• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International   |   20 May 2025

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»RDC yaburiye Loni ku mutwe wa Kayumba Nyamwasa uri muri Kivu y’Epfo

RDC yaburiye Loni ku mutwe wa Kayumba Nyamwasa uri muri Kivu y’Epfo

Editorial 01 Apr 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Ambasaderi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Loni yabwiye akanama k’uwo muryango gashinzwe umutekano, gufatira ingamba umutwe mushya w’inyeshyamba ugizwe n’abanyarwanda batavuga rumwe n’ubutegetsi uyobowe na Kayumba Nyamwasa.

Ubwo akanama ka Loni kasuzumaga uko umutekano wifashe mu Karere k’ibiyaga bigari, Ambasaderi Ignace Gata Mavita wa Lufuta yagaragaje impungenge batewe n’umutwe mushya uyobowe na Gen Kayumba Nyamwasa.

Lufuta yagaragaje ko igiteye inkeke cyane ari intwaro uwo mutwe uhabwa n’igihugu yise ‘icy’igituranyi” nkuko The East African yabitangaje.

Nubwo atatangaje icyo gihugu, yasabye Loni kwita kuri raporo iherutse gusohoka y’impuguke za Loni ivuga ko u Burundi ari cyo gihugu gitanga intwaro ku mutwe wa Kayumba Nyamwasa.

Ibyo bihabanye n’ibihano Loni yashyiriyeho imitwe yose y’inyeshyamba irwanira muri Congo. Iyo mitwe ntabwo yemerewe kugurishwa cyangwa guhabwa intwaro.

Igisirikare cya Leta n’Ingabo za Loni zishinzwe kubungabunga amahoro mu burasirazuba bwa Congo (MONUSCO) nibo bemerewe kugurishwa intwaro.

Intumwa idasanzwe ya Loni mu karere k’ibiyaga bigari, Said Djinnit na we aherutse kubwira akanama ka Loni ko imitwe yitwaje intwaro ikigaragara mu burasirazuba bwa Congo ari imbogamizi ku mutekano n’amahoro mu karere.

Yavuze ko iyo mitwe ikomeje gukongeza urwikekwe hagati y’ibihugu by’ibituranyi.

Inyeshyamba za Kayumba Nyamwasa mu misozi ya Fizi

Mu nyandiko impuguke za Loni zasohoye mu mpera z’umwaka ushize zikayita zise ‘Midterm report of the Group of Experts on the Democratic Republic of the Congo’ zivuga ko inyeshyamba za Kayumba Nyamwasa zikorera mu misozi ya Fizi na Uvira muri Kivu y’Amajyepfo.

Izo nzobere zavuganye n’abantu bagera kuri 12 bahoze muri uwo mutwe uzwi ku mazina nka P5, Rwanda National Congress n’andi.

Uwo mutwe ugizwe n’abagera kuri 400, uyobowe na Shaka Nyamusaraba wahoze ayoboye inyeshyamba za Gomino, ukaba ukoresha intwaro ziturutse mu Burundi.

Muri Nzeli 2018, abahoze muri uwo mutwe babwiye inzobere za Loni ko abawugize ari abanyamahanga benshi baturuka mu Rwanda ndetse n’abanye-Congo b’Abanyamulenge.

Bavuze ko Kayumba Nyamwasa ubwe yatembereye aho uwo mutwe ukorera kenshi.

Abatangabuhamya bavuze ko uburyo bwo gushaka abinjira muri uwo mutwe bucurirwa i Bujumbura, abinjizwamo bagakurwa mu bihugu byo muri Afurika n’i Burayi.

Kizigenza mu bashinzwe gushaka abinjira muri uwo mutwe ni uwitwa ‘Rachid’ uzwi nka “Sunday cyangwa Sunde Charles”. Uwo mugabo uba i Bujumbura ngo ni we wishyura amatike y’abarwanyi bashya bavuye mu mahanga kugeza bashyitse i Bujumbura.

Iyo bageze iwe, bamburwa ibyo bafite byose bakajyanwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu misozi ya Bijabo mu ishyamba rya Bijombo aho uwo mutwe ufite ibirindiro.

Abatoza izo nyeshyamba ni abantu bavuga Ikinyarwanda, bavuga ko bahoze mu ngabo z’u Rwanda.

Nyamusaraba abwira abarwanyi ko intego y’uwo mutwe ari ukubohora u Rwanda. Ngo bajya banagaba ibitero ku mitwe irwanya Leta y’u Burundi iba muri Congo nka Forces nationales de libération, na Résistance pour un état de droit au Burundi (RED Tabara).

Raporo ivuga ko intwaro , ibiryo, imiti n’imyambaro byose uwo mutwe ukoresha bituruka i Burundi.

Kayumba Nyamwasa ushinjwa gushinga uwo mutwe urwanya u Rwanda, yakatiwe adahari mu 2011 n’urukiko rukuru rwa Gisirikare, gufungwa imyaka 24 no kwamburwa impeta za gisirikare, biturutse ku byaha birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kubangamira umutekano w’igihugu, kurema amacakubiri no gutoroka igisirikare.

2019-04-01
Editorial

IZINDI NKURU

Mu Burundi kwangira abakandida bigenga bihangayikishije ba Rwasa

Mu Burundi kwangira abakandida bigenga bihangayikishije ba Rwasa

Editorial 04 Jan 2018
U Bushinwa: Agahinda k’umugore wabujijwe kwinjira muri hoteli azira ko akomoka muri Uganda

U Bushinwa: Agahinda k’umugore wabujijwe kwinjira muri hoteli azira ko akomoka muri Uganda

Editorial 07 Aug 2018
Uganda: Gen Kayihura Yabajijwe Inkomoko Y’imbunda Zisaga 20000 N’uko Yazihaye Abasivili Basaga 7,000

Uganda: Gen Kayihura Yabajijwe Inkomoko Y’imbunda Zisaga 20000 N’uko Yazihaye Abasivili Basaga 7,000

Editorial 07 Jul 2018
Mali yateye ikirenge mu cya Niger, igaragaza ko itifuza gucumbikira abajenosideri b’Abanyarwanda

Mali yateye ikirenge mu cya Niger, igaragaza ko itifuza gucumbikira abajenosideri b’Abanyarwanda

Editorial 04 Feb 2022

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru