Raporo y’impuguke z’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, yagaragaje ko umutwe w’inyeshyamba ufashwa na Kayumba Nyamwasa, ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda witoreza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)
Tariki 18 Ukuboza 2018, Itsinda ry’inzobere za Loni zikora iperereza ku mutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryashyikirije Komite y’akanama gashinzwe umutekano raporo y’ibyo zabonye.
Muri iyo nyandiko zise ‘Midterm report of the Group of Experts on the Democratic Republic of the Congo’, impuguke zivuga ko inyeshyamba za Kayumba Nyamwasa zikorera mu misozi ya Fizi na Uvira muri Kivu y’Amajyepfo.
Umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’Amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Monusco, Leila Zerrougui, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu w’iki cyumweru dusoza, yatangaje ko bavuganye n’u Rwanda ku bikorwa by’imitwe yitwaje intwaro ishaka kuruhungabanyiriza, umutekano iturutse ku butaka bwa Congo.
Zerrougui uyobora Monusco yemeje ko yakiriye ibaruwa ya Minisitiri Crispin Atama Tabe, isaba ubufasha. Minisitiri w’Ingabo wa Congo, Crispin Atama Tabe, ku wa 18 Mutarama uyu mwaka yandikiye Monusco asaba izo ngabo ubufasha mu kuburizamo umugambi w’abarwanyi ba FDLR bari bafashe urugendo bagana aho umutwe wa Kayumba Nyamwasa ukorera.
Ati “Kubera ko Congo ishikamye ku byemezo mpuzamahanga yemeye byo kutaba ibirindiro ku mutwe uwo ari wo wose ugamije guhungabanya igihugu duturanye, ndasaba ingabo za Monusco gufasha iza Congo (FARDC) mu kuburizamo uwo mugambi mubisha ushobora guhungabanya umutekano w’akarere kose.”
Nk’uko ikinyamakuru Actualité cyo muri RDC cyabitangaje, MONUSCO ngo yirinze kugaba ibitero kuri abo barwanyi yatungiwe agatoki, kuko ngo bari kumwe n’imiryango irimo abagore n’abana bavaga mu duce twa Masisi.
Ati “Tugomba kugerageza kubwira abo bantu gushyira intwaro hasi kandi nicyo turimo gukora ubu. Twavuganye na bagenzi bacu, abasirikare n’abakora mu ishami ryo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, kandi dukorana n’ubuyobozi bwa Congo, twamaze no kumenyesha ubuyobozi bw’u Rwanda.”
Yavuze ko Monusco ishobobora gufatanya n’ingabo za FARDC mu guhangana n’iyi mitwe nk’uko bafatanyije kugaba ibitero ku nyeshyamba za ADF mu gace ka Beni.
Mu itahurwa ry’amakuru ku bufatanye bwa FDLR na RNC mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda, umwe mu batanze amakuru ukora mu nzego z’umutekano za RDC yavuze ko Bazeye uheruka gutabwa muri yombi, mu bihe bitandukanye yahuye n’abayobozi bakomeye ba Uganda n’indi mitwe irimo RNC, mu mugambi wo gufatanya guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ibi kandi byakurikiye igihe kinini cy’amakuru avuga ko muri Uganda habera ibikorwa byinshi bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, aho mu bihe bitandukanye habereye ibikorwa byo gushaka abarwanyi bashya, bakajya gutorezwa ibya gisirikare muri Congo.
Raporo igira iti “Nk’uko ababajijwe bahoze ari abarwanyi babivuze, uw’imbere mu gushaka abarwanyi bashya ni umugabo witwa ‘Rashid’ uzwi nka “Sunday/Sunde Charles”. Ni we tumanaho ry’ibanze hagati y’abinjizwa, aho bajyanwa n’abayobozi babo (by’umwihariko Nyamusaraba) baba i Bijabo.”
“Rashid yishyuye ingendo z’abanyamahanga binjijwe mu mutwe bavuye mu bindi bihugu, kugera bageze munzu ye i Bujumbura. Bahageze, basabwe gutanga ibintu byose bafite birimo nk’indangamuntu, amafaranga na telefoni, ubundi bitegura kujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Mu kureshya abinjira muri uwo mutwe ngo hifashishwa kubahamagara kuri telefone, guhura nabo amaso ku maso ndetse no gukoresha imbuga nkoranyambaga. Nibura kwinjiza abarwanyi byabaga rimwe mu kwezi, mu mezi umunani ya mbere ya 2018.
Iyo raporo inagira iti “Abahoze ari abarwanyi babajijwe babwiye itsinda ko bajyanwaga n’abantu baziranye cyangwa bene wabo ba kure. Babaga bizera ko bagiye kubona imirimo i Bujumbura. Abenshi babaga baturuka mu Burundi, mu Rwanda na Uganda.”
“Nibura umuntu umwe niwe waturutse muri Malawi. Abahoze ari abarwanyi babwiye itsinda ko abenshi bakiri no muri Bijabo, baturutse muri Kenya, Repubulika ya Tanzania, Afurika y’Epfo na Mozambique.”
Raporo ivuga ko uwo mutwe wagabanyijwemo batayo eshatu, iyitwa Alpha, Bravo na Delta, buri imwe ikaba igizwe n’abarwanyi bagera kuri 120.
Abatoza izo nyeshyamba ni abantu bavuga Ikinyarwanda, bavuga ko bahoze mu ngabo z’u Rwanda nk’uko raporo ibivuga.
Nyamusaraba abwira abarwanyi bashya ko intego y’uwo mutwe ari ukubohoza u Rwanda. Ngo bajya banagaba ibitero ku mitwe irwanya Leta y’u Burundi iba muri Congo nka Forces nationales de libération (FNL) na Résistance pour un état de droit au Burundi (RED Tabara), batumwe na Nkurunziza nawe akabafasha kubaha inzira y’abarwanyi ndetse n’ibikoresho.
Raporo ya Loni ishimangira ko ko intwaro, ibiryo, imiti n’imyambaro byose uwo mutwe ukoresha bituruka i Burundi, ndetse igenda igaragaza n’ingero z’intwaro zinjijwe mu nyeshyamba ziturutse i Bujumbura.
Btwenge
EREGA IBYARIMO
GUKORA SUBWAMBERE
ABIKOZE KUKO
YIGEZE KUBIKORA
TALIKI YAMBERE. UKWAKIRA
ATURUTSE. UGANDA
NDUMVA BITABATANGAZA
ARIKO UWITWA
SANKARA WE
NTAWAMENYERA. INKURUYE
UMURENGWE WICA NKINZARA
INZARA YICE NKUMURENGWE
ABO BOSE NABASHAKA
KUNYUNYUZA RUBANDA RUGUFI
NABA MARARA BAZEYI WE
AKE KARARANGIYE
EREGA NTAGAHORA. GAHANZE
KADAFI. IDI AMINI. MOBUTU
SADAMU. NARI NIBAGIWE
HITLELI. NORIEGA.
NIBESHI NABANDI BARI MUNZIRA
UBAMBA URWANDA NTAKURURA
Sunday
WIBAGIWE UMWICANYI INZOBERE KAGOME