Abavandimwe babiri ba Omar Al Bashir uherutse guhirikwa ku butegetsi batawe muri yombi n’igisirikare cya Sudani.
Umuvugizi w’inama ya gisirikare iyoboye inzibacyuho, Shams al-Din Kabashi, kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko abavandimwe ba Bashir aribo Abdullah al-Bashir na Alabas al-Bashir batawe muri yombi mu nkundura yo gufunga bamwe mu bahoze ari ibikomerezwa muri Leta ya Bashir nkuko Aljazeera yabitangaje.
Iri fungwa rije nyuma y’amakuru y’itabwa muri yombi rya Omar Bashir, aho ku wa Kabiri bivugwa ko yakuwe mu nzu yari arindiwemo akajyanwa muri gereza ya Kobar iri mu Majyaruguru y’Umurwa Mukuru Khartoum.
Tariki 11 Mata nibwo igisirikare cyahiritse ku butegetsi Bashir nyuma y’imyaka 30 ayoboye Sudani.
Nubwo Bashir yahiritswe, imyigaragambyo imaze amezi asaga ane iracyakomeje abaturage basaba ko ubutegetsi buvanwa mu maboko y’igisirikare.
Kuri uyu wa Kane hari imyigaragambyo y’abaganga n’abandi bakozi bo mu rwego rw’ubuzima aho bateganya kwirirwa bicaye imbere y’ibiro bya Minisiteri y’Ingabo basaba guha ubutegetsi abasivile.
Amahanga akomeje guhamagarira igisirikare cya Sudani gutanga ubutegetsi ndetse Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe watanze iminsi 15 byaba bitarakorwa icyo gihugu kigahagarikwa muri uwo muryango.