Polisi y’u Rwanda (RNP) yatangaje ko yamaganiye kure itangazo riyitirirwa rivuga ko igiye guhashya abakoresha imbuga nkoranyambaga mu gusebya umukuru w’igihugu n’abandi bayobozi.
Iri tangazo ryitirirwa RNP rimaze iminsi rikwirakwira ku mbuga nkoranyambaga rivuga ko igiye kugenzura igamije kureba no kumenya intandaro y’abanzi b’igihugu barimo RPF Gakwerere, RNC France na Nkunzurwanda Mahirwe.
Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa twitter, RNP yatangaje ko Abanyarwanda badakwiye guha agaciro iri tangazo.
Iti “Polisi y’ u Rwanda iranyomoza kandi yamaganiye kure abantu bayiyitiriye mu itangazo rifutamye ryakwirakwijwe ku mbunga nkoranyambaga. Tuboneyeho kandi gusaba abantu bose kutariha agaciro.”