntu n’umwe, ntihanagire n’umubona.
Gusa mu gushakisha baje kubona ko yamwishe, akamushyingura mu cyobo yari yaracukuye nmu mbuga.
Umwe mu baturage yagize ati “Batubwiraga ko ku Cyumweru yagiye ku kazi aho yadoderaga, ngo nyuma asezeraho abo yakoranaga nabo ngo muramuke ni ah’ejo, ubwo n’ejo ntago yagarutse baramubura.”
Undi yagize ati “Yishe uriya mugore yarabigambiriye kuko uriya mwobo yawucukuye umugore yagiye mu kazi, yadodaga mu gasanteri i Butare, amaze kuwucukura ku Cyumweru nijoro nibwo yamwishe noneho ku wa Mbere bucya avuga ngo umuntu yamubuze yagiye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Nduba, Harerimana Jean Damascène, yabwiye Itangazamakuru ko ku wa Kabiri tariki ya 14 Mutarama ari bwo mu rugo rw’uyu mugabo hagaragaye icyobo yashyinguyemo umugore we.
Ati “Uwo mugabo n’uwo mugore bari bamaranye ibyumweru bibiri, ku tariki ya 7 niho yaburiwe irengero noneho abaturage bakamubaza ngo ko aha habaga umugore tukaba tutamubona arihe? Rimwe ngo yagiye iwabo ubundi agatangira kurya indimi.”
Yakomeje avuga ko nyuma baje kubona iminsi itangiye kwicuma bafata icyemezo cyo gukorera umuganda mu rugo rwe, ku wa Mbere w’iki cyumweru.
Ati “Bahakoze umuganda noneho babona matola iriho amaraso ariko yagiye apfura kugira ngo asiribanganye ibimenyetso nyuma baza kubona icyobo yari yacukuye yashyizeho amakoma n’ifumbire ariko kiriho isazi nyinshi, bagicukuye bamusangamo n’imyenda ye.”
Hari amakuru ko uwo mugabo nyuma yo kwica umugore we, yahise ajya gucyura uwo babanaga mbere akaza kwahukana.
Uwo mugabo yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ndetse n’abandi bagabo babiri barimo Se ushinjwa kudatanga amakuru akimenya ko umukazana we yishwe, n’umuturanyi wamubonye arimo gucukura icyobo yatabyemo nyakwigendera, ntatange amakuru.