• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Gasabo: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we akamushyingura mu rugo

Gasabo: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we akamushyingura mu rugo

Ubwanditsi 16 Jan 2019 Mu Rwanda

Umugabo w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Kagari ka Butare, Umurenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo, yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we w’imyaka 20 bari bamaranye ibyumweru bibiri, akamushyingura mu rugo.

Amakuru avuga ko mu gitondo cyo ku wa Mbere ku tariki ya 7 Mutarama 2019 ari bwo uyu mugabo yabwiye abaturage ko yabuze umugore we, agakeka ko yahukanye. Byatumye abaturanyi be bibaza cyane uburyo uwo mugore wakoraga akazi k’ubudozi yagiye adasezeye n’umuntu n’umwe, ntihanagire n’umubona.

Gusa mu gushakisha baje kubona ko yamwishe, akamushyingura mu cyobo yari yaracukuye nmu mbuga.

Umwe mu baturage yagize ati “Batubwiraga ko ku Cyumweru yagiye ku kazi aho yadoderaga, ngo nyuma asezeraho abo yakoranaga nabo ngo muramuke ni ah’ejo, ubwo n’ejo ntago yagarutse baramubura.”

Undi yagize ati “Yishe uriya mugore yarabigambiriye kuko uriya mwobo yawucukuye umugore yagiye mu kazi, yadodaga mu gasanteri i Butare, amaze kuwucukura ku Cyumweru nijoro nibwo yamwishe noneho ku wa Mbere bucya avuga ngo umuntu yamubuze yagiye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Nduba, Harerimana Jean Damascène, yabwiye Itangazamakuru  ko ku wa Kabiri tariki ya 14 Mutarama ari bwo mu rugo rw’uyu mugabo hagaragaye icyobo yashyinguyemo umugore we.

Ati “Uwo mugabo n’uwo mugore bari bamaranye ibyumweru bibiri, ku tariki ya 7 niho yaburiwe irengero noneho abaturage bakamubaza ngo ko aha habaga umugore tukaba tutamubona arihe? Rimwe ngo yagiye iwabo ubundi agatangira kurya indimi.”

Yakomeje avuga ko nyuma baje kubona iminsi itangiye kwicuma bafata icyemezo cyo gukorera umuganda mu rugo rwe, ku wa Mbere w’iki cyumweru.

Ati “Bahakoze umuganda noneho babona matola iriho amaraso ariko yagiye apfura kugira ngo asiribanganye ibimenyetso nyuma baza kubona icyobo yari yacukuye yashyizeho amakoma n’ifumbire ariko kiriho isazi nyinshi, bagicukuye bamusangamo n’imyenda ye.”

Hari amakuru ko uwo mugabo nyuma yo kwica umugore we, yahise ajya gucyura uwo babanaga mbere akaza kwahukana.

Uwo mugabo yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ndetse n’abandi bagabo babiri barimo Se ushinjwa kudatanga amakuru akimenya ko umukazana we yishwe, n’umuturanyi wamubonye arimo gucukura icyobo yatabyemo nyakwigendera, ntatange amakuru.

 

 

2019-01-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame na Macky Sall bahawe igihembo cya kabiri cyitiriwe Babacar Ndiaye

Perezida Kagame na Macky Sall bahawe igihembo cya kabiri cyitiriwe Babacar Ndiaye

Ubwanditsi 26 May 2017
Perezida Zuma ari mu bibazo byatuma akurwa ku butegetsi

Perezida Zuma ari mu bibazo byatuma akurwa ku butegetsi

Ubwanditsi 12 Apr 2017
Eric Dusingizimana aciye agahigo, akora amateka atarabaho ku Isi

Eric Dusingizimana aciye agahigo, akora amateka atarabaho ku Isi

Ubwanditsi 13 May 2016
Côte d’Ivoire, Senegal, Cape Verde ndetse na Tunisia zageze muri 1/2 cy’irushanwa Nyafurika rya Afrobasket rizasozwa mu mpera z’iki cyumweru

Côte d’Ivoire, Senegal, Cape Verde ndetse na Tunisia zageze muri 1/2 cy’irushanwa Nyafurika rya Afrobasket rizasozwa mu mpera z’iki cyumweru

Ubwanditsi 03 Sep 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Arusha: Leta y’u Burundi yanze kwitabira ibiganiro bya nyuma bihuza Abarundi
POLITIKI

Arusha: Leta y’u Burundi yanze kwitabira ibiganiro bya nyuma bihuza Abarundi

Ubwanditsi 24 Oct 2018
Uganda: Rene Rutagungira yitabaje  Maj. Gen David Muhoozi mu rubanza rwe
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Rene Rutagungira yitabaje Maj. Gen David Muhoozi mu rubanza rwe

Ubwanditsi 10 Dec 2017
Inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zamaze nazo gushyirwa mu murage w’Isi
Amakuru

Inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zamaze nazo gushyirwa mu murage w’Isi

Ubwanditsi 20 Sep 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru